00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Umujyi wa Kigali uvuga ku ifungwa ry’isoko rishya rya Nyarugenge

Yanditswe na

Rangira Bruno

Kuya 5 April 2012 saa 11:16
Yasuwe :

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko banyiri isoko rishya rya Nyarugenge (Kigali Investment Company) bandikiye Akarere ka Nyarugenge basaba icyemezo cyo kurikoreramo (occupation permit) ariko ntibasubizwa.
Ba nyir’inyubako bandikiye Umujyi wa Kigali ibaruwa yo ku itariki ya 25/11/2011 basaba icyangombwa cyo kuyikoreramo, urwandiko rwakirwa n’Akarere ka Nyarugenge tariki ya 29/11/2011. Iyi baruwa ikimara kugezwa ku buyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, itsinda (…)

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko banyiri isoko rishya rya Nyarugenge (Kigali Investment Company) bandikiye Akarere ka Nyarugenge basaba icyemezo cyo kurikoreramo (occupation permit) ariko ntibasubizwa.

Ba nyir’inyubako bandikiye Umujyi wa Kigali ibaruwa yo ku itariki ya 25/11/2011 basaba icyangombwa cyo kuyikoreramo, urwandiko rwakirwa n’Akarere ka Nyarugenge tariki ya 29/11/2011.

Iyi baruwa ikimara kugezwa ku buyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, itsinda ry’abakozi b’Akarere n’ab’Umujyi wa Kigali babishinzwe bahise bajya gusura iyo nyubako bakora raporo igaragariza banyirayo ibituzuye n’ibibura bagomba kwitaho bamara kubyuzuza bakabimenyesha ubuyobozi bukabisuzuma kugira ngo bahabwe icyangombwa cyo gutangira kuyikoreramo.

Kuva icyo gihe nta kindi bongeye kugeza ku buyobozi bwaba ubw’Akarere cyangwa ubw’Umujyi wa Kigali ahubwo baciye inyuma batangira kwakira abakoreramo.

Ni yo mpamvu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwoherejeyo itsinda ry’abashinzwe gukora ubugenzuzi basanga inzu itangiye gukorerwamo hari iby’ibanze bikibura itaruzuza kugira ngo ishobore gukorerwamo nta kibazo yateza abayigana. Banyirayo bahise basabwa guhagarika kuyikoreramo bakabanza kuzuza ibikenewe basobanuriwe.

Mu rwego rwo kurengera inyungu z’abaturage hafashwe kandi ingamba zihariye zo gutuma abari bamaze gushyiramo ibicuruzwa byangirika vuba(nk’ibiribwa by’imbuto n’imboga) babanza kubirangiza bitangiritse.

Twagira ngo abantu basobanukirwe ko ba nyir’iriya nyubako nshya batasabye icyangombwa ntibasubizwe kubera gutanga ibaruwa yabo ku Karere ka Nyarugenge nk’uko byatangajwe mu nkuru yatambutse kuri radio na Televiziyo Rwanda tariki ya 4/4/2012 kuko atari cyo kibazo cyane ko Akarere ka Nyarugenge ari urwego rusanzwe rw’Umujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali mu nzego zawo zose urizeza abantu bose ko nkuko bisanzwe uzakomeza guha kuyobora neza abawugana bashaka ibyangombwa bijyanye no kubaka kandi mu buryo bwihuse bushoboka nkuko amabwiriza y’imitangire y’izo serivisi abiteganya (client charter).

Urizeza ba nyir’inyubako yavuzwe n’abafashemo imyanya yo gukoreramo ko inyubako ikimara kwuzuza ibisabwa izahita ibiherwa icyangombwa cyo kuyikoreramo bagakomeza ubucuruzi.

Umujyi wa Kigali urongera kwibutsa abantu bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imyubakire mu Mujyi birinda akajagari ako ari ko kwose kuko gateze ibihombo bitari ngombwa kandi inzego zibishinzwe ziteguye kubayobora mu buryo bwiza bwo gutunganya ibijyanye n’inyubako zabo zinabibahera ibyangombwa bikwiye.

Tubikesha: Rangira Bruno

Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho/ Umujyi wa Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages