00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwanga gusambanya umugore byatumye agirira umumaro igihugu cyose

Yanditswe na

Ernest Rutagungira

Kuya 3 February 2012 saa 08:35
Yasuwe :

Uyu nta wundi ni umusore witwa Yozefu mwene Yakobo na Rasheli bakomoka mu bwoko bw’Abiyisilayeli, akaba ariwe wanzwe n’abavandimwe be azira inzozi yarose, bakagera aho bashaka kumwica maze Imana igakinga akaboko.
Bikunze kuvugwa ngo Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma, cyangwa ngo Imana yemera ko ibibazo bikugeraho nyamara ishaka ko biba irembo ry’umugisha wawe, akenshi ntitubyumve neza, nyamara uku niko kuri. Iyo umuntu yubashye Imana nayo iramwubahisha ndetse ikamukorera (…)

Uyu nta wundi ni umusore witwa Yozefu mwene Yakobo na Rasheli bakomoka mu bwoko bw’Abiyisilayeli, akaba ariwe wanzwe n’abavandimwe be azira inzozi yarose, bakagera aho bashaka kumwica maze Imana igakinga akaboko.

Bikunze kuvugwa ngo Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma, cyangwa ngo Imana yemera ko ibibazo bikugeraho nyamara ishaka ko biba irembo ry’umugisha wawe, akenshi ntitubyumve neza, nyamara uku niko kuri. Iyo umuntu yubashye Imana nayo iramwubahisha ndetse ikamukorera n’ibyo benshi babonaga ko bidashoboka, nk’uko tubisanga mu nkuru y’uyu musore.

Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’itangiriro ibice 37, uyu Yozefu cyangwa Karosi rero nk’uko babimwitaga, yaje kugurishwa ibice by’ifeza makumyabiri n’Abishimayeli bamujyana mu gihuga cya Egiputa ariyo Misiri y’ubu, gusa nabo ntibamugumanye kuko baje kumwungukamo bamugurisha n’uwitwa Potifari wo muri Egiputa.

Hari igihe umuntu ahura n’ibitari bimwe mu buzima bikamuzutaguza, nyamara Imana ijya yemera ko bitugeraho ku mpamvu zayo bwite kandi nziza.

Ku bw’umugisha n’igikundiro Imana yamuhaye, uyu Yozefu yagiriye muri uru rugo akigera yo byatumye umugore w’uyu Potifari amurarikira, ndetse yifuza gusambana nawe, gusa Yozefu arabyanga kuko yanze gutukisha izina ry’Imana ye, ndetse ngo yubahuke uyu mubyeyi n’uwamuhaye akazi muri rusange, gusa ntibyamuguye amahoro kuko byamukuye ku ntebe y’igisonga cy’urugo, ahubwo ajya mu buroko, abeshyewe ngo yashatse gufata uyu mugore ( Itangiriro 39) .

Nk’uko twabivuze, hari igihe Shitani akurwanya, nyamara aho anyuze Imana ikahanyuza ibisubizo byawe.

Muri ubu buroko rero niho Imana yakoreye imirimo ihambaye, kuko Yozefu yahawe impano y’ubuhanga n’ubuhanuzi, ari nayo yatumye Umwami Farawo amwegurira igihugu cya Egiputa nyuma yo kurotora inzozi z’umwami, zavugaga ko bagiye kurira imyaka irindwi y’uburumbuke ariko izakurikirwa n’indi irindwi y’inzara.

Imana yarutishije Yozefu abenegihugu bose ititaye ko yari mu gihugu kitari icye, ititaye ko yari afunzwe aregwa gushaka gufata muka Potifari, yewe ititaye no ku myaka mike yari afite, dore ko yari na muto, bityo umwami abona ko nta wundi washobora kuzigamira igihugu cyose ibyo kurya no kubihunika neza.

Guhera ubwo aba arazamuwe yewe uretse n’ibikomangoma, ahubwo we yicaranaga n’umwami.

Bavandimwe bene data, Imana yacu ni Imana yihagararaho, irashoboye kandi ikunda icyubahiro cyayo. Ugiye mu buzima bwacu nta cyashoboraga kumukura mu maboko ya Potifari n’umugore we wari warakaye cyane nyuma y’uko banze kumusambanya, ariko Imana ikunda umuntu uyubahisha.

Iyi niyo mpamvu dusabwa gukiranukira Imana, ntiduhe agaciro amajwi adutera ubwoba aho yava hose, ntitwemerere umutima wacu kurarikira ubutunzi bw’isi mu gihe bwadutandukanya n’urukundo rw’Imana, twange irari ry’akanya gato Imana yiteguye kutugirira neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages