00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu isengesho rya Padiri Ubald abarwayi bakomeje gukira indwara

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 7 February 2012 saa 10:59
Yasuwe :

Mu isengesho ryo gusabira abarwayi ryabereye kuri Stade ya Nyamirambo, bamwe mu barwayi bari barwaye indwara zikomeye batangaje ko bakize izo ndwara mu buhamya batanze.
Iri sengesho ryari riyobozwe na Padiri Ubald Rugirangoga, yigishije abantu bari bateraniye aho ko ineza igomba gutsina inabi, ibyo akaba yarabivugiye mu gitambo cya misa cyabimburiye isengesho nyir’izina ryo gusabira abarwayi, ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu bakize indwara mu isengesho riheruka.
Mu isengesho ryateguwe na (…)

Mu isengesho ryo gusabira abarwayi ryabereye kuri Stade ya Nyamirambo, bamwe mu barwayi bari barwaye indwara zikomeye batangaje ko bakize izo ndwara mu buhamya batanze.

Iri sengesho ryari riyobozwe na Padiri Ubald Rugirangoga, yigishije abantu bari bateraniye aho ko ineza igomba gutsina inabi, ibyo akaba yarabivugiye mu gitambo cya misa cyabimburiye isengesho nyir’izina ryo gusabira abarwayi, ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu bakize indwara mu isengesho riheruka.

Mu isengesho ryateguwe na Paruwasi ya Nyamirambo ku cyumweru tariki 5 Gashyantare 2012, ryitabiriwe na benshi baturutse impande zose biganjemo abakirisitu Gatolika, ndetse n’abemeramana baturutse mu yandi madini, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, harimo n’abaturutse ku mugabane wa Amerika.

Mu masaha ya saa tanu nibwo abakijijwe indwara zinyuranye batangiye gutanga ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye mu isengesho riheruka, harimo n’uwakize indwara ya SIDA yaramaranye igihe.

Inyigisho ivuga ku kubabarira yatanzwe na Padiri Ubald, ayikomoje ku Ivanjili yasomwe uwo munsi yavugaga uko Yezu yakijije nyirabukwe wa Petero, ndetse n’abandi barwayi benshi. Muri iri sengesho kandi hatanzwe n’ayandi masomo yateguwe kuri uwo munsi yibanze ku gutsinda inabi nk’uko Dawudi yabigiriye Sawuli yashatse kumwica, ariko Dawudi we akanga kwihorera.

Iyo ikaba ariyo nyigisho yifashishije yumvisha abantu ko ineza igomba gutsinda inabi, Padiri Ubald yigishije abari aho ko kugirango ukire ari uko ugomba kubanza ukigorora n’Imana, ndetse ugatanga imbabazi ku bakugiriye nabi mu buryo butandukanye.

Nyuma ya misa nibwo umwe mu bagize itsinda ry’Abanyamerika witwa Denyse yahawe umwanya mbere y’uko isengesho nyirizina ritangira, n’ikiniga cyinshi asaba imbabazi z’ibyo Abanyarwanda bakorewe n’abazungu bagenzi babo byanagejeje u Rwanda n’Abanyarwanda kuri Jenoside, none bakaba barabuze ababo, n’ubwo bo batari bahari.

Isengesho kandi ryagaragayemo gushishikariza abantu kwemera ko koko Imana ikora ibitangaza, hamwe n’ingero zitandunye z’abo Imana yagiye ibikorera batari abo gusa abo mu idini Gatolika .

Abatanze ubuhamya bavuga ko bumva babohotse ku mutima, bakabarira ababagiriye nabi baba abiciwe ababo, ndetse n’abagiriwe nabi ku bundi buryo bukomeye,ariko bakitangariza ko babohotse .

Amaturo yakusanyirijwe mu gitambo cya misa kuri uyu munsi yagenewe kubaka Kiliziya nshya iri kubakwa muri Paruwasi ya Nyamirambo, izubakwamo ikaba izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400.

Padiri Ubald Rugirangoga ari kwigisha
Impuzamakorali isusurutsa abakristu
Hari abantu benshi

Foto: K. Patrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages