Nimero ya cyenda y’Ikinyamakuru the ServiceMag ubu iri hanze ikubiyemo uburyo hanozwa serivisi nziza. Irimo inkuru z’ingenzi ku bantu bose bakora mu rwego rwa serivisi n’ubucuruzi.
Gutanga serivisi inoze biracyari ikibazo mu Rwanda, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi Pierre Damien yagize ati: “Turifuza ko ibintu byose bidutinza mu mpinduka bivaho. Ibyifuzo byacu ni ukwita ku bakiriya; turashaka ko kuva kuri za banki, hoteli, resitora, amaduka, abikorera na za Minisiteri bose banoza serivisi baha ababagana.”
Iki kinyamakuru cyasohotse kirimo inkuru 30 zerekana aho u Rwanda rugeze mu itangwa rya serivisi mu bigo byigenga n’ibya leta.
Ku rupapuro rwa mbere hariho uburyo ikompanyi y’indege ya South Africa Airways yinjiye mu Rwanda ngo naho ihakorere ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere ibi ngo bizagira icyo bizahindura mu mikorere y’uru rwego.
Muri iki kinyamakuru kandi harimo Ushinzwe Ibikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB), Clare Akamanzi atanga ishusho y’uko ubucuruzi bwifashe mu Rwanda.
The ServiceMag itangirwa ubuntu, yandikwa mu Cyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda. Wayisoma ku murongo wa internet kuri www.theservicemag;com cyangwa http://issuu.com/theservicemag/docs/tsm_issue_9
Inkuru yanditswe na Sandra Idossou


















TANGA IGITEKEREZO