00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko nagiye i Bugande na Bus ya ONATRACOM

Yanditswe na

Niyonsaba Madjaliwa

Kuya 15 March 2012 saa 12:19
Yasuwe :

Iyi nkuru y’urugendo twayigejejweho n’umwe mu bakunzi ba IGIHE.com, wakoreye urugendo muri Uganda agiye na Bus ya ONATRACOM ariko we n’abo bari kumwe bahabwa serivisi mbi. Ni musome namwe mwiyumvire uko byamugendekeye.
Urugendo rwa Kigali Kampala ku wa mbere tariki ya 12 Werurwe 2012 Bus ni Onatracom, tugeze hafi ya Ntungamo ipine iratoboka, tuhamara hafi amasaha abiri barimo kuyishyiramo, umushoferi yitotomba ngo byose birimo biraterwa n’amapine ashaje bafite.
Bus yaje gukomeza (…)

Iyi nkuru y’urugendo twayigejejweho n’umwe mu bakunzi ba IGIHE.com, wakoreye urugendo muri Uganda agiye na Bus ya ONATRACOM ariko we n’abo bari kumwe bahabwa serivisi mbi. Ni musome namwe mwiyumvire uko byamugendekeye.

Urugendo rwa Kigali Kampala ku wa mbere tariki ya 12 Werurwe 2012 Bus ni Onatracom, tugeze hafi ya Ntungamo ipine iratoboka, tuhamara hafi amasaha abiri barimo kuyishyiramo, umushoferi yitotomba ngo byose birimo biraterwa n’amapine ashaje bafite.

Bus yaje gukomeza urugendo tugera Kampala dutinze, ariko nuko nta kundi byari kugenda.

Kuwa gatatu tariki ya 14 Werurwe 2012 nibwo abagenzi bose bari bakatishije itike yo kuza i KIgali na Bus ya Onatracom ya saa kumi n’imwe za mugitondo ku isaha ya Kampala ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri n’igice ku isaha yo mu Rwanda. Twari kuza na Bus ya Onatracom yindi itari ya yindi twagiyemo, mbere yuko ihaguruka barebye basanga ipine yatobotse, biba ngobwa ko bayindura, maze bafata ipine yabaye ipasi yari reserve bayishyiramo kubera uburyo yari ishaje bayishyira imbere inyuma ahajya amapine abiri, batinya yuko Polosi yabamerera nabi.

Igitangaje kandi kibabaje ni uko bafashe yayindi yari yatobotse bayishyira muri Bus nka reserve kandi batayihomye, mu gihe hari Bus yindi yari iparitse itegereje kuza mu ijoro ryo kuwa gatatu, abagenzi tubiganiraho tuti:"Ese ubu ko idakoreshejwe iramutse ipfumutse na none?".

Urugendo ruratangiye duhaguruka Kampala nka saa tatu ku isaha ya Uganda, turaza tumaze kurenga icyapa cyanditseho ko habura Km 34 ngo tugere mu mujyi wa Kabale, ya pine bashyizemo iraturika ivumbi ryuzura muri Bus abantu bavuza induru ariko ubushobozi bw’Imana n’umuvuduko Bus yariho ibasha guhagarara ku ruhande, abantu bavamo turebye dusanga ipine ryabaye ubushwangi, kubera aho hantu nta mutekano umushoferi yari yizeye kandi nta pine yindi afite kuko iya resreve murazi yuko yari yapfumutse, yasabye abagenzi ko basubira muri Bus agendera muri zero ndavuga gake cyane kurinda agera Kabale abagenzi bamwe bavamo, benshi twibwiraga yuko agiye gukoresha ipine ariko siko byangenze.

Ubwo Bus yaje igenda gake cyane kurinda igera gatuna ku mupaka, abantu bavamo abasakwa barasakwa ariko Abapolisi bari bahari nta n’umwe wigeze abona ’yuko Bus irimo igendera ku ipine rimwe, abagenzi bari bazi yuko bari buhasange byibura indi Bus yabageza i Kigali cyangwa se bakahasanga ipine ryashyirwamo barabibuze ahubwo Shoferi abasaba gusubira muri Bus ihagurutse gatO igeze ku nzira ijya ku ruganda rw’icyayi rwa Mulindi ayiparika aho abwira abagenzi ko hari iyindi iza kubatwara.

Nyuma y’igihe kinini nka masaha abiri ubwo byari bimaze kuba hafi saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, abagenzi batangira guhamagara abakuru ba ONATRACOM kuko hari abantu bari bafite nimero zabo nibwo babwiwe yuko hari indi iza kubatwara.

Nyuma haje Bus iturutse i Kigali yerekeza Gatuna izamo abakanishi batanu hamwe n’ipine bayishyiramo urugendo rurakomeza kugera i Kigali.

Abagenzi basigaye barabaye bake muri iyo Bus ya Onatracom ijya Kampala n’ubwo ica make bagenda barushaho kugabanuka kuko nta gahunda igira, ikindi amapine yazo yarashaje agenda atoboka mu nzira, ikindi abakozi bazo basuzugura abagenzi kuko ibyo byose iyo bimaze kuba Shoferi n’abandi bakozi .

Turetse amapine udusanduku tuba mu mudoka tubamo ibikoresho byibanze mu gihe habaye impanuk nta kintu na kimwe kirimo nkuko mu bibona mu mafoto, mbega birababaje cyane, abagenzi ntibishimira imikorere ya ONATRACOM bamwe bati nimba byayinaniye nifunge kuko yinjiza mafaranga ariko nta bikoresho bagura.

Bus ya mbere umushiferi yahisemo kuyiparika aho
Dufunguye nta kintu na kimwe kibamo
ngiyo ipine abantu bagendeyeho ibirometro byinshi
Ipine zo kurundu ruhande

Umusomyi wa IGIHE.com Niyonsaba Madjaliwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages