Resitora ZEN ikorera mu Mujyi wa Kigali, yiteguye kugeza ku bakiliya bayo indyo ziteguye neza zirimo inyarwanda n’izifite inkomoko mu Bushinwa, u Buyapani na Thailand mu rwego rwo gufasha abakiliya kuryoherwa n’umunsi mukuru w’abakundana wa Saint Valentin.
Iyi resitora ivuga ko ibiciro kuri Saint Valentin bijyanye biciriritse, hakaba hari ibiribwa bitandukanye birimo ibyitwa ‘Dim Sum’ na ‘Sushi’.
Melanie Cordero, Umuyobozi wa Resitora Zen, avuga ko hari umwihariko ko ari bo bazanye ubwa mbere mu Rwanda indyo za ‘Dim Sum’ na ‘Sushi’, indyo zikomoka mu Bushinwa Thailand n’ u Buyapani.
’Dim Sum’ ni bimwe mu biribwa bya gakondo bikunzwe n’abatuye inkengero z’u Bushinwa, bikaba bigizwe n’imvange z’umuceri, inyama y’inka, inkoko, n’imboga.
Zen itanga kandi izindi serivisi zo kugemura ibiribwa hanze ku bakoze ubukwe n’ibindi birori.











TANGA IGITEKEREZO