Papa uriho muri iki gihe Francis ni we wigaragaje cyane mu bigaragara nko guca bugufi kwa Kiliziya Gatolika kutigeze kubaho mu mateka yayo, mu rwego rwo kuyigarurira isura ikwiye, nk’uko byagaragajwe n’urubuga History.com dukesha iyi nkuru.
Muri Mutarama 2017, muri Chili, Papa Francis yahuye n’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abasaba imbabazi ku giti cye, iki kiba nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko Kiliziya ishobora kuba irambiwe amakosa akorwa na bamwe mu bihayimana bayibarizwamo.
Mu 1992 na bwo Papa Yohana Paul yasabye imbabazi ku ikosa ryakozwe na Kiliziya mu kinyejana cya 17, ubwo yahatiraga umwe mu bahanga mu by’isanzure( Galileo)kwemeza ko isi izenguruka izuba binyuranye n’ibyo Kiliziya Gatolika yemeraga, byaje no kumuviramo urupfu.
Papa Yohana ngo yababajwe no kubona Kiliziya ikorera uwo muhanga ihohoterwa kandi izi ko ari ikinyoma bituma abisabira imbabazi nyuma y’imyaka yarengaga 100.
Gusa nk’uko Prof Massimo Faggioli wo muri Kaminuza ya Villanova yabitangaje, iki kintu kinubiwe n’Abasenyeri hamwe n’Abakaridinari batari bake muri icyo gihe, bavugaga ko nta mpamvu yo kwandagaza Kiliziya bene aka kageni ngo Papa yiha gusaba imbabazi abahisi n’abagenzi.
Mu myaka ya za 1993 kandi Papa Yohana ntiyahwemye kwereka Kiliziya ko hari ibintu bibi byabayeho mu mateka y’isi kandi Kiliziya ikabigiramo uruhare, harimo nk’uburyo Kiliziya yagize mu icuruzwa ry’abacakara muri Afurika ndetse ananenga imyitwarire idahwitse ya Kiliziya mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi, hamwe n’uruhare rwayo mu bihe by’ubukoloni.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko guhera mu 2001 Papa Yohana yashatse gukora byinshi ku byaha byo gusambanya abana bato byakorwaga n’abapadiri muri Amerika ya Ruguru ariko akaruma ahuha.
Nubwo ariko ngo ba Papa Yohana Paulo II n’uwamusimbuye Benedict wa XVI batunze agatoki ikibazo cyo guhohotera abana byakorwaga n’abo bapadiri, Papa Francis we yaje abishyira ku mugaragaro anahangana na byo kurusha abandi ba Papa bamubanjirije.
Vuba aha mu mwaka wa 2017, Papa Francis yongeye kwereka isi ko Kiliziya yahagurukiye ikintu cyo kwicisha bugufi aho ibintu bitagenze neza, cyane cyane ubwo yakiraga Perezida Kagame i Vatican, akanasaba imbabazi ku ruhare Kiliziya Gatolika mu Rwanda yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO