00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mitima y’urubyiruko rwakoze ku ifaranga kubera Tour du Rwanda (Video)

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 27 February 2023 saa 06:55
Yasuwe :

Ku nshuro ya 15 Abanyarwanda bongeye kwibonera ibihangange mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2023, mu rugendo rw’iminsi umunani rwaranzwe n’ibyishimo, haba ku bakinnyi ndetse n’abakunzi b’amagare muri rusange.

Muri iki gihe kirenga icyumweru, aho amagare yacaga hirya no hino mu gihugu wasaganga abagabo, abagore n’abana bari ku mihanda mu rwego rwo kwihera amaso, uko aba basore b’intarumikwa bahiganwa ubuhanga mu kunyonga igare.

Muri make, iri rushanwa ry’amagare ryasigiye benshi ibihe batazibagirwa, yaba ku bakinnyi ubwabo ndetse no kubaherekezaga abakinnyi hirya no hino mu gihugu.

Ntibitangaje kumva ko Tour du Rwanda isize hari benshi babonye bwa mbere amaso ku maso ishyamba rya Gishwati, Ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi byiza bitatse u Rwanda.

Ku rubyiruko rwo ruhamya ko iyi Tour du Rwanda yari isomo kuri rwo kuko rwayungukiyemo byinshi.

Niyitegeka Ernest, ukora nk’umutetsi (Chefs) muri La Classe Hotel iherereye i Rusizi, avuga ko yungutse ubumenyi bushya kandi ko hari benshi babonye akazi ko gukora muri hoteli kubera abakiliya benshi bakiriye.

Ibi abihuriyeho na Tuyishime Yves wakira abagana La Classe Hotel, uvuga ko yabonye amahirwe yo kumenyana n’abantu benshi bashya ku buryo ashobora kubifashisha ashaka andi mahirwe atandukanye ndeste akanabifashisha ashaka abakiliya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages