Nubwo uru rwego ku bijyanye n’iterambere rwamaze kuzamuka ariko haracyari imbogamizi zitandukanye by’umwihariko ku barukoramo no ku rubyiruko rutariyumvisha ko aka ari akazi rushobora kwiyegurira.
Abahanga bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma urubyiruko rudafata aka kazi nk’ako kwiyegurira ari uko rutarasobanukirwa neza amahirwe arimo, dore ko benshi bakeka ko akazi kabamo ari ugutanga amafunguro muri hoteli na ‘restaurants’gusa kandi nako bakagafata nk’agaciriritse.
Nyamara uru ni urwego rurimo imirimo itandukanye ku bamaze kurusobanukirwa dore ko 10% by’abakozi ku Isi biganje mu mirimo ijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.
Umukozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri The Retreat by Heaven, Nzabandora Laurent Marius, yasobanuye amahirwe atandukanye ari muri uru rwego, akwiriye kuba abyazwa umusaruro.
Kurikira ikiganiro mu mashusho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!