Instagram ni urubuga rukoreshwa na benshi by’umwihariko urubyiruko ruba rushaka kumenya ibigezweho n’amakuru y’ibyamamare rwihebeye. Hari ababashije kurenga kuyikoresha mu buryo bwo kwishimisha ahubwo batangira kuyibyaza amafaranga.
Niyonsenga Gérard ni we nyiri ‘page’ ya Instagram yitwa ‘Rwanda Updates’ ikurikirwa n’abasaga ibihumbi 750. Ashyiraho amakuru atandukanye yerekeye u Rwanda haba mu byamamare, ubukerarugendo, politike n’ibindi.
Niyonsenga yavuze ko amaze imyaka icumi afunguye iyi page, umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko nta bundi buryo azabonamo akazi.
Ati “Ntangira ubundi nakoreshaga Facebook, ariko mbere gato njye ntabwo nakuranye n’umuryango cyane, ntabwo nari mfite amahirwe yo kuzabona akazi nibwo navuze nti ni iki nakora cyamfasha kubona icyo nkora. Nibwo navuze nti nshobora kugira ikintu ntangiza kuri internet cyanjye noneho kikazamfasha.”
Niyonsenga yavuze ko ibyamufashije kubaka iyi page ye ari ukwita ku izina yaruhaye no kureba neza ubutumwa ashyiraho, igihe abushyiriraho n’ibindi.”
Ati “Iyo ushaka kubaka urubuga rumeze neza biterwa n’uburyo ushobora gukoresha mu gushyiraho ubutumwa nka Rwanda Updates mbere yo kuyishinga nabanje gutekereza ikizatuma abantu bankurikira cyane.”
“Ndeba amazina ngwa kuri iri, natekerezaga ko umuntu uzajya ujya gushaka u Rwanda azajya ahita ayibona. Ikindi ni ukureba ibyo ushyiraho bijyanye n’igihe turimo, ubu tuvuye mu minsi mikuru ni iki kijyanye nayo mbega ukisanisha n’ibyo abantu bakunze.”
Niyonsenga kuva yashinga uru rubuga, nta kandi kazi yigeze ashaka kuko rwamubereye akazi abasha no guha abandi batatu imirimo bakora kuri uru rubuga.
Avuga ko aka ariko kazi kamutunze kandi abyazamo agatubutse, icyo bimusaba ari umwanya, internet nziza na telefoni igezweho ubundi agasarura amafaranga.
Ati “Biciye kuri Rwanda Updates ubu nshobora kwinjiza hagati ya 500 000 Frw na 1 500 000 Frw, ariko na none ibikorwa bigenda biba nka ‘Tour du Rwanda’ ni ibikorwa bikomeye ushobora kwinjiza n’arenze gusa ntiyajya munsi ya 500 000 Frw ku kwezi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!