00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Starlink itanga internet mu bihugu birimo n’u Rwanda yabonye izindi ‘satellites’ 23

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 2 August 2024 saa 11:19
Yasuwe :

Sosiyete y’Umunyemari Elon Musk ikora ishoramari mu by’Isanzure, SpaceX, yohereje izindi ‘satellites’ 23, zifasha gukomeza kongerera ingufu umushinga wiswe Starlink, ugamije kugeza internet yihuta mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo izo ‘satellites’ zohererejwe. Zahagurukiye mu kigo cya Kennedy Space Center giherereye muri Leta ya Florida.

Iminota umunani ni yo yonyine byasabye kugira ngo icyogajuru cya Falcon 9 cyazigejeje mu isanzure kibe kigarutse, nk’uko byari biteganyijwe.

Space X yohereje izindi ‘satellites’ ku wa 27 no ku wa 28 Nyakanga.
Umushinga wa Starlink ukwirakwiza internet ihendutse mu bice bigoye hirya no hino ku Isi, ukorera mu Rwanda kuva ku wa 22 Gashyantare 2023.

Kugeza muri Kamena 2024, ibigo nderabuzima 40 byo hirya no hino mu Gihugu byari bimaze kugezwamo internet ya Starlink.

Ibigo by’amashuri 50 byamaze na byo kugezwamo iyi internet, aho abanyeshuri 18,000 n’abarimu babo ari bo bahise batangira kuyungukiramo.

Ni gahunda igamije gusakaza internet yihuta mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibangamiye iyimakazwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.

Kugeza muri Nyakanga 2024, internet ya Starlink yari imaze kugera mu bihugu bya Afurika birimo Nigeria, u Rwanda, Mozambique, Kenya, Malawi, Zambia, Benin, Eswatini, Sierra Leone, Mauritius, na Madagascar.

Muri Sudani y’Epfo, Ghana, Zimbabwe, na Botswana, na ho yamaze kwerererwa kuhakorera.

Starlink imaze kugeza mu Isanzure ‘satellites’ zikabakaba 6,300, zifasha gukwiza internet muri ibyo bihugu n’ahandi.

‘Satellites’ 23 zongerewe muri Starlink, umushinga ukwiza internet mu bihugu birimo u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages