Ibyumweru bibiri birashize abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 binjiye mu mwiherero. Kimwe mu bikorwa bakora harimo siporo ya mu gitondo ndetse mu minsi ya nyuma y’umwiherero bagahatana muri iki cyiciro.
Guhatana muri Siporo byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022. Ni igikorwa cyayobowe na Girumugisha Gael usanzwe afasha mu myitozo aba bakobwa.
Bahiganwe mu byiciro by’imyitozo ngorongingo birimo ‘aerobics’, imyitozo yo kugabanya ibinure ku nda ndetse no gusiganwa ku maguru.
Muri buri cyiciro bakoreye mu matsinda atanu basanzwemo kugeza hasigayemo abakobwa batatu ari bo Bahali Ruth, Uwimana Marlène ndetse na Uwikuzo Marie Magnificat.
Aba uko ari batatu basoreje ku cyiciro cyo gusiganwa birangira Uwimana Marlène ari we ubaye uwa mbere bityo atsindira kuba Brand Ambassador wa Smart Design nk’umuterankunga w’iki cyiciro ndetse akazahabwa miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda nk’igihembo nyamukuru cy’iki cyiciro.
Nubwo byari uguhatana ndetse aba bakobwa babizi neza ko uwa mbere yegukana ibi bihembo, icyakomeje kwiganza ni uburyo bose bashyigikiranaga.
Uwimana Marlène nyuma yo gutsinda yavuze ko kimwe mu byakomeje kumutera imbaraga aho yabaga yumva ananiwe ari uburyo bagenzi be bamushyigikiraga.
Uyu mukobwa afite umushinga witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12 afasha mu byo bakeneye bitandukanye. Baturuka mu miryango itandukanye itifashije ariko akabafasha bakiyirimo. Uyu mushinga ni na wo yinjiranye muri Miss Rwanda 2022.
Tabita Foundation yayitangije mu 2021, igamije gukangurira imiryango ibyerekeye uburere bwiza.
Andi marushanwa y’abari mu mwiherero harimo Culture Challenge, Talent Challenge, ibizamini birimo icyanditse ndetse n’icyo kuvuga n’ibindi bitandukanye bigenda bigaragaza abazajya mu 10 ba mbere.
Mbere y’uko haba iri rushanwa aba bakobwa bari baganirijwe na Salima Rhadia Mukansanga uherutse kwandika amateka mu mwuga wo gusifura CAN yabaye uyu mwaka agaruka ku rugendo rwe mu mwuga wo gusifura abashishikariza kwigirira icyizere.
Amafoto: Miss Rwanda















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!