00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ab’i Ngororero ibintu bibiri; uko kwiyamamaza byagenze (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ferdinand Maniraguha, Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 June 2024 saa 07:03
Yasuwe :

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga, Paul Kagame, yasabye abatuye Akarere ka Ngororero kuzamushyigikira ndetse n’abakandida depite batanzwe n’uyu Muryango.

Perezida Kagame yabivugiye kuri Stade ya Ngororero aho yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2024,

Ni umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza kwe kuko yahereye i Musanze ku wa Gatandatu, agakurikizaho i Rubavu ku Cyumweru.

Kuri Stade ya Ngororero yahahuriye abaturage benshi biganjemo abahageze mu rukerera ndetse ku maso yabo n’uko babivugaga, bari bafite urukumbuzi rwo kongera kubona uwabagejeje kuri byinshi mu byo yabasezeranyije mu 2017.

Nyuma ya Ngororero, uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi ariyamamariza i Shyogwe mu Karere ka Muhanga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I NGORORERO BYAGENZE

12:31 Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba kwigira

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibyangombwa byose ngo rwibesheho rutabanje gutegera amaboko abanyamahanga, mu gihe cyose rufite ubuyobozi bwiza n’abaturage beza.

Ati “Abanyarwanda nk’ahandi muri Afurika hari igihe twamenyereye ubukene, ko tugomba kuba abakene, tugomba kubaho mu mwiryane, ko dutungwa na ba bandi ndetse n’Imana gusa […] kuki ari abandi, bakaba Imana gusa? Twe turi he? Natwe tugomba kwitunga. Abandi n’Imana bakagira aho bahera."

"Amateka twubatse muri iyi myaka 30 ishize, icyangombwa ni uguhera ku ruhare rwacu. Ntibitubuza kubana n’abandi, ntibitubuza gufashwa n’abandi ntibinabuza ko Imana itwibuka ko turi abayo."

"Imana yaduhaye byose; amaboko, ubwenge, igihugu cyiza nk’iki usibye abaje bakaducamo ibice […] iyo nzira turimo, turashaka gushimangira iyo myumvire, kwikorera no kugerageza ibyo dushoboye duhereye ku byo dufite. Icya mbere igihugu gifite ni mwebwe. Birashaka ngo tube duhari bitari inkuru. Niba imyumvire ari iyo, ubwo guhitamo birakomeye koko?”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yahumurije abatuye Ngororero, abizeza ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano byakozwe n’abacengezi nyuma gato ya Jenoside, bitazongera ukundi.

Ati “Twabishyize iruhande, tubishyize iruhande, ntabwo byakongera rwose. N’abakomoka muri ibi bice nk’umwe cyangwa babiri bagana muri ziriya nzira, turabihorera ngo bazitsinde.”

12:27: Perezida Kagame yongeye gukomoza ku banenga demokarasi y’u Rwanda

Muri iri jambo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari abashidikanya kuri demokarasi y’u Rwanda, ariko irenze iyabo kuko Abanyarwanda bihitiramo bafite intego ya 100% mu gihe hari abayoborwa n’abatsinze kuri 15%.

Ati “Hari abumva ko ijana ku ijana atari demokarasi, bazabyumva kuko demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora tariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe. Twe dukora ibitureba.”

“Ngo ijana ku ijana ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejobundi, ndamubaza nti ‘abayoborwa na 15% iyo ni demokarasi gute? Ugasanga n’ababatoye ni nka 30% by’abagombaga gutora. Iyo ni yo demokarasi? Ntimugakangwe na byinshi, bimwe birakangana ariko buriya bafitemo n’ubujiji.”

Ifoto: RBA

12:23 Perezida Kagame yabwiye ab’i Ngororero ko basabwa ibintu bibiri ku wa 15 Nyakanga

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje avuga ko icyamuhuje n’abatuye Akarere ka Ngororero n’abavuye mu bindi bice, ari ukugira ngo bibukiranye gahunda yo gushyigikira umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abakandida depite bayo mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Ati “Twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora tariki 15 z’ukwezi tugiye kugeramo. Na byo bifite amateka aganisha ahongaho. Mu 2017 twari hano, na mbere yaho twaje hano. Ibyo ni urugendo rwa politiki, rwa demokarasi, gushyiraho hamwe n’iterambere.”

“Uyu munsi n’iyo tariki 15 z’ukwezi gutaha ni uguhitamo gukomeza iyo nzira, guhitamo abayobozi mufatanya iyo nzira. Itariki 15 dufite guhitamo ibintu bibiri: Abadepite n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda. Hari abatumva u Rwanda riko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira.”

12:15 Perezida Kagame yashimiye imitwe ya politiki yifatanyije na FPR Inkotanyi

Mu ijambo rye, Paul Kagame yatangiye ashimira abanyamuryango b’imitwe ya politiki yahisemo gufatanya na FPR Inkotanyi, ashimangira ko ibyo byerekana gushaka gukorera hamwe.

Ati “Reka mbanzirize ku gushimira […] Ndashaka gushima abayobozi, abanyamuryango b’imitwe ya politiki iri hano ifatanyije na RPF. Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize nta gishobora kubananira.”

“Muri politiki hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR ngo ariko buriya kuki batakoze ibyabo, bakibwira ko byabananiye, ahubwo ni uko bashyize mu kuri, babona ko dufatanyije ibyagerwaho ni byinshi kurusha ko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza, bamwe bigakunda abandi ntibikunde.”

12:08 Valerie Nyirahabineza, umwe mu bayoboke ba RPF Inkotanyi ukomoka muri Ngororero, yashimiye Perezida Kagame uburyo yagaruye ituze n’umutekano by’umwihariko muri Ngororero, ubwo aka gace kari kibasiwe n’Abacengezi nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyirahabineza yagize ati “warabirukanye ubageza muri Nyamuragira”.

Yashimye kandi ibyakozwe muri ako karere haba mu burezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

12:00 PSD yashimye Paul Kagame utarigeze atererana u Rwanda

Umuyobozi w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta yatangiye agaragaza ko bahisemo neza ubwo bahitagamo gushyigikirwa umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Yavuze ko Perezida Kagame ari intwari itarigeze yibagirwa u Rwanda n’Abanyarwanda na rimwe, ubwo yakuriraga mu buhungiro ariko agaharanira ko u Rwanda rubohorwa na nyuma yo kubigeraho agakomeza kuruteza imbere.

Ati “Tuzi neza ko ibyo bitari gushoboka iyo hatababa umuyobozi w’intwari nkamwe nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Yavuze ko Perezida Kagame ari “Umuyobozi wavanye abanyarwanda mu icuraburindi, umuyobozi waciye inzara, uwakamiye abanyarwanda, uwagejeje uburezi n’ubuvuzi kuri bose, umuyobozi watumye ibyaro bibona amashanyarazi, umuyobozi udakangwa no guhangana n’ikibi n’abaashakla ko u Rwanda rutekana.”

Yasoje asaba abanyarwanda bose kuzashyigikira Paul Kagame mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

11:50: Dusabirema Dative yashimiye Perezida Kagame kubw’iterambere i Ngororero

Dusabirema Dative wo mu murenge wa Sovu, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake yatanze ubuhamya bw’uburyo yiteje imbere, kuva ubwo yasozaga amashuri yisumbuye mu 2016.

Nk’umukobwa wari usoje amasomo y’ubuvuzi bw’amatungo, yatangiye afasha abaturage kwita ku matungo yabo, agenda atera imbere kugeza ubwo ashinze iduka rifatika ricuruza imiti y’amatungo.

Ati “Iwacu bampaye igishoro cy’ibihumbi 25 Frw ntangire akuvura manuka mu baturage. Igishoro cyariyongereye ngera ku bihumbi 60 Frw, nguramo ingurube ebyiri zigenda zororoka, ndazigurisha zose bampa ibihumbi 600, mva kuri ya farumasi yo mu gikapu nshinga farumasi ku isantere.”

Yakomeje agira ati “Naje kubona igishoro cyiyongera, ntangira gucuruza inyongeramusaruro. Natangiriye ku mifuka 20 y’inyongeramusaruro, ariko ubu mbasha gupakiza ikamyo nini ya ‘Howo’, ngapakurura ifumbire abaturage bagahinga bakeza, bagasagurira amasoko.

“Sinari kubigeraho tudafite umuyobozi mwiza. Nyakubakwa Chairman iyo utaza kubaka aya mashuri meza ya Nine Years Basic Education sinari kubasha kwiga […] . None utagutora yatora nde?”

11:30 PEREZIDA KAGAME YAGEZE KURI STADE YA NGORORERO

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yageze kuri Stade Ngororero aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ni Akarere ka gatatu agezemo nyuma ya Musanze na Rubavu.

Abo Perezida Kagame yakuye mu bukene bamufata nk’umubyeyi

Nyirambonizanye Cecile utuye mu Murenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, Umudugudu wa Cyahafi, yabwiye IGIHE ko Perezida Kagame wakuye benshi mu bukene ari umubyeyi ukomeye cyane, ndetse ngo we n’abandi bose biteguye kongera kumutora.

Ati "Ikintu cya mbere twishimiye ni umuhanda, dufite umuhanda, dufite amashanyarazi, ikindi twishimiye Kagame yakuye abakene mu bwigunge, yaduhaye ‘Girinka’ nanjye ubwanjye yarayimpaye ubu nanjye noroza abandi."

Yavuze ko iyi nka yamufashije kurera abana umunani yari asigaranye ari umupfakazi, nyuma aragiza iziyikomokaho abandi bantu bane ndetse n’ubu iyo afite mu rugo rwe isigaje igihe gito ngo ibyare.

Ati “Nari wa mugore wihebye utanagira akazi mbese w’umukene ariko ubu abana umunani bose narabareze ndabakuza bamwe natangiye kubashyingira abandi bari mu mashuri ndabishyurira, muri rusange buzima bumeze neza cyane.”

Uyu mugore w’imyaka 50, yavuze ko Paul Kagame “ni umubyeyi ukomeye cyane, umubyeyi wemeye guha abakene akabazamura akabubakira, ha handi wasangaga hari umukene urara mu ivu, atagira aho ataha ariko ubu iyo urebye umuntu wari umukene aryamye mu nzu isakaje amabati, ikinze neza irimo sima rwose ubona ko ari umubyeyi ukomeye cyane.”

- Hari abaje mu ijoro hagati!

Hakizayezu Damascène wo mu Murenge wa Hindiro, yabwiye IGIHE ko yavuye mu rugo saa Sita zuzuye mu ijoro, aje gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR, Paul Kagame wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka Karere ka Ngororero.

Uyu musore ashimira Perezida Paul Kagame ko yabahaye umuhanda wa kaburimbo bakaba babona imodoka zibajyana aho bashaka, babonye amashanyarazi n’ibindi byiza byinshi kandi ngo bizeye ko bazabona n’ibindi.

Ati "Ikidushimishije ni uko yaduhaye umuhanda ubu tukaba tubona imodoka, tukaba dufite n’amashanyarazi n’amazi. Ni umubyeyi wacu.”

10:44 Nda ndambara yandera ubwoba

Muri aka kanya, abari kuri Stade ya Ngororero bari kubyina "Nda ndambara yandera ubwoba" babifashijwemo na Nsabimana Léonard.

Iyi ndirimbo izwi cyane i Rubavu aho Paul Kagame yiyamamarije ku Cyumweru.

10:31 Dr Claude yinjiriye muri ’Contre-succès"

Umuhanzi Dr Claude na we ahawe umwanya ku rubyiniro, asaba abaturage ba Ngororero kubanza kuririmba "Contre Succès" mbere y’uko abwira umu-Dj akazamura umuziki.

Ariel Wayz aracyari ku rubyiniro, amufasha gususurutsa abari kuri iyi stade.

Uyu muhanzi yahise akurikizaho "Baramujyanye".

10:22 Ariel Wayz na we yageze ku rubyiniro

Riderman yagumye ku rubyiniro, nyuma yo kuhasanga Bwiza mu gihe kuri ubu biyongereyeho Ariel Wayz aho bafatanyije kuririmba indirimbo zirimo "Depanage" na "Away".

Ab’i Ngororero bagabiwe inka, iyo uvuze Paul Kagame bacinya akadiho

Mukantwari Asterie utuye mu Mudugudu wa Rususa, Akagari ka Rususa mu Murenge wa Ngororero, yabwiye IGIHE ko bakimara kumva ko Perezida Kagame yemeye kwiyamamaza bumvise ibinezaneza bibuzuye kubera ibyo yabagejejeho.

Uyu mubyeyi wahawe inka mu 2008, yavuze ko yari abayeho mu bukene bukabije ariko iyo nka yatumye yiteza imbere yubaka inzu nziza, anywa amata kandi atera imbere mu bukungu.

Ati “Yahaye abana bose kwiga, umwana wese utsinze tutitaye ngo ni uwo kwa runaka, ubu hasigaye higa ubwenge ntabwo hasigaye higa umwana wo kwa runaka, icyo na cyo twarakimushimiye.”

“Inka bayimpaye ntagira ibishingwe [ifumbire], nca inshuro ahandi none uyu munsi nanjye inshuro ndayitanga. Uyu munsi nanjye narubatse umwana ari ku ishuri, nta mashanyarazi nagiraga ariko uyu munsi nkanda ku gikuta, kubera inka yampaye yagize aho imvana igize n’aho ingeza ari yo mpamvu nzamuvuga mu gitondo, saa Sita... Iyo bamuvuze rero njya ejuru, ndi umubyeyi wishimiye Paul Kagame kubera ibikorwa bye, birivugira n’umwana umubajije yakubwira ati ‘yazanye ibiryo ku ishuri turarya’.”

Uyu mubyeyi ahamya ko “Abana bacu yarabarebye aravuga ati ‘reka nshyire ifunguro ku ishuri ubu bararya ikindi ejobundi Covid-19 yatuzambije aravuga ngo reka njye mu mahanga ndebe ukuntu Abanyarwanda banjye batapfa kuko umutungo munini afite ni Abanyarwanda ni yo mpamvu iyo tumuvuze, namwe mumuvuze turitakuma tukiterera hejuru.”

10:07 Bruce Melodie na Bwiza bazamuye amarangamutima y’ab’i Ngororero

Mu ndirimbo "Ogera", aba bahanzi bombi ni bo babanje ku rubyiniro ndetse bishimiwe n’abaturage bazamuye amabendera ya FPR Inkotanyi hejuru.

Bakurikijeho "Selebura" ya Bruce Melodie mbere yo kuririmba "Nta Kibazo na kimwe" aho hahise hinjiramo Riderman na we uri hano hateraniye abaturage babarirwa mu bihumbi.

10:00 DJ Brianne yatangiye gususurutsa abaturage b’i Ngororero.

Mbere y’uko abahanzi barimo Bruce Melodie na Bwiza bajya ku rubyiniro, DJ Brianne n’itsinda ry’abakobwa bakenyeye Kinyarwanda, bari gususurutsa abaturage.

 Ababyeyi bo mu Ngororero bizihiwe

 Mu mafoto; twiyibutse uko umunsi wa kabiri wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi wagenze i Rubavu.

Ngororero barahiye ko Paul Kagame akiriho bazakomeza kumujya inyuma

Kabera Marcel, utuye mu Murenge wa Bwira, Akagari ka Ruhindage, Umudugudu wa Kabirizi yabwiye IGIHE ko mu buzima bwe ari bwo yabonye Umuyobozi wita ku baturage bose agaharanira imibereho myiza yabo.

Ati “Kuva navuka nabonye Leta ebyiri zishize ariko iya Kagame irahebuje, ntacyo atakoze, yaduhaye Girinka, abakecuru bashaje abaha amafaranga kugira ngo basaze neza, za kaburimbo turazibona n’imihanda y’igitaka na yo akayisubiramo akayitsindagiza, ibya Kagame ni byinshi.”

“Noneho njyewe iyo mutekereje rero, hari igihe mutekereza nkarira amarira akaza kubera ibyishimo, mbese nk’umubyeyi mwiza. Ni nk’aho yambereye papa, ibyo namubwira ni byinshi, namubwira ngo tugiye kumutora, ubwo agikomeje muri uru Rwanda tuzakomeza tumujye inyuma.”

Ibyishimo ni byinshi ku maso y’abo mu Ngororero

Iby’ingenzi byagezweho i Ngororero mu myaka irindwi ishize
Bimwe mu bikorwaremezo byakozwe muri Ngororero, harimo iyubakwa ry’ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi byubatswe hagati ya 2019 na 2020,, byoroshya ubucuruzi hagati ya Ngororero na Musanze.

Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro 6 ziva ku 10 120 muri Kamena 2017 zigera ku ngo 58 500 mu Ukuboza 2023.Imiturire muri Ngororero yitaweho kuko hubatswe imidugudu ine y’icyitegerezo ari yo Kigali, Kanyenyeri, Nyabipfura na Kazuba

Abaturage ba Ngororero batishoboye bafashijwe mu rugendo rwo kwikura mu bukene bahabwa amatungo magufi arimo inkoko 9590 ku miryango 959, ingurube 378 ku miryango 310, ihene 525 ku miryango 263; ibikorwa byatwaye ingengo y’imari ingana na 340 257 310 Frw.

Mu kwita ku mibereho myiza n’ubuzima bw’abaturage, harimo igikorwa cyo kubaka ibitaro bya Muhororo, hubatswe ibigo nderabuzima n’amavuriro y’banze 35 ku buryo byagabanyije ingendo ndende abarwayi bakoraga byaja kwivuza binatuma ibyo kurembera mu rugo bihinduka umugani.

Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri bigera kuri 841 byamaze kubakwa bitwaye ingengo y’imari ingana na 5 189 525 549 Frw. Ibi byagabanyije ubucucike ndetse n’ingendo ndende abana bakoraga bava cyangwa bajya kw’ishuri, binahesha akazi abaturage mu mirimo y’ubwubatsi n’iy’ubwarimu nyuma y’uko ibyumba byiyongereye.

Hubatswe amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET Schools).

Abagera ku 87 729 bobonye akazi muri Gahunda ya VUP, bibafasha kwiteza imbere no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Hubatswe hanasanwa inzu z’abatishoboye agera ku 2201 maze bituma aba baturage babona aho bakinga umusaya banabona aho bahera bajya mu bikorwa byo kwiteza imbere.

7:30 Imisozi yarimbishijwe ibiri ku mutima

Abatuye i Ngororero ubona ko bamaze iminsi bitegure iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ukurikije imitako n’ibyapa biri mu mabara y’uyu mutwe wa politiki ariyo umweru, ubururu n’umutuku.

Mu misozi ikikije Stade ya Ngororero hari amagambo atandukanye yanditse rwagati mu misozi nk’aho umusozi wa Murambi wanditseho “FPR’, n’’aho wa Kageyo wanditseho ‘TORA’ na ‘PK 24’ mu nyuguti nini cyane ushobora kubona aho waba uhagaze hose.

Ku Musozi wa Murambi hari ahanditse FPR, ugakurikirwa n'uwa Kageyo wanditseho TORA....
Kuri uyu Musozi wa Kageyo, handitseho kandi Paul Kagame 2024 mu mpine ya "PK 24"

Bike ukwiriye kumenya kuri Ngororero yakomerejemo ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi

Akarere ka Ngororero ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba.

Aka Karere kari ku buso bwa kilometero kare 669.7 aho gatuwe n’abaturage bagera ku 367,955 batuye ku bucucike bw’abaturage 551 kuri kilometero kare imwe kandi biganjemo igitsinagore ku rugero rwa 53.5%.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yaherukaga mu Karere ka Ngororero mu bikorwa byo kwiyamamaza, ku wa 18 Nyakanga 2017.

Icyo gihe, yijeje abaturage amajyambere n’igihugu kitajegajega kandi ko nubwo hari intambwe igaragara yatewe, ariko bikwiye kurushaho hubakwa indi mihanda, hongerwa amashuri kandi meza ndetse n’umubare w’abafite amashanyarazi.

 Abaturage ba Ngororero bakereye kwamamaza umukandida wabo

Mu muhanda ugana mu Ngororero hari amafoto yamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
I Ngororero, hari ibyapa binini bya FPR Inkotanyi
Abaturage bitabiriye ari benshi kuri Stade ya Ngororero

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages