Paul Kagame yabivugiye kuri Site ya Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo, aho yakomereje ibikorwe bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024.
Nyarugenge yabaye Akarere ka gatanu uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi agezemo nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena.
Perezida Kagame azakomeza ibi bikorwa ku wa Kane, tariki ya 27 Kamena, aho aziyamamariza mu turere twa Huye na Nyamagabe.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I NYARUGENGE BYAGENZE:
12:40 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amateka mabi ari nayo mpamvu rukwiriye kwirinda icyatuma rusubira inyuma.
Ati “Iki gihugu cyacu cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda, ariko gutwarwa n’undi muntu, ubuzima bwawe bugatwarwa n’undi muntu ntabwo ari byo. Niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nkatwe, ni ibikwiriye guhora biranga u Rwanda.
Twagize amahirwe muri ya mpinduka y’amateka tugiramo FPR. FPR niyo, twubakire kubyo tugezeho dukomeze hanyuma ibindi bizajya biza bihite. Na bandi birirwa bavuga […] uzi ko benshi banatuvuga batatuzi. Hari uwigeze kumbaza, baranasuzugura: Arambaza ngo ‘ari ko wowe uri iki? Ngo uri Tutu cyangwa uri Hutsi? Ndamubwira nti ‘mu Rwanda ndi ibyo byose n’ibindi utavuze’. Ubwo yashakaga kumbaza ngo uri ‘Umuhutu cyangwa Umututsi’. Ndamubwira nti ‘Ndi byose ariko icyangombwa ndi Umunyarwanda’. Tube abanyarwanda dukore ibintu bizima, twiteze imbere.”
Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame, yarangije ijambo rye asaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira no kumugirira icyizere, bakazabigaragaza by’umwihariko tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Mwabintumiyemo rero ntabwo muzabinsigamo. Ntabwo muzantererana. Ni intare ziyobowe n’intare.Twubake demokarasi, ibindi ni ukunyerera ku majyambere gusa!”
Abanyarwanda ni intare ziyobowe n’intare
12:18: Chairman wa FPR INKOTANYI yavuze ko ari ishema kuba yarayoboye igihugu gifite abaturage na we akaba umuyobozi ukomeye.
Ati “Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira abantu indwanyi, ubwo ni abasirikare. Baravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze. FPR n’abanyarwanda twarabirenze, twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Kurwana nk’intare ntabwo uba ukeneye ukuyobora w’intama ariko iyo uri intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda.”
Yakomeje agaragaza ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye, ku buryo ibiri imbere atari byo byabananira.
Ati “Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.”
“Turacyafite urugendo rurerure. Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.
Intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho ntituzahindure kuba intare, intare ikomeze ari intare.
Urugamba izo ntare zirwana, ni urugamba rwa politiki, ubumwe, iterambere, ni urugamba rwa bya bindi muzi. Na bya bindi iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza.”
12:12 Urubyiruko rwashimiye Perezida Kagame ibyiza amaze kurugezaho
Nathalie Munyampenda uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Siporo igenda ihindura Kigali.
Ati "Dufite Pelé Stadium, Club Rafiki aho urubyiruko rukinira Basketball ariko mwatuzaniye BK Arena, umwaka utaha hazaza Shampiyona y’Isi y’Amagare, ntabwo bisanzwe kuko ni ubwa mbere iyo shampiyona izaba ibereye muri Afurika."
Yakomeje agira ati "Iyo mwazanye izo shampiyona haza abashyitsi bakazana amadovize, urubyiruko rukabona akazi."
Dr Utumatwishima Abdallah usanzwe ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yashimiye Perezida Kagame uburyo yateje imbere ibijyanye n’ubuvuzi, by’umwihariko muri Nyarugenge.
Ati "Ibitaro bya Nyarugenge ni ibitaro bishya byubatswe mu myaka irindwi ishize. Ni byo twoherezagaho abarwayi mu bihe bya Covid-19, abantu benshi bahaboneye ubuzima."
"Covid-19 byari ibyago Isi yose yagize ariko muri RPF ibyago tubikuramo ibisubizo. Muri Covid-19 inkingo zari zabuze, Isi ikadusagurira abandi bakazibura ariko mwadushakiye inkingo nziza cyane."
Yongeyeho ati "Ibyo kutugenera inkingo nk’Abanyafurika tugasabiriza ntabwo bizongera, tugiye kubaka uruganda rwacu."
Dr Utumwatwishima yakomeje agira ati "Natuye i Kigali bwa mbere nkimara kugera kuri ’Yellow Paper’. Nari naranyuzwe n’icyo nabaye cyo. Narokotse intambara z’abacengezi, muratwigisha niga ubuganga mba dogiteri, mba umuyobozi w’ibitaro numvaga birangiye. Natuye i Kigali mbaye Minisitiri."
Yongeyeho ati "Turi urubyiruko ruzi neza amateka y’u Rwanda, tuzi aho twavuye n’aho tujya. Iyo batubwiye gutora, twumva icyo bisobanuye. Ni ugukomeza aho mutugejeje. Turi abantu batazazana ubutesi. Tuzarwana urugamba, dukore akazi neza ku buryo namwe muzaryama mugasinzira nyakubahwa Chairman."
– 11:55 Bamwe mu bahanzi b’ibyamamare basurukije abarimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu mbyino gakondo
Jules Sentore, Ruti Joël na Andy Bumuntu bari kumwe n’abandi babyinnyi, babyinnye “Uwangabiye” ya Lionel Sentore.
11:40 Sheikh Musa Fazil Harerimana, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ry’Intangarugero muri Demokarasi (PDI) yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo abayisilamu basubijwe agaciro, bagahabwa umwanya kugeza ubwo bemererwa kwizihiza umunsi w’igitambo wa Eid el Fitr ukagirwa umunsi w’ikiruhuko wizihizwa mu gihugu cyose.
Yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho byose rubikesha Perezida Kagame, ariyo mpamvu ishyaka PDI rimukomeyeho.
Ati “Iri terambere dufite ntabwo ari ukubisogongera, ni ibyacu. Niba hari n’ababyifuza ntabwo bishoboka. Gusubira inyuma byararangiye, kugirirwa nabi byararangiye, ni iterambere gusa.”
Yavuze ko FPR Inkotanyi "si igipindi, Inkotanyi ni ukuri".
11:30 Ababyeyi b’i Nyamirambo bataramiye umukandida wa FPR Inkotanyi, mu mbyino ya kisilamu izwi nka ‘Beni’.
Mu izina ry’Aba-Islam bose, ab’i Nyarugenge bashimiye Paul Kagame kubera ibyiza bitandukanye bagezeho biturutse ku miyoborere myiza ye.
11:13 PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEZE KURI SITE YA RUGARAMA
Umukandida wa FPR Inkotanyi yamaze kugera kuri Site ya Rugarama muri Nyarugenge aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
– Biyemeje gukomeza gushyigikira Paul Kagame wabahaye ubushobozi bwo kwiteza imbere
Nasabwe Victoire wo mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Nyakabanda I, Umudugudu wa Rwagitanda, yabwiye IGIHE ko mu myaka Paul Kagame amaze ayoboye u Rwanda ntacyo atabahaye kuko abantu bose ubu babayeho neza.
Ati “Nta wishwe n’inzara, nta mwana wananiwe kwiga, abaturage babonye mituweli, yubatse amavuriro twivuza bitatugoye, imihanda yarayubatse, Kagame Paul yatugejeje kuri byinshi, turamukunda kuko Abanyarwanda yaduteje imbere.”
Uyu mubyeyi yagaragaje ko ibikorwa by’iterambere abatuye Umujyi wa Kigali bakora amanywa n’ijoro babikesha umutekano n’ubushobozi bwahawe buri wese ngo na we yiteze imbere.
Ati “Akazi dukora ni umutekano dufite, iyo tutagira umutekano mwiza ntabwo tuba dukora, turiho kubera Paul Kagame. Yaduhaye ubushobozi bwo kwiteza imbere, ni umubyeyi mwiza, ni umuyobozi mwiza.”
Nasabwe avuga ko mu myaka itanu iri imbere “Twifuza ko twazaba twarateye imbere kurusha aha kandi turabizi neza ko bizakorwa kuko Paul Kagame nta kimunanira, twamushyigikiye kuko tuzi ko azatuyobora neza akatugeza kuri byinshi.”
11:00 Sandrine Isheja na Lucky Nizeyimana ni bo ba ’MC’ bagezweho
10:49 Dr Claude ari ku rubyiniro
Umuhanzi Dr Claude ari gususurutsa abari hano mu Rugarama ndetse yinjiriye muri "Contre Succès" yahinduye, ubu ikaba yamamaza Paul Kagame, ivuga ibyiza yagejeje ku Banyarwanda.
Abantu bose bahagurutse, bari kumufasha kuririmba.
10:42 Igisupusupu yahageze!
Umuhanzi Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ yamaze kugera ku rubyiniro ari kumwe na Agnès baririmba "Ikipe itsinda".
– Abagore b’i Nyakabanda bishimira ko hubatswe amavuriro n’imihanda
Cyubahiro Aisha utuye mu Murenge wa Nyakabanda yabwiye IGIHE ko yazindutse ajya gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kubera umutekano n’iterambere bimaze kugerwaho muri Nyarugenge no mu gihugu cyose muri rusange.
Ati “Yatugejeje ku iterambere, yatuzaniye umutekano ubu turaryama tugasinzira. Dufite amashanyarazi, imihanda myiza turagenda neza nta kibazo.”
“Mu by’ukuri ku giti cyanjye Paul Kagame ntabwo nabona ukuntu muvuga kuko muri iki gihugu hari harimo umwijima, nta mavuriro ariko ubu aha hirya dufite ivuriro, amashuri, abana bariga n’ababyeyi turacyeye.”
Yavuze ko Paul Kagame amufata nk’umubyeyi wahaye ijambo abagore ndetse ngo binyuze mu miyoborere ye myiza bize gukoresha ikoranabuhanga ku buryo iterambere ryageze ku bantu b’ingeri zose.
10:30 Nyarugenge: Umuziki urabyinwe karahava
10:16 Butera Knowless na Bushali bahuriye ku rubyiniro
Abahanzi bombi na bo basusurukije abari mu Rugarama mu ndirimbo zamamaza FPR Inkotanyi n’umukandida wayo ndetse n’izindi zisanzwe bakoze.
– Drone yazamuye ibendera rya FPR Inkotanyi mu kirere
10:01 King James na Chriss Eazy bageze ku rubyiniro
Umuhanzi King James yakiriwe ku rubyiniro aho ari gususurutsa abari hano ndetse yahereye kuri "Tumutore ni we".
Yahasanzwe na Chriss Eazy baririmba "Jugumula" mbere ya "Ndagukumbuye".
– 9:48 Abambaye nka ’robots’ bashimishije abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyarugenge
Muri iyi si y’ikoranabuhanga, imashinimuntu zizwi nka robots ni kimwe mu bikomeje gukoreshwa muri byinshi byasabaga imbaraga za muntu.
Kuri Site ya Rugarama, abantu biyambitse nka ’robots’ mu mabara n’ibirango bya FPR INKOTANYI bakoze akarasisi, basusurutsa abitabiriye.
– Akanyamuneza ni kose ku batuye Nyarugenge bari hano
– 09:42 Bruce Melodie na Bwiza bageze ku rubyiniro
Aba bahanzi bombi binjiriye mu ndirimbo bakoranye "Ogera" yamamaza Paul Kagame, bishimiwe cyane n’abatuye Nyarugenge n’abandi bavuye mu bindi bice, bari hano kuri Site ya Rugarama.
Bahise bakurikizaho "Selebura" yishimiwe cyane.
Abinjiye mu bikorwa by’ubuhinzi barashima
Rudakubana Jean Pierre ukora ibyerekeye gutunganya ubusitani n’ubuhinzi yabwiye IGIHE ko mu myaka 20 ishize yari umuntu usanzwe ariko kubera umutekano n’imiyoborere myiza ya Paul Kagame yabaye rwiyemezamirimo ubu umaze kugera kuri byinshi.
Ati “Gutora Paul Kagame bidufitiye inyungu nyinshi, tubifitemo amahirwe menshi kuko urebye icyerekezo turimo kujyamo ntabwo abantu bacyumvaga ariko urebye ibikorwa byagezweho mu myaka irindwi ishize aho abaturage twavuye n’aho igihugu cyavuye n’aho kigeze, kubaka Singapore ya Afurika urabona ko bishoboka.”
Uyu mugabo yahamije ko bizeye intsinzi y’umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ndetse ngo iterambere rizarushaho kwiyongera.
Ati “Muri iyi myaka itanu rero twizera ko abaturage tuzatera imbere mu byo dukora, ibikorwa byacu bizamuke kandi dufite icyizere ko dufite umutekano, dufite amahoro yadushakiye ibigo by’ishoramari bidufasha kubona inyungu nkatwe dukora iby’ubuhinzi, kubona inguzanyo ku nyungu ya 8% urumva ko ni amafaranga make, igihe ubundi byari kuri 22%.”
Rudakubana yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kugendera ku myumvire y’abanyamahanga bapfobya ibyo u Rwanda, kuko bishobora kurimbura igihugu.
– 09:17 Abahanzi batangiye gususurutsa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Intore Tuyisenge yamaze kugera ku rubyiniro aho yinjiriye mu "Tora Kagame Paul" mbere yo kuririmba "Ni wowe".
– Reba akarasisi k’imodoka zijyanye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuri Site ya Rugarama.
Ibihumbi by'abatuye Akarere ka Nyarugenge n'inkengero zaho bari kwerekeza kuri Site ya Rugarama aho Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, agiye kwiyamamariza. Dore akarasisi k'imodoka zijyanye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuri Site ya… pic.twitter.com/CF06PPDxi0
— IGIHE (@IGIHE) June 25, 2024
– Abaturage bafite icyizere ko nibatora Paul Kagame, ibikorwa by’iterambere bizakomeza kwiyongera
Nyiraminani Lenatha utuye mu Mudugudu wa Rebero mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, yabwiye IGIHE ko baje kwamamaza umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bagira ngo banamushimire ibyagezweho mu myaka ishize.
Ati “Paul Kagame mushimira aho igihugu cyavuye n’aho kigeze. Ni intwari ikomeye cyane njyewe sinabasha kubivuga. Ni umubyeyi w’Abanyarwanda, turamukunda cyane.”
“Tugomba gushima Imana tugeze mu ntsinzi ejobundi kuko ibyo twagezeho ni byinshi, hari n’ibindi biri imbere dutegereje.”
Uyu mubyeyi yavuze ko igituma akunda cyane Paul Kagame ari uko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ku bwe iyo hatabaho FPR-Inkotanyi Abanyarwanda baba barashize.
Ati “Njyewe mukundira ko yahagaritse Jenoside, kuko Inkotanyi iyo zitagera mu gihugu Abanyarwanda tuba twarashize ariko baradutabaye, ni cyo nkundira Paul Kagame.”
Nyiraminani avuga ko ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe “birimo imihanda, kandi icyubakwa, n’ibibuga by’indege ndetse n’ibindi dukeneye azabitugezaho.”
08:44 MC Brian ari gususurutsa ab’i Nyarugenge
MC Natete Brian uza gukorana n’abarimo Tidjara Kabendera, Manzi na Nirere, yatangiye gususurutsa abitabiriye iki gikorwa.
DJ Sonia na we ari gucuranga indirimbo z’abahanzi batandukanye zamamaza Paul Kagame.
08:25 Igikorwa cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye
– Ab’i Nyarugenge bashimira Paul Kagame wabahaye umutekano usesuye
Umusaza Bizimungu Augustin utuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko yavuye mu rugo azindutse cyane ku buryo saa Saba z’igicuku we na bagenzi be bari bageze kuri Site ya Rugarama, aho umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.
Uyu mugabo wahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka’ yatangaje ko bishimiye kongera gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa byinshi yagejeje ku Banyarwanda.
Ati “Ni ibyishimo kongera gushyigikira umukandida wacu kubera ko yatugejeje kuri byinshi, yaduhaye amashanyarazi twarashyiraga igiti mu ziko ukagenda ukongeza ahantu kugira ngo ukunde ubone. Ibyo byaduteye ishema rikomeye.”
“Yaduhaye amazi twarajyaga kuvoma hasi mu mihaga, yaduhaye girinka abana bacu bamera neza banywa amata natwe kandi turayanywa, ni byinshi rero uwarondora ibyo yadukoreye bwakwira bugacya, akaba ari yo mpamvu turi hano twaje kumushyigikira kugira ngo azakomeze atuyobore.”
Uyu mugabo avuga ko mbere yo guhabwa inka yahingaga ariko akeza umusaruro muke cyane none ubu asigaye yeza byinshi.
Ati “Icyo mushimira cyane, nanjye mu bahawe girinka ndayifite, yarayimpaye kandi yampaye kugira amahoro, igihe cyose twahungabanywaga n’abagizi ba nabi yaduhagazeho, aratwitangira ubu tukaba dufite amahoro asesuye.”
Yakomeje ati “Mbona uburyo nezaga imyaka kubera ifumbire iyo nka impa ubu umusaruroo wariyongereye kandi mbere nta musaruro nagiraga.”
Yavuze ko ibyinshi Paul Kagame yabikoze ahubwo mu myaka itanu iri imbere bifuza ko hakwibandwa ku kunogereza kugira ngo imibereho n’ubukungu birusheho kuba byiza cyane.
07:45 AMASHUSHO: Amatsiko ni menshi ku batuye Akarere ka Nyarugenge
07:20 Abantu benshi bakomeje kugera kuri Site ya Rugarama
– Reba uburyo bamwe bazindutse berekeza aho Perezida Kagame yiyamamariza
Hagati mu ijoro, abaturage benshi b’i Nyarugenge batangiye kwerekeza kuri Site ya Rugarama aho Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena. pic.twitter.com/yGXn2lBAKG
— IGIHE (@IGIHE) June 25, 2024
Benshi mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge bahisemo kurara bibitseho imyambaro n’ibirango by’uyu Muryango mbere yo kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 25 Kamena 2024, mu bikorwa bibera kuri Site ya Rugarama. pic.twitter.com/W9sZxIHk7J
— IGIHE (@IGIHE) June 25, 2024
Ibyagezweho muri Nyarugenge guhera mu 2017
Mu nzira y’iterambere ry’igihugu, akarere ka Kanyuregenge ntikasigajwe inyuma kuko mu myaka irindwi ishizwe hakozwe byinshi birimo kwagura umuhanda wa Ruliba- Karama- Nyamirambo wa km 7,8.
Uretse kwagura uyu muhanda, wanashyizwemo kaburimbo ku buryo byatumye utanga indi nzira y’ibinyabiziga byerekezan’ibiva mu Ntara y’Amajyepfo maze bituma umubyigano w’imodoka mu bice bya Nyabugogo ugabanuka.
Hari kandi umushinga wo kwagura imihanda ingana na km 54,56 mu Mujyi wa Kigali. Uyu ukaba waratangiye mu 2017 ukarangira mu 2020 aho haguwe hakanasanwa gusana ibice umunani by’imihanda n’amasangano, ibiraro bibiri by’ingenzi no kubaka urugomero rwa Ruliba ; byose hamwe byatwaye ingengo y’imari y’amadolari ya Amerika angana na 76 279 576,3.
Ibi bikorwa byafashije guteza imbere ubucuruzi n’ubwikorezi binagabanya umubyigano w’imodoka mu Mujyi wa Kigali.
Mu bikorwa remezo bijyanye n’amazi, hubatswe ibilometero 580. Umushinga watangiye mu 2018 ugasozwa muri Mata, 2024. Uretse uwo muyoboro wa km 580 hanubatswe ibigega 41 bifite ubushobozi bwo kubika m³ 86.450. Byafashije kugeza amazi meza ku baturage bangana na 398,300.
Amashanyarazi nayo yarakwirakwijwe agezwa mu bice bitandukanye ndetse na za ku buryo ingo zayahawe zavuye ku 80 337 mu 2017 zikagera ku 100 744 mu 2023.
Mu miturire hubatswe imidugudu ibiri y’icyitegerezo ari yo Rugendabari na Karama mu mushinga wo gutuza neza imiryango 328.
Mu rwego rwo kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage, hubatswe Ibitaro bya Nyarugenge kuva mu 2018, ubu iyo mirimo ikaba yararangiye ndetse ibitaro bitanga serivisi ku rugero rwa 100%. Byafashije kwegereza abaturage ubuvuzi mu karere ka Nyarugenge ndetse hanubatswe ibigo nderabuzima n’amuvuriro yibanze 33 ku buryo byorohereje cyane abaturage.
Hari imodoka zifasha bamwe kugera kuri iyi Site ya Rugarama
I Nyarugenge bayiraye ku ibaba bagana mu Rugarama
Ahagana saa Sita z’ijoro ni bwo bamwe batangiye kwerekeza kuri iyi Site ya Rugarama kugira ngo bajye kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame.
– Iby’ingenzi wamenya ku Karere ka Nyarugenge
Akarere ka Nyarugenge ni kamwe muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali. Gatuwe n’abaturage 374.319 ari nako gatuwemo na bake muri utwo turere hagendewe ku mibare y’ibarura rusange riheruka, bakaba batuye ku bucucike bw’abantu 2830 kuri kilometero kare imwe.
Abaturage ba Nyarugenge bangana na 21,4% by’abatuye Umujyi wa Kigali bose.
Abatuye muri aka Karere ka Nyarugenge kari ku buso bwa kilometero kare 132.25, biganjemo ab’igitsinagabo kuko bari ku rugero rwa 52,3%.
Bitandukanye na byinshi mu bindi bice by’igihugu, ntabwo Nyarugenge yiganjemo abibanda ku mirimo ishingiye ku buhinzi, ubworozi, ubucukuzi, uburobyi cyangwa amashyamba.
Abatuye Nyarugenge bashakishiriza cyane mu bucuruzi, imirimo y’ubwubatsi, gutwara abantu n’ibintu, ubukanishi n’ibindi.
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yaherukaga mu bikorwa byo kwiyamamariza mu Karere ka Nyarugenge ku wa 21 Nyakanga 2017 aho yahuye n’abaturage benshi bari bateraniye i Nyamirambo (kuri Tapis Rouge) akababwira ko uko bahateraniye kandi baturuka mu madini atandukanye ari nako igihugu ari icyabo bose kandi mu buryo bungana.
Abanyamujyi batangiye imyiteguro kare
Mu bice byinshi by’Akarere ka Nyarugenge hari amabendera n’ibirango bya FPR Inkotanyi kuva ku wa Mbere mu gihe kandi n’abaturage benshi bambaye imyambaro y’uyu Muryango.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!