00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera yanze umuganga umuvura, yanga no kuburana

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 21 February 2013 saa 01:55
Yasuwe :

Imbere y’urukiko Dr Léon Mugesera, mu gihe kingana n’amasaha atanu, yatsembye arahakana, avuga ko icyemezo cya muganga umwitaho kivuga ko ashobora kuburana afata n’imiti atagishyigikiye.
Ni nyuma y’aho Mugesera aburiye mu rukiko ku wa 19 Gashyantare kubera ikibazo cy’uburwayi, yongeye kurwitaba ariko yanga kuburana. Avuga ko adashyigikiye icyemezo cya muganga umwitaho Dr Musabeyezu Emmanuel wo mu bitaro bikuru by’umwami Faisal, kivuga ko uburwayi Mugesera afite n’imiti afata bidashobora (…)

Imbere y’urukiko Dr Léon Mugesera, mu gihe kingana n’amasaha atanu, yatsembye arahakana, avuga ko icyemezo cya muganga umwitaho kivuga ko ashobora kuburana afata n’imiti atagishyigikiye.

Ni nyuma y’aho Mugesera aburiye mu rukiko ku wa 19 Gashyantare kubera ikibazo cy’uburwayi, yongeye kurwitaba ariko yanga kuburana. Avuga ko adashyigikiye icyemezo cya muganga umwitaho Dr Musabeyezu Emmanuel wo mu bitaro bikuru by’umwami Faisal, kivuga ko uburwayi Mugesera afite n’imiti afata bidashobora kumubuza kwitaba urukiko ngo aburane.

Urukiko rwamubajije icyo ashingiraho anenga icyemezo cya muganga ubifitiye ububasha n’ubushobozi, asubiza ko atamwiyumvamo ngo kuko yemeza ko yaburana kandi arwaye.

Mugesera yifuje ko haba icyo yise (contre expertise ) mu ndimi z’amahanga, kuba yakurikiranwa n’undi muganga utari usanzwe amwitaho. Yavuze ko yakurikiranwa n’umuganga uba muri Canada Dr Pierre Mayo, ngo kuko ari we usanzwe ukurikirana ubuzima bwe neza mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda.

Mu kwifuza kuvurwa n’uyu muganga avuga ko hakwifashishwa ikoranabuhanga mu kuvura umuntu uri kure, ngo kuko no mu Rwanda ubwo buryo busigaye bukoreshwa. Avuga ko mu burwayi amaranye iminsi, harimo n’ikibazo cyo kugira isereri nyinshi no kugira intege nkeya.

Ubushinjacyaha bwamubajije niba icyo anenga ari ubuvuzi bwo mu Rwanda cyangwa usanzwe amwitaho mbere yo kwifuza ubwo hanze y’igihugu, Mugesera asubiza ko ntacyo bitwaye kuba yakurikiranwa n’undi muganga wo mu Rwanda, gusa ngo ni uko yizeye Pierre Mayo mu kuba yakwemeza niba koko ashobora kwitaba urukiko kandi ari ku miti.

Urukiko rwategetse ko Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’Umwami Faisal yagena undi muganga wo kwita ku buzima bwa Mugesera, kandi ubifitiye ubushobozi n’ububasha. Urukiko rwasubitse urubanza rukaba ruzasubukurwa ku ya 26 Gashyantare 2013, saa mbiri n’igice.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages