00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu bine mu biganiro ku Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 March 2013 saa 01:46
Yasuwe :

Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville na Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2013 bazagirana ibiganiro ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari no kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko.
Amakuru atangazwa n’ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru wa Congo Brazaville André Ondele yerekana ko Perezida Sassou Nguesso azakirira bagenzi be mu (…)

Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville na Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2013 bazagirana ibiganiro ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari no kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko.

Amakuru atangazwa n’ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru wa Congo Brazaville André Ondele yerekana ko Perezida Sassou Nguesso azakirira bagenzi be mu mujyi avukamo wa Oyo ku bilometero 400 uvuye ku Murwa Mukuru Brazaville, mu Majyaruguru.

Agaragaza bimwe mu bizibandwaho muri iyi nama, ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko Ondele yagize ati «Bazaganira ku buryo ibintu bimeze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’amasezerano aherutse gusinywa kuri Congo i Addis Abeba.»

Perezida Nguesso yakiriye ba Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Mutarama uyu mwaka, na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu kwezi kwakurikiyeho kwa Gashyantare.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages