Hashize imyaka cumi n’icyenda mu Rwanda Jenoside habaye, imiryango myinshi yabuze ababo, abana benshi babaye imfubyi. Abatutsi barenga miliyoni barishwe muri Mata 1994 bazira uko baremwe.
Abanyarwanda baba mu Burundi, ku Cyumweru tariki ya 7 Mata bahuriye mu kigo ndangamuco wa Islam mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi basaba amahanga kwamaganira kure ibitekerezo biganisha kuri Jenoside.
Abafashe ijambo bose barimo uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Burundi n’uhagarariye Leta y’u Burundi muri uwo muhango, Minisitiri w’Urubyiruko, siporo n’umuco, Adolphe Rukekanya, bagarutse ku kurwanya Jenoside n’ubundi bugizi bwa nabi bubangamira uburenganzira bwa muntu.
Amabasaderi Augustin Habimana uhagarariye u Rwanda mu Burundi, yafashe mu mugongo imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anibutsa ko Leta y’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga batazahwema kurwanya ibitekerezo bibi byose biganisha kuri Jenoside.
Biteganyijwe ko ku wa kabiri no ku wa kane w’iki cyumweru hazaba igikorwa cyo gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Igikorwa kizabera mu Kigo Ndangamuco wa Islam.



















TANGA IGITEKEREZO