00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: "Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidusigire inyigisho"

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 8 April 2013 saa 09:27
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 2013 Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Amakuru aturuka i Pretoria avuga ko Abanyarwanda basaga 200 bateraniye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo bakifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Vincent KAREGA uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yavuze ko kwibuka atari iby’abarokotse Jenoside gusa, ahubwo ko ari iby’Abanyarwanda bose. (…)

Ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 2013 Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Amakuru aturuka i Pretoria avuga ko Abanyarwanda basaga 200 bateraniye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo bakifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Vincent KAREGA uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yavuze ko kwibuka atari iby’abarokotse Jenoside gusa, ahubwo ko ari iby’Abanyarwanda bose. Ati “Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi bidusigire inyigisho yo kwigira ndetse no kwihesha agaciro.”

Uyu muhango waranzwe n’urumuri bacanye rugaragaza ejo hazaza heza ku banyarwanda, imivugo n’indirimbo zibafasha kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko baremwe.

Uwamahoro Angel yagejeje ku bari bitabiriye iri joro ryo kwibuka umuvugo yise mu gihe kizaza nzaba amateka ( Future Will I be legend ), yavugaga ku kwirinda ubwoba bushobora gutuma umuntu yibagirwa n’ahantu hamwe na hamwe yagiye atsindwa, uku kwibagirwa kukaba ari na ko gutuma Afurika itagera ku iterambere rirambye.

Uwamahoro mu muvugo we yakanguriraga Abanyafurika guharanira kubaho kandi neza, bagaharanira iterambere rya Afurika nka Nkwame Nkrumah, Sankara, Julius Nyerere e ndetse na Perezida Paul Kagame.

Hacanwe urumuri rw'icyizere ku banyarwanda
Hatanzwe ubutumwa bunyuranye bugamije gukumira Jenoside
Indirimbo n'imivugo bikubiyemo ubutumwa bwo guha abanyarwanda icyizere cy'ejo hazaza heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages