00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora y’abadepite yo mu 2013 afite umwihariko

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 31 December 2012 saa 02:28
Yasuwe :

Gutora abadepite biteganijwe muri Nzeri umwaka 2013 bizaba bifite itandukaniro n’amatora yabaye mu mwaka 2008. Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda yemeza ko azaba ateguye neza, ugereranije n’andi yabanje bitewe n’aho bageze bitegura. Hari kandi uburyo bushya bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mbanda avuga ko ubu bamaze kwegeranya amafaranga asaga miliyari enye azafasha Abanyarwanda mu gikorwa cy’amatora. Avuga ko ashingiye ku itegeko rigiye gusohoka rigenga (…)

Gutora abadepite biteganijwe muri Nzeri umwaka 2013 bizaba bifite itandukaniro n’amatora yabaye mu mwaka 2008. Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda yemeza ko azaba ateguye neza, ugereranije n’andi yabanje bitewe n’aho bageze bitegura. Hari kandi uburyo bushya bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mbanda avuga ko ubu bamaze kwegeranya amafaranga asaga miliyari enye azafasha Abanyarwanda mu gikorwa cy’amatora. Avuga ko ashingiye ku itegeko rigiye gusohoka rigenga amatora, iki na cyo kiri mu bizatuma aya matora agenda neza.

IGIHE twabajije Kalisa Mbanda icyo Komisiyo y’igihugu ikora ku bayobozi b’ibanze babuza kwiyamamaza abantu baturutse mu mashyaka mato, yasubije ko mu mwaka wa 2013, ibi bidashoboka kubera ko n’ubuyobozi bwo ku nzego z’ibanze bwahindutse, ubu bukaba burimo abantu babisobanukiwe.

Mbanda Kalisa ati “Mu mwaka 2008 abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari bafite nibura Diplome ya A2 bari 2%, ariko ubungubu bose baraminuje, kandi n’amashyaka yemewe mu Rwanda arazwi.”

Amatora y’abadepite yo mu mwaka wa 2013 ikindi gishya kiyagaragaramo nk’uko Prof. Kalisa Mbanda abitangaza, ni uburyo bushya bwo kwiyandikisha bw’abashaka gutora abadepite, aho abantu bazajya biyandikisha bakoresheje interineti.

Amatora y’abadepite ateganijwe ubwo manda y’abarimo ubu izaba irangiye, ku wa 15 Nzeri mu mwaka 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages