00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza b’ Abafaransa basoje iperereza ku wahanuye indege ya Habyarimana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 July 2014 saa 02:16
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 16, Abacamanza b’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux basoje iperereza ku warashe indege ya Perezida Habyarimana muri Mata 1994.
Iyicwa rya Habyarimana ryafashwe na bamwe nk’ iryatumye habaho jenoside, aho basobanura ko ari ukwihorera abahutu bakoraga ubwo bicaga abatutsi barenga miliyoni imwe, mu gihe cy’iminsi ijana gusa. U Rwanda ariko narwo rwakomeje kugaragaza ko kwemera ibi ari uguhakana no gupfobya jenoside kuko amateka agaragaza neza ko jenoside yateguwe igihe (…)

Nyuma y’imyaka 16, Abacamanza b’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux basoje iperereza ku warashe indege ya Perezida Habyarimana muri Mata 1994.

Iyicwa rya Habyarimana ryafashwe na bamwe nk’ iryatumye habaho jenoside, aho basobanura ko ari ukwihorera abahutu bakoraga ubwo bicaga abatutsi barenga miliyoni imwe, mu gihe cy’iminsi ijana gusa. U Rwanda ariko narwo rwakomeje kugaragaza ko kwemera ibi ari uguhakana no gupfobya jenoside kuko amateka agaragaza neza ko jenoside yateguwe igihe kirekire ikaza gushyirwa mu bikorwa nyuma, muri Mata 1994.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2014 nibwo abacamanza Marc Trevidic na Nathalie Poux batangaje ko basoje ku mugaragaro iri perereza.

Nk’uko bitangazwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) aba bacamanza barangije iperereza batabashije kubona igisubizo gifatika kuri iyi ngingo itera benshi kwibaza no gukeka ibitari byo.

Bivugwa ko aba bacamanza batigeze bajya kure y’ibyo babonye muri 2007 ku idosiye y’ihanurwa ry’indege yakozwe na Jean-Louis Bruguière uretse ko bagaragaza ko bageze ku ndunduro y’ubushakashatsi bwabo.

Bruguière yatangiye ubushakashatsi mu mwaka wa 1998, afite umuhate wo kugaragaza ibijyanye n’ ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Habyarimana n’abandi.

Iperereza rya Bruguière rivugwaho kuba ryararanzwe n’ibinyoma byinshi; inyandiko mpimpano, ubuhamya mpimbano, ikinyoma ku warashe misile yahanuye indege, ’boîte noire’ (agasanduku kabika amakuru ahagije ku bibazo indege iba yagize) itari yo n’ibindi.

Ubwo Bruguière yashyikirizaga Trévidic na Poux iyi nyandiko, hakomeje kwibazwa icyaba kibyihishe inyuma kubera inenge zari zuzuyemo kuko iyi nyandiko yasaga nk’aho ibogamiye ku ruhande rumwe.

RFI yakomeje itangaza ko iyi dosiye yahungabanyije bikomeye umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa cyane ko hakekwaga ko iki gihugu cyaba gikomeje gahunda zo gushaka gusiribanga uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Bivugwa ko Trévidic na Poux muri 2007 batangiriye iperereza ryabo kuri zeru, bahindura uburyo bwo kubonamo amakuru, ndetse bafata umwanzuro wo kwigerera aho indege yarasiwe, mu Rwanda.

Inyigo zakozwe zasojwe hagaragaje ko indege yahanuriwe ku musozi wari ufitwe n’abari ingabo za Habyrimana, gusa ntibagaragaza nyirabayazana w’ubwicanyi. Hagati mu iperereza ryabo, nibwo impapuro zari zarashyiriweho guta muri yombi abantu 9 bari mu buyobozi bw’u Rwanda zakuweho.

Akazi Trevidic na Poux bari bafite kararangiye. Byitezwe ko iyi dosiye igiye kwigwaho n’ abarebwa n’iri perereza, uruhande rwaba rutanyuzwe n’ibikubiyemo rufite uburenganzira bwo gusaba ko zimwe mu ngingo zigize iri raporo zisubirwamo cyangwa zigateshwa agaciro, ibi bigakorwa mu gihe cy’amezi atatu.

N’ubwo bivugwa ko u Rwanda rugomba kohereza barindwi bahagarariye uruhande rwarwo, bakitaba imbere y’urukiko rw’u Bufaransa, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yasobanuye ko n’ubwo nta gishobora guhagarika ukubogama kw’Abafaransa, irangira ry’iri perereza ritanga icyizere ko ibikorwa by’u Bufaransa byo gushaka kugoreka amateka hifashishijwe ubutabera bigeze ku iherezo.

Yagize ati “ Dutekereza ko gukoreshwa k’ubutabera bw’u Bufaransa kwaba kugeze ku iherezo, duhereye ku cyemezo gikomeye cyafashwe n’abashakashatsi (cyo kwigerera mu Rwanda) . Twavuze cyera kose ko indege yarimo Perezida Habyarimana yarashwe n’ abahezanguni be".

Yakomeje agira ati “…Ukuri kuzamenyekana. Hari icyizere ko mu gihe gitaha ibi byose bizarangira kandi ikibazo cy’igihe kirekire cyakomotse ku makabyankuru ya Bruguière kigiye kurangira”.

Me Léon-Lef Forster, umwe mu bunganira batandatu muri barindwi bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi na Bruguiere avuga ko Trevidic na Poux bakoze akazi keza.

Ati “ Byinshi mu byo twari twiteze kugeraho byakozwe kubera ubunararibonye bw’abacamanza bakoze iperereza aho ryashoboraga gukorerwa hose. Ibi ntibyigeze bibaho mu myaka yashize ubwo hakorwaga dosiye ya mbere bigatuma bamwe mu bo twunganira bashyirirwaho impapuro zo kubafata”.

Me Forster avuga ko iregwa ry’abantu yunganira rigomba kuhagarikwa kuko iperereza ku cyahanuye indege ryakunze gukoreshwa ku nyungu za bamwe.

Ati "... tuzi ko iyi dosiye yakunze kugirwa igikoresho kugirango abakiriya bacu bitwe abanyabyaha, kandi hatarabayeho gukoresha imbaraga mu gushakisha abanyabyaha nyabo".

Hejuru ku ifoto: Marc Trevidic


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages