00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bigabanyije mu makomisiyo bazajya bakoreramo

Yanditswe na

Emmanuel Tuyisenge

Kuya 10 October 2013 saa 08:31
Yasuwe :

Mu nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 09 Ukwakira 2013, abadepite bigabanyije mu makomisiyo ahoraho bazajya bakoreramo, banatora abayahagarariye.
Aya makomisiyo uko ari icyenda, buri mu depite yagiye yisabira iyo yumva yabarizwamo, abinyujije mu kwandikira biro y’Umutwe w’Abadepite.
Abayobozi b’ayo makomisiyo batowe n’Inteko rusange, nyuma yo kwiyamamaza bagaragaza imigambi yabo.
Depite Mukazibera Agnes amaze imyaka 10 mu nteko; yatorewe kuyobora komisiyo y’uburezi, (…)

Mu nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 09 Ukwakira 2013, abadepite bigabanyije mu makomisiyo ahoraho bazajya bakoreramo, banatora abayahagarariye.

Aya makomisiyo uko ari icyenda, buri mu depite yagiye yisabira iyo yumva yabarizwamo, abinyujije mu kwandikira biro y’Umutwe w’Abadepite.

Abayobozi b’ayo makomisiyo batowe n’Inteko rusange, nyuma yo kwiyamamaza bagaragaza imigambi yabo.

Depite Mukazibera Agnes amaze imyaka 10 mu nteko; yatorewe kuyobora komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko yahoze ayobora no muri manda ishize. Mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko iyi komisiyo izashishikarira kuzuza inshingano zayo ihereye aho mbere yari igejeje, izibanda cyane ku gukurikirana uko imwe mu myanzuro yagiye ifatwa n’inteko rusange ishyirwa mu bikorwa, ndetse inagire uruhare mu gutanga ibitekerezo bizamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Tuzareba uko imyanzuro yagiye ifatwa n’Inteko rusange ishyirwa mu bikorwa. Twite cyane ku nshingano zacu, nk’aho tugomba no kwibanda ku ireme ry’uburezi.”

Depite Bwiza Sekamana Connie amaze gutorerwa kuyobora Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yatangarije IGIHE ko iyi komisiyo ayijyanyemo ubushake n’ubushobozi, azibanda cyane ku cyatuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza bushingiye ku bukungu.
Yagize ati “Tugomba kwita cyane ku gituma ubuzima bw’Abanyarwanda buba bwiza, aho buri wese akwiye gushishikarira umurimo, ishoramari rigatera imbere kandi mu gihe ubukungu bw’Isi usanga butifashe neza, Abanyarwanda tumenye kubyaza umusaruro ibyo dufite.”

Komisiyo zo mu Nteko n’abatorewe kuziyobora

Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu
Perezida: Hon Kayiranga Rwasa Alfred
Visi Perezida: Hon Uwayisenga Yvonne

Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi
Perezida: Hon Bwiza Sekamana Connie
Visi Perizida: Hon Mukakarangwa Clotilde

Komisiyo y’ubururezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko
Perezida: Hon Mukazibera Agnes
Visi Perezida: Hon Nyirahirwa Veneranda

Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwereane n’umutekano
Perizida: Hon Mutimura Zeno
Visi Perezida: Hon Uwacu Julienne

Komisiyo y’ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije
Perezida: Hon Semasaka Gabriel
Visi Perezida: Hon Mukayijore Suzanne

Komisiyo y’imibereho y’abaturage
Perezida: Hon Mureshyankwano Marie Rose
Visi Perezida: Mukarugema Alphonsine

Komisiyo y’ubumwe bw,Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside
Perezida: Hon Byabarumwanzi Francois
Visi Perezida: Hon Kayitare Innocent

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu
Perezida: Hon Mukayuhi Rwaka Constance
Visi Perezida: Hon Bazatoha Shyaka Adolphe

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC)
Perezida: Hon Nkusi Juvenal
Visi Perezida: Karenzi Theoneste

Inteko rusange yanatoye komite ishinzwe imikorere y’umutwe w’abadepite, imyifatire n’ubudahungabanywa bw’umutwe w’abadepite iyobowe na Depite Musabyimana Samuel, wungirijwe na Depite Nyirarukundo Ignacienne.

Komisiyo zatowe ni zo zisuzumirwamo imishinga y’amategeko, nyuma zigakora raporo ziha Inteko rusange ari na yo ifata umwanzuro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages