00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu bya EAC bashyize umukono ku masezerano ashyiraho ifaranga rimwe

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 1 December 2013 saa 08:34
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashyize umukono ku masezerano ashyiraho ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu karere, ubwo bahuriraga i Kampala muri Uganda ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013.
Muri iyi nama Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Kenya Uhuru Kenyatta, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, uwa Tanzania Jakaya Kikwete n’uw’u Burundi Pierre Nkurunziza bemeje gukoresha ifaranga rimwe mu karere, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza (…)

Abakuru b’ibihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashyize umukono ku masezerano ashyiraho ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu karere, ubwo bahuriraga i Kampala muri Uganda ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013.

Muri iyi nama Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Kenya Uhuru Kenyatta, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, uwa Tanzania Jakaya Kikwete n’uw’u Burundi Pierre Nkurunziza bemeje gukoresha ifaranga rimwe mu karere, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, urw’abakozi ndetse n’imirimo yo mu karere bigakorwa nta nkomyi.

Nk’uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), aya masezerano hagati y’ibihugu bya EAC, ni intambwe itewe n’ibi bihugu ije ikurikira ubundi bumwe ku ifaranga buboneka ku mugabane w’u Burayi, mu bihugu bikoresha amayero (Eurozone).

Abakuru b’ibihugu bashimangiye ko iyi nama ari ingirakamaro ku ihuzwa ry’akarere rinoze

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni we icyo yagarutseho cyane ni akamaro ko guhuza politiki y’ibihugu by’akarere, kuko hari gahunda nyinshi batumvikanaho, ugasanga hari ibihugu nka Tanzania n’u Burundi bidashaka kumva akamaro ko guhuza imyumvire mu kwihutisha iterambere ry’akarere.

Yagize ati “Hari bimwe byagiye biba ingaruka z’uko politiki y’akarere itari imwe kuva na cyera. Iyo haba ubufatanye mu bihugu ntihaba harabayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kandi ntihaba haranabayeho ubwicanyi bwakurikiye amatora muri Kenya.”

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yunze mu rya Museveni ati “Ubu dufite ubufasha n’umurongo ngenderwaho mu rugendo rwo kugira EAC igihugu kimwe.”

Mu magambo Kenyatta yari amaze kuvuga, yagarutse ku kibazo cy’imbogamizi mu bucuruzi bwa EAC, aho yavuzeko intego yo guhuza EAC itemeranya n’ibiciro bihanitse mu gukora ubushabitsi (ubucuruzi) mu karere.

Kenyatta ati “Ni igihe cyo guha urubuga abaturage, ubushabitsi n’ifaranga mu gutera imbere. Iyi ni yo ntego yo gushyira hamwe nk’ibihugu by’akarere.”

Gusa Perezida Kenyatta yongeyeho ko kugira ngo ugushyira hamwe kurusheho kugira akamaro, hakwiye gusana umuhanda wa Gari ya moshi ushaje mu gihe hakirimo kubakwa undi mushya uhuza Mombasa-Kampala na Kigali.

The New Times yo ivuga ko Perezida Kenyatta yanzuye asa n’aho ahakana ukudahuza kw’akakuru b’ibihugu uko ari bitatu, agira ati “Turavuga mu ijwi rimwe kandi turagendana mu nzira igana ku cyerekezo kimwe cya EAC kuri bose.”

Gusa aha hakwiyongeraho ko n’iyo haza kubaho imyumvire imwe muri Politiki, nta munyarwanda uba yarirukanwe muri Tanzania mu buryo butumvikana mu mezi make ashize.

Umunyamabana mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera, yishimiye ubwitange bw’abakuru b’ibihugu mu guharanira umuryango wagutse mu bukungu na politiki.

Sezibera kandi yibukije ko abakuru b’ibihugu bamaze kwemeranywa ku gushyiraho inama y’akarere, iharanira amahoro n’umutekano.

Uko iri faranga rizakoreshwa

Nk’uko biherutse gutangazwa na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Muhongayire Jacqueline, ntibivuze ko hagiye gukorwa inoti imwe ya EAC muri iyi gahunda yo gushyiraho ifaranga rimwe, ahubwo buri faranga n’amashiringi mu bihugu by’akarere ahinduranywa mu bindi bihugu nta nkomyi hatabayeho kuyavunjisha.

Bivuze ko amafaranga y’u Rwanda azaba yagura ibicuruzwa mu bindi bihugu by’ibituranyi nk’uko n’ayo muri ibi bihugu azaba yemewe guhaha ibicuruzwa byo mu Rwanda.

Iyi ni intambwe ya gatatu (Monetary protocol) mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zikubiye mu masezerano agenga EAC, nyuma y’Isoko rusange (Common market) no guhuza za Gasutamo (Customs Union) byatangiye gushyirwa mu bikorwa ariko kuri iyi ngingo ya nyuma bikaba biteganyijwe gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu mu mwaka utaha. Nyuma y’izi ngingo uko ari eshatu hasigaye ijyanye gahunda yo gushyiraho Leta imwe (Political Federation).

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

Foto/Village Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages