00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaminisitiri ba EAC bagiye gusuzuma ikibazo cy’abanyarwanda bateshejwe imitungo na Tanzaniya

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 2 October 2013 saa 09:01
Yasuwe :

Inama y’abaminisitiri b’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iterana muri iki cyumweru, isuzuma ikibazo cy’Abanyarwanda n’abandi baturage bo mu bindi bihugu birukanywe muri Tanzaniya, bahataye imitungo y’abo itandukanye.
Minisitiri wa Uganda ushinzwe ibikorwa bya EAC akaba n’umuyobozi w’inama y’abaminisitiri ba EAC, Shem Bageine, avuga ko iki cyibazo cyo kwirukana abaturage cyafashe intera y’akarere kose.
Muri Kanama, Tanzaniya yirukanye abaturage bagera ku 20,000 barimo (…)

Inama y’abaminisitiri b’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iterana muri iki cyumweru, isuzuma ikibazo cy’Abanyarwanda n’abandi baturage bo mu bindi bihugu birukanywe muri Tanzaniya, bahataye imitungo y’abo itandukanye.

Minisitiri wa Uganda ushinzwe ibikorwa bya EAC akaba n’umuyobozi w’inama y’abaminisitiri ba EAC, Shem Bageine, avuga ko iki cyibazo cyo kwirukana abaturage cyafashe intera y’akarere kose.

Muri Kanama, Tanzaniya yirukanye abaturage bagera ku 20,000 barimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abagande; ibashinja kuba mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itegeko ryo kwirukana abo baturage ryatanzwe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete ku wa 25 Nyakanga 2013. Impunzi zose zari zahawe ku wa 11 Kanama nk’itariki ntarengwa yo kuba zavuye mu gihugu zerekeje aho zikomoka. Bamwe muri abo birukanwe bari bamaze imyaka myinshi muri Tanzaniya.

Ikinyamakuru The Observer kivuga ko abirukanwe batangaje ko polisi ya Tanzaniya yabataga muri yombi, ikabacyura ku ngufu badahawe amahirwe yo guhambira utwabo cyangwa ngo basezere n’abavandimwe.

Bageine avuga ko inama izaterana ku wa 4 Ukwakira 2013 izasuzuma ibibazo byose bijyanye n’izo mpunzi, bikaba byakemurwa mu rwego rw’akarere aho kubirekera Kigali na Dar-es-Salaam. Minisitiri Bageine yasubizaga ikibazo cya Depite Dr Kenneth Olusegun Omona, wari uvuze ko iyirukanwa ry’abaturage ryabangamiye ukwishyirahamwe kwa EAC.

Bageine ati “Igihe twari Arusha, mu ntangiriro za Nzeri, iki kibazo cyatanzwe na Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya EAC. Twakiganiriyeho ndetse na Minisitiri wa Tanzaniya, yiyemereye ko hari amakosa yakozwe ataragombaga gukorwa. Ati “Twemeranyije ko iki kibazo kigomba gukemurwa vuba cyane byihuse.”

Yongeyeho ko inama iteganijwe ku wa 4 Ukwakira 2013, izitabirwa n’abaminisitiri b’ibihugu bitanu bigize EAC, bakazakemura icyo kibazo.

Bageine avuga ko inama izabera Kihere, impande y’umupaka wa Rusumo, uhuza u Rwanda na Tanzaniya.

Raporo yakozwe na BBC yerekanye ko hari abanyarwanda n’abarundi birukanwe Tanzaniya bahamaze imyaka irenga 40, aba bakaba baravuze ko bari barahaguze ubutaka, batuye, ariko nta na kimwe babashije gutahukana.

Bageine avuga ko Minisitiri wa Tanzaniya yamwijeje ko Guverinoma y’igihugu cye irimo gusuzumana ubwitonzi icyo kibazo, ndetse ishobora no kuzishyura abo imitungo yabo yangijwe cyangwa igatakara.

Nyuma y’iyo nama iteganyijwe ku wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira, imyanzuro izayifatirwamo izoherezwa inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere izaterana mu kwezi k’Ugushyingo 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages