Mu gihe hasigaye iminsi itarenze ibiri ngo inama Nkuru y’Umushyikirano ku nshuro ya 11 itangire, abamaze kwiyandikisha basaba kuzayitabira basaga 1050, nyamara icyumba cy’Inteko Ishinga Amategek iyo nama izaberamo cyakira abatarenga 1000.
Ibi byagaragajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 3 Ukuboza 2013, cyabereye mu cyumba cy’inama cya Primature, kiyobowe n’umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’intebe, Ambasaderi James Kimonyo. Muri icyo kiganiro yatangaje ko abantu benshi, cyane cyane abo muri Diaspora bakomeje gusaba kuzitabira Inama Nkuru y’Umushyikirano.
Agira ati “Ubusanzwe mu nama zabanje twakiraga nibura abantu bavuye muri Diaspora bagera kuri 80. Muri iyi y’uyu mwaka, abasabye basaga 200. Si abo gusa n’abandi banyarwanda bari imbere mu gihugu baba bifuza kuyitabira, bigaragara ko bishimira umusaruro uvamo.”
Inama Nkuru y’Umushyikirano y’uyu mwaka igiye guterana ari ku nshuro ya 11, izaba ku wa 6 kugeza ku wa 7 Ukuboza 2013, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Uretse abazaba bari mu nteko, abandi bazayikurikirana kandi batange n’ibitekerezo ni urubyiruko rugera ku 3000 ruzaba ruri muri Sitade nto y’i Remera, mu biganiro bise “Youth Connekt Dialogue”, hari kandi abazaba bari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse no mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Ngoma.
Muri iyi nama ya 11 y’umushyikirano ifite insanganyamatsiko “Ubunyarwanda Inkingi y’Iterambere”, hazatangwamo ibiganiro bitatu bizibanda ku Gusuzuma intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere n’inzira igana ku kwigira kizatangwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, ikindi kiganiro kizibanda ku kureba Uko twazamura umusaruro w’umurimo no Guteza imbere abikorera ku giti cyabo, kizatangwa na Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta; na ho ikindi kibe Gahunda ya Ndi Umunyarwanda kizatangwa na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ku bijyanye n’icyo abanyarwanda biteze kuri iyi nama, Ambasaderi James Kimonyo agira ati “Turifuza ko hazavamo imyanzuro ifatika, izavamo ibikorwa bihindura ubuzima bw’igihugu.”
Na ho ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’Inama Nkuru y’Umushyikirano iheruka, atangaza ko inama ya 10 y’umushyikirano yavuyemo imyanzuro 23, na yo yavuyemo ibikorwa 39. Agira ati “Ibyayivuyemo byatangiye gushyirwa mu bikorwa bijyanye n’ingengo y’imari y’umwaka ushize ku buryo 25 byarangiye, ibindi 14 bikazarangirana n’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013/2014. Ibi bigaterwa n’uko inama y’umushyikirano iba umwaka w’ingengo y’imari ugeze hagati.”
Ku birebana n’uko haba hari ibibazo byaba bitakirwa, aha hagaragajwe ko kubera ko igihe aba ari gito, ibyaje mbere byose bisuzumirwa mu nama, ariko n’ibindi bikusanyirizwa hamwe bikagezwa mu biro bya Minisitiri w’intebe, abashinzwe ku bikurikirana bakabigeza ku bo bireba. Mu nama iheruka hakaba harakiriwe ibibazo bisaga ibihumbi 10.
Abanyarwanda bose bakaba basabwa gutekereza icyakorwa kugira ngo abantu bave mu bukene, intego u Rwanda rwihaye izabe yagezweho mu 2020.
Inama Nkuru y’Umushyikirano yashyizweho n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 168, iterana buri mwaka iyobowe na Perezida wa Repubulika, ikitabirwa n’abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko, abahagarariye inzego z’ibanze, Sosiyete Sivile, abikorera ku giti cyabo, itangazamakuru, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye abaturage, abanyarwanda bari muri Diaspora n’abandi batumirwa na Perezida wa Repubulika.
Intego y’iyi nama ni ukungurana ibitekerezo birebana n’igihugu n’abagituye, hagati y’abayitabiriye ndetse n’abandi banyarwanda bayikurikira, bagashakira hamwe umuti urambye wo kwihutisha iterambere ry’igihugu. Umushyikirano utegurwa ku rwego rw’igihugu, ukitabirwa n’inzego twavuze haruguru.



















TANGA IGITEKEREZO