00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru n’abahanzi barasabwa kuba indorerwamo za rubanda

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 27 July 2013 saa 08:49
Yasuwe :

Abanyamakuru b’Abanyarwanda n’abahanzi barasabwa kuba indorerwamo ya rubanda. Ibi babisabwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakanyabumenyi Nsengimana Jean Philbert, ku wa Gatanu ubwo yatangizaga ibiganiro mpaka bihuje abanyamakuru bo mu Rwanda n’abahanzi ku mateka yaranze u Rwanda.
Muri iki kiganiro Minisitiri Nsengimana yasobanuye umuhanzi icyo ari cyo ndetse n’umunyamakuru, ati “Umuhanzi ni umuntu ukurikirwa n’abantu benshi bitewe n’ibikorwa bye, umuhanzi, ni (…)

Abanyamakuru b’Abanyarwanda n’abahanzi barasabwa kuba indorerwamo ya rubanda. Ibi babisabwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakanyabumenyi Nsengimana Jean Philbert, ku wa Gatanu ubwo yatangizaga ibiganiro mpaka bihuje abanyamakuru bo mu Rwanda n’abahanzi ku mateka yaranze u Rwanda.

Muri iki kiganiro Minisitiri Nsengimana yasobanuye umuhanzi icyo ari cyo ndetse n’umunyamakuru, ati “Umuhanzi ni umuntu ukurikirwa n’abantu benshi bitewe n’ibikorwa bye, umuhanzi, ni umushakashatsi, ni umuhuza. Umunyamakuru ni umukaraza akaba n’umukangurambaga, agereranywa kandi n’umuntu uhagaze ahirengeye akazajya ayobora abantu, ni umukemura mpaka ntabwo ari umucamanza. Umunyamakuru ni we uba uzi ibintu byinshi abantu bakamuyoboka kubera ubumenyi abarusha.”

Nsengimana yakomeje avuga ko aba bantu bombi bafite uruhare mu kubaka igihugu, ari na yo mpamvu bafashe umwanya wo kuganira ku mateka mabi y’Abanyarwanda yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yakomeje avuga ko abanyamakuru bafite uruhare runini mu gushyira mu bikorwa gahunda yatangijwe mu turere 15 yo kuganira ku mateka mabi yaranze Abanyarwanda kugirango bayumve kimwe , ati “Buri munyarwanda afite amateka y’ibyabaye mu Rwanda, ibiganiro tugiye kugirana twese bigamije kugira ngo amateka y’u Rwanda yumvwe, kimwe hatabayeho kuyagoreka.”

Muri zimwe mu mpamvu Minisitiri Nsengimana yavuze zatumye habaho guhura n’abanyamakuru ndetse n’abahanzi ni uko mu minsi ibi biganiro bimaze ku mateka y’u Rwanda nta munyamakuru n’umwe wigeze yandika kuri ibi bintu ati “Bavugaga ibindi bagera ku bwoko Abahutu, Abatutsi bakabica ku ruhande bakababwa. Uyu ni umwanya wo kubwizanya ukuri ku mateka y’u Rwanda.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakanyabumenyi, Madamu Rosemary Mbabazi yavuze ko uyu mwanya w’ibiganiro ari umwanya wo gufata imyanzuro ihamye ku rubyiruko rw’u Rwanda ku iterambere ry’Abanyarwanda. Ati “Ntabwo umuntu ashobora guhitamo aho avukira ariko ashobora guhitamo uko abaho. Iyo uhisemo kubaho mu mahoro ntawayakubuza.”

Itangazamakuru ndetse n’abahanzi bagize uruhare runini mu kubiba inzangano mu banyarwanda ziza kubyagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

[email protected]

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi
Rosemary Mbabazi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'ikoranabuhanga mu isakazabumenyi
Abayobozi batandukanye bitabiriye ikiganiro
Abanyamakuru batandukanye bakurikirana ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages