Mu biganiro byateguwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki, hagamijwe gucukumbura ubuhanga n’inganzo y’ibitekerezo bya Politiki byaranze Abanyarwanda, hasuzumwa kandi ingingo nkuru zaranze politiki n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuva rwabaho, byagaragajwe ko u Rwanda rutari rwihariye kuko hari byinshi rwari rusangiye n’ibindi bihugu. Ikibazo gikomeje kwibazwa kandi gikeneye igisubizo, ni ukumenya inkomoko y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) ryakoresheje ibiganiro bicukumbura ubuhanga n’inganzo y’ibitekerezo bya Politiki byaranze Abanyarwanda. Ibyo biganiro byabaye umwanya wo gucukumbura ingingo nkuru zaranze Politiki n’ubutegetsi by’u Rwanda kuva rwabaho.
Uretse abahagarariye imitwe ya Politiki, abize mu ishuri rya Politiki n’abafatanyabikorwa b’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki, byitabiriwe n’abahanga, abashakashatsi n’abarimu muri za Kaminuza n’amashuri makuru barimo Senateri Mugesera Antoine, Prof Mbonimana Gamariel, Prof Gahama Joseph, Prof Gasarasi Charles, Prof Rutayisire Paul, Senateri Prof Nkusi Laurent, Major Nyirimanzi Gerard, Prof Masabo Francois, Dr Munyakayanza Jean Francois, Mfizi Christophe, Madamu Mukarutabana Marie, Dr Nzeyimana Isaie, Dr Nkaka Rapael, Dr Kabwete Mulinda, Senateri Dr Rutaremara Tito n’abandi.
Ibiganiro byabaye umwanya wo gusesengura akamaro ko kugaragaza ingingo nkuru zaranze Politiki n’Ubutegetsi by’u Rwanda kuva rwabaho, kureba uruhare byagira mu kubaka umuco w’Ubumwe n’Ubwumvikane by’Abanyarwanda.
Hari byinshi u Rwanda rurusha abandi
Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda, Auke Lootsma, nk’umuterankunga wa NFPO, mu ijambo rye ashima uburyo politiki y’u Rwanda yihutisha iterambere ry’igihugu. Agira ati “Abanyarwanda bafite ibanga bihariye mu gukemura ibibazo byabo, harimo Inkiko Gacaca, Gahunda ya Girinka, Ubudehe, Ubwisungane mu kwivuza n’ibindi. Hari byinshi cyane murusha abandi.” Akomeza avuga ko kugira ngo ariko ibyo byose bigerweho ari uko bishyigikirwa n’ubuyobozi bwiza.
Mukabaranga Agnes Umuvugizi w’Ihuriro akaba na Perezida wa PPC, atangaza ko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rishinzwe kuba urubuga abarigize bunguraniramo ibitekerezo bya Politiki, byakwifashishwa mu miyoborere y’igihugu, akaba ari muri urwo rwego batumiye Abahanga, abarimu n’abashakashatsi muri za Kaminuza n’amashuri makuru ngo babafashe gusesengura inking nkuru zaranze imiyoborere y’u Rwanda.
Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, mu kiganiro n’itangazamakuru, yadutangarije ko ibyo biganiro bigamije gucukumbura inganzo y’ibitekerezo Abanyarwanda bari bafite. Ati “Hari umwihariko Abanyarwanda bafite, ushingiye ku kuntu batekerezaga uko ubutegetsi bujyaho kandi bagakomeza kubaho. Hari ibitekerezo imitwe ya Politiki yashingiraho mu kuyobora igihugu, tutagendeye ku banyamahanga gusa.”
Igihugu kidafite indangagaciro kiba gipfuye
Prof. Gahama Joseph, Umuhanga mu mateka akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, koleji y’uburezi (yahoze yitwa KIE), mu kiganiro n’itangazamakuru, yadutangarije ko ubuyobozi bwose bushingira ku ndangagaciro. Agira ati “Igihugu kidafite indangagaciro kiba gipfuye. Izo ndangagaciro zatumaga imiyoborere inoga, harimo kugira ubumuntu, ubupfura, ukuri, gukunda igihugu byose byatumaga n’abana ubwabo bazikurana. Ibyo kandi byatumye ubutegetsi buramba. Ntidushaka ko abana bacu barangara ngo batwarwe n’indangagaciro z’abanyamahanga.”
Mbonyinshuti Isaie, umwe mu rubyiruko rwize mu ishuri rya Politiki, atangaza ko ibiganiro ku mateka n’imiyoborere n’u Rwanda rwo hambere, byatumye bamenya byinshi mu byaranze Abanyarwanda, basobanukirwa uko babanaga asanga hari byinshi bizabafasha. Agira ati “Gusobanukirwa ibyaranze abakurambere bacu, bituma turushaho kwiyubakamo Ubunyarwanda, tukubakira ku biduhuza kuko ari byo bifite agaciro. Abakurambere bacu baranzwe no gukunda igihugu, indangagaciro zabo natwe dukwiye kuzubakiraho. Kutubakira ku ndangagaciro ni byo byatumye u Rwanda rugwa mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Amateka y’u Rwanda agana imizi
Ku birebana n’amateka y’u Rwanda n’imiyoborere yarwo, Prof Mbonigaba Gamariel, avuga ko n’ubwo abanditsi b’abazungu bavugaga ko muri Afurika nta Leta ibamo, asanga ibyo byari ugupfobya Afurika. Avuga ko ubundi Leta igirwa n’Abaturage kandi u Rwanda rwari rubafite, kuko hari n’imvugo yagiraga iti “Rubanda rw’umwami” cyangwa se bati “Umwami agirwa n’ingabo”. Hari kandi ubutaka, inyungu rusange, ubutegetsi rusange, ubusugire cyangwa ubudahangarwa rw’ubutegetsi ndetse n’umuco. Avuga kandi ko Abanyarwanda bari abahanga kuko ibyo bakoraga ntaho bitandukaniye n’iby’abanyaburayi. Aha atanga urugero ku mazina y’inka.
Prof Gasasira Charles, atangaza ko mbere y’ubukoloni u Rwanda rwari rufite ubwisanzure busesuye, kuko rwari rufite ubutaka ndetse n’ubutegetsi bwari bufite umurongo kandi butavogerwa n’ibindi bihugu.
Prof Gahama Joseph ku birebana n’uko u Rwanda rwaba rwari rufite umwihariko, atangaza ko u Rwanda rutari rwonyine kuko mu rwego rwa Politiki umurongo wari wubatse kimwe n’ibindi bihugu byari bituranye. Avuga ko muri ibyo bihugu bose bari bafite indangagaciro, kwiyubaha no kubaha abandi, gufashanya, ubucuti, kunywana no gutabarana; kwihangana, ubutabera no kuvuga ukuri.
Uburere mboneragihugu n’indangagaciro za Politiki
Maj. Nyirimanzi Gerard ufite ubunararibonye mu mateka y’u Rwanda, avuga ko Abanyarwanda bose bari bahuje igihugu, kandi bafite byinshi bibahuza kurusha ibibatanya, bose biyumvagamo ubunyarwanda. Avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho, ari uko ubutegetsi bwabishyigikiye cyane bitewe n’uburyo ubuyobozi bwari bwubatse, kandi bushingiye ku byo rubanda rwifuza.
Avuga ko imiyoborere y’u Rwanda yari ishingiye ku butegetsi bwa Cyami no ku Mana; ariko kandi ikindi cyahuzaga Abanyarwanda ari ururimi, umuco, imitegekere n’ibindi. Avuga ko Itorero rya kera ryarebaga indangagaciro z’ubunyarwanda kurusha ubumenyi mu bya Politiki iry’ubu rireba.
Prof Masabo Francois, avuga ko mu mateka y’u Rwanda harimo indangagaciro nyinshi zishobora kugenderwaho, mu kubaka u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko zigira igisobanuro cyumvikana ari ku muntu ku giti cye, ku banyarwanda bose ndetse no ku gihugu. Avuga ko abakuru bagomba kurera abato kandi ku murongo bumva uboneye, uzabafasha na bo gukura bibonamo ubunyuarwanda kuruta ibindi. Avuga ariko ko uwigishwa ashobora kugira uburyo bwo kubyakira n’ubwo buri wese abyakiramo ku giti cye. Anavuga ko Abanyarwanda bakwiye gutekereza birenze kwibona mu moko, uturere ndetse n’aho bakomoka kuko buri wese afite ubutumwa bwo kubana neza nk’abavandimwe, bakomoka kuri bene mugabo umwe.
Dr Munyakayanza Jean Francois, avuga ko kugira indangagaciro byatmye ingoma nyiginya iramba n’ubwo u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo bikomeye birimo intambara zaba izo kwagura igihugu ndetse no kurwanira ubutegetsi. Avuga ko kubera ubuyobozi butajegajega, ingoma nyiginya itigeze ihungabana kandi yarahuye n’ibyo bibazo. Akomeza avuga ko icyatumye iyo ngoma ishinga imizi ari uko habayeho ubutegetsi Abanyarwanda bose biyumvagamo, ingabo zirwanirira bose, uburere butegura abayobozi n’umubano uzira amacakubiri.
Mfizi Christophe, umwarimu mu Ishuri Rikuru gatorika rya Kabgayi, avuga ko amadini, amashuri ndetse n’umuco bikwiye kuzuzanya, kuko iyo bivuguruzanya haba amanzaganya. Avuga kandi ko uko umwana abona n’uko bamubona, ni ukuvuga ibiranga abantu, iyo bifashwe nta cyirengagijwe ari bwo umuntu aba umunyarwanda, hatabayemo kwitinya, kuko Abanyarwanda batinya ibibaranga nk’aho byashyizwe hamwe bikubaka u Rwanda. Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kurenga ibibatanya, ariko kandi batabyibagiwe cyangwa ngo babyirengagize, bakubaka ibibahuza.
Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kurenga ibyo basanzwe bazi bavanga amateka ndetse n’ibikomere bagize bakayasobanura uko atari, ahubwo agasobanurwa ahereye mu mizi, ntihagire ayirengagizwa, hakarebwa uko Abanyarwanda babanye n’indangagaciro zabo kuva u Rwanda rwabaho kugeza ubu, hirindwa kurucamo ibice mu bitekerezo.
Senateri Dr Tito Rutaremara, avuga ko kera uburere mboneragihugu bwigirwaga mu Itorero no mu bitaramo mu miryango. Itorero akaba ari ryo ryagereranywa na Kaminuza y’ubu.
Imbaraga mu miyoborere binyuze mu bumwe bushingiye ku ngoma nyiginya
Dr Kabwete Mulinda avuga ko impinduka z’ubwiru zatangiranye na Mutara I Semugeshi witwaga Nsoro. Akaba ari we washyizeho uko abami bagomba gusimburana aribo Mutara, Kigeli, Mibambwe, Yuhi ndetse na Cyirima. Mu mazina y’Ubwami yakuyemo Ruganzu na Ndahiro kuko abayiswe bari barishwe, akuramo na Nsoro ngo kuko yakomokaga mu Bugesera.
Akomeza avuga ko kuva icyo gihe iyimikwa ryajyanaga n’icyo umwami agamije. Mutara na Cyirima babaye abami b’inka, Kigeli na Mibambwe baba abami b’intambara no kwagura imipaka na Yuhi akaba umwami w’umuriro bakaba n’abami b’inka. Abitwaga Yuhi ntibari bafite uburenganzira bwo kwambuka Nyabarongo na Mwogo bagombaga kuguma muri Nduga.
Avuga ko buri gihe cyose umwami yimye yagombaga gushinga umutwe w’ingabo n’uw’inka ariko kandi Kirazira bagenderagaho hari ubwo zitubahirizwaga bakabishakira ibisobanuro. Akomeza avuga ko kuva kera u Rwanda rwari rwubakiye ku ndangagaciro kuko gahunda y’ubuyobozi yari uguha abo bayobora ibyiza byabo n’umurongo ubibagezaho.
Dr Nkaka Raphael avuga ko u Rwanda rwari rwubashywe kuva kera, kuko icyubahiro cyarwo cyanyuzwaga mu migani no mu bitekerezo, kuko imigani miremire yagaragazaga umwami nk’umuntu udasanzwe. Bikaba na none bikomoka ku cyubahiro Abanyarwanda bahaga ubwami ndetse n’imihango yahaberaga kuko yarebaga igihugu cyose.
Ku bijyanye n’inkomoko y’u Rwanda, n’ubwo hahuye inzobere mu mateka ndetse n’ubushakashatsi, kugeza ubu haracyibazwa isoko nyayo y’u Rwanda ndetse n’ubunyarwanda. Amateka avuga ko u Rwanda rufite imizi i Gasabo, ariko bishoboka ko haba hari n’ahandi kuko nta nkomoko nyazo zigaragara.
Ibi bizafasha iki muri Politiki?
Senateri Mugesera Antoine na we wari mu biganiro, atangaza ko muri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ari ngombwa ko hagaragazwa isano abantu bafitanye, uko u Rwanda rwari rwubatse mu nzego z’imitegekere, hari ubutegetsi bwigenga n’icyo abantu bashingiraho, kuko u Rwanda rutari rwihariye mu karere, rwari rusangiye Politiki n’ibindi bihugu ariko rukagira abatware batandunaye n’abandi.
Abanyarwanda bari bazi ko ari bamwe kuko bafite isano nkuru basumbisha indi ari yo Ubunyarwanda. Gushyira imbere ubunyarwanda ntibipfa kwizana birubakwa. Kwiyambura ibibahuza «Ubunyarwanda», bagashyigikira ibibatanya «Ubwoko» byatumye Abanyarwanda bacikamo ibice, bamwe babuzwa uburenganzira ku gihugu cyabo bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hagombye urusobe rw’ibitekerezo bituma abantu bumva kandi babona ibintu kimwe, bahuje intumbero n’icyerekezo, bivuze ko bagomba kugira imyumvire yagutse ibafasha gutera imbere.
Ku ngoma y’umwami, abantu basangizwaga ubutegetsi bavuye mu miryango myinshi, ku buryo abo mu bice byose bisangaga mu miyoborere y’igihugu. U Rwanda rwagerageje gushingira ubuyobozi bwarwo ku muco w’Abanyarwanda, byatumye ntawe uhezwa kuko bemeraga Imana imwe, bafite ururimi rumwe n’umuco umwe.
Ibitekerezo bikuru byarangaga umurongo wa Politiki y’u Rwanda rwo hambere, byafasha kubaka Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, hagombye gucukumburwa iby’ingenzi byose byashingirwaho mu kubaka u Rwanda rushya.
Igikomeje kwibazwa kigishakirwa igisubizo ni ukumenya neza inkomoko nyayo y’u Rwanda ndetse n’ubunyarwanda, kuko ibyagaragajwe kandi byashingiweho mu gutanya Abanyarwanda ari inkomoko zitandukanye, kandi amateka akunze gushingirwaho ahera mu kinyejana cya 10 cyatangiranye n’ingoma nyiginya. Abashakashatsi bakwiye kugaragariza Abanyarwanda, uko u Rwanda rwari ruteye mbere y’icyo gihe, hakamenyekana imizi nyayo y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO