Umuyobozi ukuriye ibiro by’Abinjira n’Abasohoka ku mupaka uhuza Tanzaniya n’u Rwanda, Maherane Emmanuel, aburira Abanyarwanda baba muri Tanzaniya mu buryo butemewe n’amategeko, gutaha kuneza hakiri kare, bataratangira guhigwa bukware.
Maherane asubiza ibibazo by’abanyamakuru yagira ati “Urabona Leta yacu yabahaye igihe kingana n’ibyumweru bibiri bagataha ku neza; nibatabikora hazabaho kwirukankana abo bihisha mu misozi, bishobora kuviramo bamwe gukomereka.”
Abajijwe ku kibazo kijyanye n’Abanyarwanda bambuka basize imitungo yabo irimo n’inka zabo. Yagize ati “Mutegereze igihe bahawe ntabwo kirarangira, na bo bazambukana inka zabo. Ikindi turagira ngo tubamenyeshe ko nta muntu wamburwa imitungo ye, abafite imitungo, barayigurisha bagataha.”
Maherane asubiza ikibazo cy’Abanyarwanda bashakanye n’abatanzaniya, barimo gutandukanywa n’imiryango yabo bakirukanwa, yagize ati “Iyo washakanye n’umutanzaniya, abana mwabyaye bari munsi y’imyaka 18 icyo gihe barerwa na nyina. Niba se ari umutanzaniya, nyina akaba umunyarwanda, icyo gihe umugabo azasigara muri Tanzania abandi batahe iwabo mu Rwanda.”
Asubiza ikibazo cyo kuba hari Abanyarwanda bamazeyo igihe kinini ariko ntibahabwe ibyangobwa. Yagize ati “Ntitureba ngo umaze imyaka runaka muri Tanzaniya, upfa kuba uri Umunyarwanda utari Umutanzaniya; igihe cyose waba waragereyeyo ntitukireba!”
Akomeza mu giswayili agira ati “Damu inazaa damu yake, Nyoka haiwezi kuzaa cura, na cura haiwezi kuzaa nyoka, Mtanzania ni Mtanzania na Munyarwanda ni Munyarwanda”, ugenekereze mu Kinyarwanda yashatse kuvuga ati “amaraso y’umuntu aribyara, inzoka ntishobora kubyara igikeri, n’igikeri nticyabyara inzoka. Umutanzaniya si Umunyarwanda.”
Nubwo uyu muyobozi w’Abinjira n’abasohoka avuga aya magambo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 8 Kanama 2013 yatangaje ko Abatanzaniya bari mu Rwanda badakwiye kugira impungenge ntacyo bazaba. Agira ati “Abavandimwe b’Abatanzaniya bari ku butaka bw’u Rwanda, nta kibazo bafite mu Rwanda, bafite uburenganzira bwo kuhava bakagaruka, bafite uburenganzira bwo kujya aho bashaka mu gihugu, kuko tubafata nk’abavandimwe bo muri Afurika y’Uburasirazuba.”



















TANGA IGITEKEREZO