Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratangaza ko Abanyarwanda 5,987,077 biteganyijwe ko bazitabira amatora y’Abadepite azaba ku wa 16 Nzeri 2013.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko hashingiwe ku ngingo ya 15 y’itegeko No 27/2010 ryo ku wa 19 Kanama 2010, rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryuzujwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo ya 15, iteganya ko lisiti y’itora y’agateganyo itangazwa mu minsi itari munsi ya 30, mbere y’umunsi w’itora. Ni muri urwo rwego hatangajwe by’agateganyo Abanyarwanda bazitabira amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013.



















TANGA IGITEKEREZO