Abanyarwanda basaga 200 bamaze gutahuka mu Rwanda bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko batinye kurasanwa na FDLR ubwo izaba iri kwamburwa intwaro ku ngufu n’ingabo za Loni, MONUSCO zifatanyije n’iza Congo, FARDC.
Minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi ivuga ko ku wa kabiri tariki ya 27 Mutarama 2015, hatahutse abantu 69 bituma abamaze gutahuka muri Mutarama uyu mwaka basaga 200.
Bose bajyanywe mu nkambi ya Nkamira mbere yo gusubira aho babaga batarahunga.
Ubwo bageraga mu Rwanda bavuze ko batinye kuzarasanwa na FDLR yari yarabafasheho ingwate idashaka kubarekura.
Bemeza ko bayitunze mu bice ibamo kuko ibambura ibyabo ikanasarura ibyo bahingaga.
Aba baturage bavuga kandi ko bumvise ko uyu mutwe ushobora kuzaraswaho bigatuma bagashaka uburyo bayicika.
Basobanura ko mu gace baturutsemo hari bagenzi babo bajya bicwa na FDLR, basaba ko hagira igikorwa ngo n’abandi baturage ikigize ingwate babone uko bataha.
Hari bamwe mu bahoze muri FDLR bagiye batahuka, kugeza ubu batangiye kubaho mu buzima busanzwe bamwe banashimira ko babayeho neza baba baramaze no gutera imbere.
Umutwe wa FDLR wahawe itariki ya 2 Mutarama 2015 nk’igihe ntarengwa cyo kuba yashyize intwaro hasi, ariko yo isaba amezi atandatu y’inyongera.
Ibihugu bitandukanye birimo iby’ibihangange ku Isi na Loni, bishyigikiye ko FDLR iraswaho, gusa hakomeje kwibazwa niba nta basivili bazagwa mu bitero byagabwa kuri uyu mutwe mu kuko hari abo wagize ingwate.



















TANGA IGITEKEREZO