Muri iki gitondo guhera saa moya, Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Abadepite bazabahagararira mu Nteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Abanyarwanda bayiraye ku kababa, ku buryo aho twageze muri iki gitondo ku mashuri ya Rugando, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, nibura saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo hari abaturage bari batangiye kwishyira ku murongo, biteguye gutora mbere.
Umukecuru Nyiranziza w’imyaka 75 y’amavuko waganiriye na IGIHE, wazindukiye mu matora, yagize ati "Nshimishijwe no kuba nitoreye ubwanjye abazampagararira mu nteko. Sinzi gusoma no kwandika ariko mu kwiyamamaza badusobanuriye uko tuzatora ni ko nabigenje. Ndumva nishimye cyane."
Amatora yatangiye, uyu munsi tariki ya 16 Nzeri, haratorwa abadepite rusange 53, ku munsi w’ejo tariki ya 17 hazatorwa abadepite bahagarariye abagore 24, ku wa gatatu tariki ya 18 Nzeri 2013 hazatorwa abadepite babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ufite abadepite 80 bagiye gutorwa mu bakandida 410, bava mu mitwe ya Politiki, abigenga, abahagarariye abagore, abahagarariye urubyiruko n’abahagarariye abafite ubumuga.



















TANGA IGITEKEREZO