00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda ntibakwiye kwizera agahenge bafite ngo birare –Ambasaderi Gatete

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 29 November 2013 saa 10:48
Yasuwe :

Muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ubwo abakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi bitabiraga ibi biganiro basobanurirwa uko ikwiye gukorwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver yasabye Abanyarwanda ko kuba igihugu gifite amahoro, hakaba ndetse hari byinshi bimaze kugerwaho, bitavuze ko bakwiye kwicara ngo barebere, ahubwo bidafaswe neza Abanyarwanda babane neza, ibyakozwe byose bishobora kwangizwa, ibi bikaba byaba bimeze inzu yubatse ku musenyi.
Ibi biganiro bya (…)

Muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ubwo abakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi bitabiraga ibi biganiro basobanurirwa uko ikwiye gukorwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver yasabye Abanyarwanda ko kuba igihugu gifite amahoro, hakaba ndetse hari byinshi bimaze kugerwaho, bitavuze ko bakwiye kwicara ngo barebere, ahubwo bidafaswe neza Abanyarwanda babane neza, ibyakozwe byose bishobora kwangizwa, ibi bikaba byaba bimeze inzu yubatse ku musenyi.

Ibi biganiro bya “Ndi umunyarwanda” byanitabiriwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), bigishijwe amateka y’u Rwanda, haba mbere y’Ubukoloni, mu gihe cyabwo, igihe cya Repubulika ya mbere n’iyakabiri ndetse na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Amb. Gatete Claver Minisitiri w’imari n’igenamigambi, yabwiye abakozi b’ibi bigo ko buri munyarwanda akwiye kuvuga amateka yaciyemo, yaba uwakoze icyaha n’utaragikoze, bityo buri munyarwanda afite inshingano yo gukura igihugu muri ibyo byago rwaciyemo, hariho ukwizerana.

Abanyarwanda ntibagomba kwirara kubera ibyo bamaze kugeraho

Amb. Gatete ubwo yaganirirzaga aba bakozi, yabasabye kutizera agahenge igihugu gifite ngo birarere, avuga ko ibyakozwe bitabungabunzwe neza, byaba ari nko kubaka inzu ku musenyi, kuko bidashobora kumara kabiri idasenyutse.

Yagize ati “Abanyarwanda ntimugomba kwirara kuko mubona hari amahoro igihugu gifite, mukwiye gufata ingamba muganira ibibazo igihugu cyahuye na byo, bigashakirwa ibisubizo aho guhora abantu bacengana, kuko hari nk’aho ubashobora kujya ugasanga Abahutu bicaye ukwabo, Abatutsi ukwabo. Ibi ntibikwiye na gato, hagomba kubaho ubwizerane biciye mu kuvugisha ukuri muri “Ndi umunyarwanda”, kuko buri wese ahabwa umwanya akavuga uko abona Abanyarwanda babana mu gihe kirambye.”

Polisi Denis watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, yashimangiye ko ubwoko bw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa kugeza ubu abantu usanga bakibwiyumvamo, ari amacenga bashyizwemo n’abakoloni, ikibabanje ari uko haba Leta ya Kayibanda n’iya Habyarimana, aho kurandura ubu busembwa, ahubwo baje baburi inyuma, kugeza n’aho bavugaga ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahure kirimo amazi.

Polisi Denis avuga ko abateje amacakubiri babeshyaga Abanyarwanda, bababwira ko Abatutsi ari bo badukanye inka mu Rwanda, ko ibi byabaga ari ugushaka uko bashyira umuntu mu kiciro ngo babone uko bateza umwiryane.

Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu minsi ishize n’abashakashatsi bo mu Bufaransa, bagaragaje ko inka zageze mu Rwanda mu myaka 1500 mbere y’ivuka rya Yesu, ku magufwa yavumbuwe mu karere ka Gasabo.

Yagize ati “Mbere Abanyarwanda babarizwaga mu byo bitaga Abasinga, Abazigaba n’abandi, ariko ubwo Abakoloni bageraga mu Rwanda, bagiye bashyira abantu mu byiciro kuko babonaga nta kundi babatandukanya ngo babayobore. Ikibabaje ni uko ubwo Repubulika zatangiraga, abayobozi bemeye bakagendera mu mateka mabi bahawe.”

Ubwo FPR yazaga kubohora u Rwanda, gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ni yo yari ishyizwe imbere

Polisi Denis avuga ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” atari nshya nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ubwo umuryango wa FPR-Inkotanyi wazaga kubohora u Rwanda, icyari kigamijwe ari uko buri munyarwanda yishyira akazana, akaba afite igihugu yishimiye kandi nta n’umwe ushyizwe ku ruhande, ku buryo buri munyarwanda yishimira igihugu cye.

Akomeza avuga ko iyo FPR iza kubohora Abanyarwanda na yo ifite ubusambo, ntacyo byajyaga kuba bimaze. Aha akaba yibanze cyane cyane ku buyobozi bw’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, wavugaga ko igihugu cyuzuye, uwashyiramo abandi bantu abarimo bameneka; ibi ngo byari ukudaha agaciro Abanyarwanda.

Kumva ko umunyarwanda arusha undi agaciro, byatumye havuka ingorane zikomeye

Polisi yakomeje avuga ko nyuma yaho Perezida Gregoire Kayibanda akomereje ivangura aho kurirandura, ubwo Abanyarwanda babonaga amaze kuvaho agasimburwa na Perezida Habyarimana, bamwe bumvise ko agahenge kagiye kugaruka. Agira ati “Ikibaje, uyu we yaje noneho azanye n’irondakarere, ku buryo wasanga abatuye icyitwaga Komini Giciye na Karago, aribo bumvaga ko ari Abanyarwanda bonyine. Ibi byatumaga Abanyarwanda bahorana urwikekwe.”

Polisi Denis avuga ko byaje gukomera ubwo mu mwaka wa 1988, Ishyaka rya MRND, ryari riyobowe na Perezida Habyarimana, ryashimangiye ko Abanyarwanda bari hanze batagomba gutaha, kuko igihugu cyuzeye nk’ikirahure, ushobora gushyiramo amazi arimo akameneka.

Yagize ati “Ubwo mu 1989 mu nama y’abakuru b’ibihugu yaberaga muri Senegal, umunyamakuru yabajije Habyarimana impamvu adacyura impunzi, yamubwiye ko u Rwanda rumeze nk’inzu yerekana Cinema, iyo yuzuye, nta muntu ushobora kujyamo. Icyo gihe umunyamakuru yamubwiye ko byaba byiza niba bose bari baguze amatike, umwe yareba iyo filime, yarangiza agasohoka undi akinjira, kugira ngo umwe atumva ko yabangamiwe, ariko Habyarimana yarabyanze.”

Abitabiriye ibiganiro babwiwe Kirazira za “Ndi umunyarwanda”

Mukamusonera M. Claire Komiseri muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko “Ndi umunyarwanda” ifite kirazira, ari zo guharanira kuba inyangamugayo, guharanira kudasumbisha inyungu zawe bwite iz’abantu rusange, kurwanya politike y’ikinyoma n’ibindi bihabanye, no kugira ubuntu.

Yashimangiye ko Abanyarwanda bapfuye ubwa mbere (1994), ubu bidashobora kongera kuba. Yagize ati “Byaba bibabaje mu gihe ibibazo twaciyemo byagaruka, ibi twe nk’Abanyarwada, ni twe dufite uwo mutwaro wo guharanira ko ibyabaye bitagaruka. Ariko ibi bizakorwa buri munyarwanda wese avuze ikiri ku mutima we, ntibiharirwe abakoze Jenoside n’abiciwe gusa.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze ku kigero cya 85%. Ibi rero ngo bivuze ko mu gihe kingana n’imyaka 50 Abanyarwanda bigishwa amacakubiri, bitapfa gutwara umwanya muto ngo bihite birangira. Aha yavuze ko Abanyarwanda nibakoresha ingufu, bizatwara umwanya muto mu kurandura ibitekerezo bibi abantu bamwe bagifite.

Bamwe mu bitariye ibi biganiro, abenshi bavugaga ko iyi gahunda yari yaratinze, icyo bibanzeho ni uko ibitabo birimo amateka avuga ukuri byashyirwa ahagaragara, abantu bakabisoma, mu gusoza kandi hakaba hemejwe ko mu gihe kiri imbere, bazongera bagahura buri muntu akaba yagira icyo avuga kuko umwanya wabaye muto.

Ndi umunyarwanda igamije iki?

Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » igamije gusasa inzobe abantu bakavugisha ukuri, bakigobotora amateka y’amoko (Hutu, Tutsi, Twa), bakumva ko ari Abanyarwanda. Iyi gahunda imaze iminsi iganirwaho n’inzego zitandukanye imbere mu gihugu.

Kugeza ubu inzego zitandukanye zirimo ibigo bya Leta na za minisiteri, bagiye bahura bakaganira kuri iyi gahunda, ndetse n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikaba yaragiriye umwiherero mu karere ka Gatsibo, no ku cyicaro cyayo kugira ngo baganire kuri iki gikorwa. Biteganyijwe ko mu muganda usoza uku kwezi, iyi gahunda izaganirwaho hirya no hino mu midugudu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages