00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi basabwe kuvuga "Ndi Umunyarwanda" bashize amanga

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 27 November 2013 saa 05:20
Yasuwe :

Muri gahunda yo kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Polisi y’igihugu n’izindi nzego zishinzwe umutekano basabwe kubumbatira iyo gahunda, bakigisha abanyarwanda batizigamye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, hatangaiwe ibiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Ibyo biganiro byitabiriwe n’abapolisi bakuru, bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’umutekano ndetse n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, byibanze ku mateka (…)

Muri gahunda yo kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Polisi y’igihugu n’izindi nzego zishinzwe umutekano basabwe kubumbatira iyo gahunda, bakigisha abanyarwanda batizigamye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, hatangaiwe ibiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Ibyo biganiro byitabiriwe n’abapolisi bakuru, bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’umutekano ndetse n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, byibanze ku mateka y’u Rwanda n’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Mu gutangiza ibyo biganiro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yatangaje ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda igarura Abanyarwanda ku isoko y’u Rwanda. Agira ati «Iyo utakaje ubunyarwanda, ukabusumbisha icyo ari cyo cyose, uba utakaje u Rwanda. Iraduha urubuga rwo gusangira amateka yacu hagamije kuyasobanukirwa, kugira ngo ibyiza biyarimo tubizirikane ariko n’ibibi biyarimo tubyirinde, tubigire kirazira.»

Minisitiri Harerimana akomeza atangazako iyo gahunda itanga igihe cyo komora ibikomere byasizwe n’amateka, kuko ari umwanya wo gutegana amatwi. Avuga ko nk’abashinzwe umutekano hari abo bacumbikiye muri za gereza batari bake bazize ibyaha byashingiye ku gushyira imbere ubwoko, bamwe bakabwitwaza bakaba abacengezi, abandi bagatera za gerenade, ibyo bikiyongeraho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, icy’ingengabitekerezo yayo n’icy’ivangura n’amacakubiri. Ati « Iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni urukingo rukumira ibyo byaha byose ntibizongere kubaho ku wo ari we wese wakoresha neza uru rukingo.»

Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko kugira ngo Abanyarwanda bakire imibabaro y’ibikomere by’amateka banyuzemo, ari uko bagomba kubishyira ahagaragara. Agira ati «Buri muntu ku giti cye agomba kuvuga aho ababara kugira ngo abone uko avurwa. Tugomba kwemera intege nke zacu, tukavurana kugira ngo duhagurukane imbaraga. Umunyarwanda agomba kumva Ndi Umunyarwanda nk’isoko y’ubunyarwanda bwacu isangiwe n’Abanyarwanda bose, tugomba gukora ibishoboka byose imvugo ikaba ingiro. Ubunyarwanda bwacu buduha agaciro kamwe n’amahirwe amwe.»

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, mu kiganiro n’itangazamakuru atangaza ko iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu nzego z’umuteno by’umwihariko muri Polisi y’Igihugu, nyuma y’iyi gahunda ibiganiro bizakomeza buri munyarwanda wese uri mu nzego z’umutekano ayumve kandi ayigire iye. Agira ati «Iyi gahunda si iy’abapolisi bakuru gusa, izakomeza igere no ku mupolisi wo ku rwego rwo hasi. Twe nk’abapolisi iyi gahunda iratureba by’umwihariko.»

Mu biganiro byatanzwe cyane cyane ku kijyanye n’amateka y’u Rwanda, cyatanzwe na Senateri Prof. Karangwa Chrisologue, yagaragaje ko mbere y’umwaduko w’abakoloni Abanyarwanda bari bunze ubumwe, kandi ntawashoboraga kubavogera. Agaragaza ko abakoloni babibye amacakubiri ariko abanyarwanda bo ubwabo bayashyigikiye bashingiye ku bwoko. Ibyo bikaba byarashinze imizi ahagana mu 1957, bigakomeza bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko mu 1990 hatangiye urugamba rwo kwibohora, rwari ruhanganye n’uko gucamo Abanyarwanda ibice. Agaragaraza ko muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda yo kongera gusubiza Abanyarwanda agaciro kabo hari abihuta, abandi bakagenda biguruntege ndetse hakaba n’abadashaka kugenda. Asaba abapolisi guhaguruka bagafatanya n’abandi nta n’umwe usigaye mu kumvikanisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

CGP Paul Rwarakabije, IGP Emmanuel K. Gasana, Ambasaderi Valens Munyabagisha Umunyamabanga uhoraho muri MININTER, na DIGP Dan Munyuza bakurikirana ibiganiro
Bishop John Rucyahana atanga ikiganiro
Abapolisi bakuru bitabiriye ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge aganira n'Itangazamakuru
ACP Damas Gatare, aganira n'itangazamakuru
Senateri Prof. Karangwa Chrisologue na Bishop John Rucyahana ni bo batanze ibiganiro muri Polisi y'igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages