00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 400 biyandikishyije kuba indorerezi mu matora y’abadepite

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 August 2013 saa 05:37
Yasuwe :

Abantu basaga 400 biyandikishije kuzakurikirana ibikorwa by’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013. Muri abo abagera ku 100 batanzwe n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Indorerezi zatanzwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2013 bagiranye ibiganiro na Komisiyo y’igihugu y’amatora, hagamijwe kubasubanurira ibijyanye n’umurimo ndetse n’imyitwarire y’indorerezi mu matora.
Perezida wa Komisyo y’Igihugu y’Amatora, Prof (…)

Abantu basaga 400 biyandikishije kuzakurikirana ibikorwa by’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013. Muri abo abagera ku 100 batanzwe n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Indorerezi zatanzwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2013 bagiranye ibiganiro na Komisiyo y’igihugu y’amatora, hagamijwe kubasubanurira ibijyanye n’umurimo ndetse n’imyitwarire y’indorerezi mu matora.

Perezida wa Komisyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda atangaza ko abamaze kwiyandikisha kuba indorerezi mu matora ateganyijwe muri Nzeri 2013, basaga 400 muri bo abagera ku 100 baturuka mu mitwe ya Politiki bagatangwa n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, hari n’abandi batariyandikisha bagitegerejwe.
Prof Kalisa Mbanda agira ati “Twahuje indorerezi zatanzwe n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki, kugira ngo tuganire bumve neza akazi bagiye gukora, bakamenya icyo Forumu ibategerejeho, na twe icyo tubategereje igihe bazaba barangije akazi batugezaho raporo ya nyuma. Bareba kandi niba amategeko n’amabwiriza agenga amatora bikurikizwa.”

Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko bahuye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo baganire ku gikorwa cy’indorerezi mu gihe cy’amatora. Agira ati “Iyo habaye amatora, imitwe ya Politiki yohereza indorerezi zikurikirana ibikorwa by’amatora, uko yagenze, uko yateguwe n’uko abaturage bayitabiriye. Komisiyo y’igihugu y’amatora ihuza n’indorerezi z’ihuriro, aho buri mutwe wa Politiki watanze abantu icyenda, abasigaye bagatangwa n’ihuriro. Hagabanyijemo amatsinda 33 buri tsinda rikaba rigizwe n’abantu batatu.”

Avuga ko muri uyu mwaka igishya kirimo ari uko indorerezi zizakurikirana n’ibikorwa byo kwiyamamaza ubundi bitari bisanzwe biri mu nshingano zabo.

Mu matora indorerezi z’ihuriro zikaba uko igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida gikorwa, kureba uko amatora yitabirwa, kureba uburyo amatora nyirizina akorwa, kureba uburyo ibyavuye mu matora byakiriwe n’abagize inteko itora no kureba uburyo umutekano n’ituze byubahirizwa muri rusange.

Ikibazo cyagarutsweho cyane ni icy’uko hari abayoboye imitwe ya Politiki mu turere akaba ari na ho bazaba indorerezi. Kuri iki kibazo hifujwe ko uyoboye umutwe wa Politiki mu karere atariho yaba indorerezi ariko Kayigema Anicet Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yavuze ko bisaba umutimanama wa muntu, ari igikorwa gisaba ubushishozi. Ariko kandi hari abifuzaga ko uwabaye indorerezi yahagarika ibikorwa byo kwamamaza umutwe wa Politiki we.

Igikorwa cyo kuba indorerezi y’amatora gifasha abayobora amatora kutirara ngo babe bagira amategeko cyangwa ibyangombwa birengagiza, kuko baba bazi ko hari ijisho rireba ibyo bakora.

Indorerezi zikomoka mu Rwanda zishobora guturuka mu nzego za Leta zifite mu nshingano zazo ibifitanye isano n’amatora zibisabye; mu Ihuriro ry’Igihugu ry’Imitwe ya Politiki; mu bahagarariye abakandida, mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko kandi ifite mu nshingano zayo ibifitanye isano n’amatora, mu madini afite ibyemezo byatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha no mu nzego z’itangazamakuru n’abanyamakuru bafite ibyangombwa bitangwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Indorerezi mpuzamahanga zishobora guturuka mu miryango mpuzamahanga yose ibisabye, muri Ambasade zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda, mu miryango mpuzamahanga u Rwanda rurimo no mu nzego ziyobora amatora zo mu bindi bihugu.

[email protected]

Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora na Kayigema Anicet Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda
Hatangwa ibitekerezo na bamwe mu ndorerezi zatanzwe n'ihuriro ry'imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda
Hatanzwe ibitekerezo ariko hari n'ibibazo byari bikeneye ibisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages