00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje imicungire mishya y’imitungo yasizwe na beneyo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 13 July 2015 saa 07:22
Yasuwe :

Abasenateri batoye impinduka z’itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo nk’uko ryasabiwe gusubirwamo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko ibyo Umukuru w’igihugu yasabye abyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu gika cya kabiri cy’ingingo ya 108, kivuga ko mbere yo gushyira umukono ku mategeko, Perezida wa repubulika ashobora gusaba Inteko Ishinga Amategeko kuyasubiramo.

Ibi bikaba byaratumye kuwa 2 Nzeri 2014 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarandikiye ibaruwa inteko ishinga amategeko asaba gusubiramo iri tegeko.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo itegeko rifite bishingiye cyane cyane ku bubasha bwahawe ishami ryo muri Minisiteri y’Ubutabera rishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo. Iri shami rifatwa nk’iryahawe ubuzima gatozi muri iri tegeko kandi ari rimwe mu mashami y’iyi Minisiteri, bityo ntirikwiye guhabwa ububasha bwihariye bwo gukora igikorwa icyo ari cyo cyose mu izina rya Leta.

Dore ingingo zigena ububasha iri shami ryari ryahawe

Igika cya mbere cy’ingingo ya 11 kivuga ko imitungo yasizwe na bene yo icungwa na Leta ihagarariwe n’ishami kugeza igihe bene yo bimenyekanishirije.

Inzu ya Rujugiro ni imwe mu mitungo yari yarafatiriwe nk'uwasizwe na benewo

Igika cya kabiri cy’iyo ngingo kivuga ko ishami rishobora guha uburenganzira bwo gucunga umutungo umwe mu bawuzungura.

Igika cya gatanu havugwa inshingano imiterere n’imikorere by’ishami bigengwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe.

Ingingo ya 14 yo ivuga ko ishami rishobora gutanga ikibanza, inzu ituzuye cyangwa n’ibikorwa birimo byasizwe na bene byo.

Ingingo ya 16 havugwa ishami rishira kuri konti y’akarere imisoro ikomoka ku mitungo yasizwe na bene yo ikodeshwa muri ako karere.

Guverinoma yasabye ko izi ngingo zahindurwa hagakurwamo ishami, hakanozwa n’izindi ngingo zitavugwaga mu ibaruwa ya Perezida wa Repubulika, ariko na zo zivugwamo ishami bityo rigakurwamo.

Abasenateri batoye impinduka zose basabwe na Perezida wa Repubulika.

Ishami ryavugwaga mu itegeko ubu ni urwego rwihariye rwa Minisiteri y’Ubutabera rufite abakozi barwo, rwagiyeho ngo rukurikirane ibikorwa byo gucunga imitungo yasizwe na bene yo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages