Abasenateri n’Abadepite bari mu nteko ishinga amategeko bakomoka muri FPR Inkotanyi, bateraniye mu masomo y’ikarishyabwenge ku mateka y’u Rwanda. Ayo masomo barayahabwa mu gihe cy’iminsi ibiri, muri La Palisse i Nyandungu.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 kugeza ku wa 20 Ukwakira 2013, Abasenateri n’Abadepite bari mu nteko ishinga amategeko bakomoka mu muryango FPR Inkotanyi, barahabwa amasomo y’ikarishyabwenge ku mateka y’u Rwanda, mu rwego rwo kumenya neza umuryango nyarwanda bakabihuza n’inshingano zabo nk’abantu bari mu nteko ishinga amategeko.
Musoni Protais, Komiseri muri FPR Inkotanyi ushinzwe itangazamakuru n’amahugurwa y’abayobozi, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko ayo masomo bayateguye mu rwego rwo kugira ngo abantu bari mu nzego z’ubuyobozi bakomoka muri FPR Inkotanyi bamenye neza umuryango nyarwanda, amateka yawo, uko uhagaze ubu, n’uburyo babihuza n’inshingano zabo kugira ngo bashobore gukemura ibibazo birimo.
Musoni akomeza agira ati "Si bo bonyine, dufite gahunda y’uko aya masomo azagera ku bayobozi bose bakomoka muri FPR Inkotanyi, bumve inshingano zabo, bumve gahunda igihugu gifite, n’uruhare babigiramo kugira ngo igihugu kirusheho gutungana. Iyi ni gahunda yo kugira ngo umuntu uri muyobozi abe yumva inshingano ze no kugeza gahunda ihamye ku bo ayobora."
Avuga ko amateka y’u Rwanda yaranzwe n’ivangura ry’abanyarwanda rishingiye ku buyobozi bwahabye mu nsingano yabwo, cyane cyane bwashingiye ku buyobozi mvamahanga butari bugamije inyungu nyarwanda. Ati "Umukoloni wazanye ibyo ntiyari ku nyungu z’u Rwanda, ahubwo yari ku nyungu z’igihugu cy’iwabo. Inzira ya mbere bakoresheje kugira ngo bagere ku cyo bashaka bitabaruhije, byari uguteranya abenegihugu. Ikibabaje ni uko ubutegetsi bwakurikiyeho butarebye iyo turufu mbi, ngo buyihambure, bongere bagarure ubumwe bw’Abanyarwanda, bashyireho gahunda ihamye yo guha amahirwe angana buri muntu wese. Ibyo byatewe n’imiyoborere mibi n’ubujiji mu butegetsi."
Asoza avuga ko nk’uko bijyanye n’inshingano y’abadepite yo gutegura amategeko bituma bayategura ku neza y’Abanyarwanda kandi akemura ibibazo bafite. Avuga kandi ko bizatuma Abasenateri n’Abadepite bazagira imikoranire ihamye n’abaturage.
Muvunanyambo Apollinaire, Visi Perezida w’Inteko izirikana, ni umushakashatsi ndetse n’umwanditsi ku mateka y’u Rwanda, akaba umwe mu batanga amasomo, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko Ndi Umunyarwanda yataye agaciro isimburwa n’amoko y’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa aba ari yo bibonamo. Ati "Tugomba kumenya uko amateka yacu yagoretswe n’abakoloni, kugira ngo tugarure ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda aho kwicamo ibice. Iyi gahunda yatangiye cyera, ni ukugira ngo abagize inteko ishinga amategeko barusheho kuyinoza."
Depite Muhongayire Christine witabiriye amasomo, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko kwiga bihoraho kuko umuhanga ahora yiga kugira ngo arusheho gusobanukirwa, ibyo azi abimenye neza kandi n’ibishya ntibimusige.
Avuga ko amasomo bahabwa cyane cyane irirebana n’amateka y’u Rwanda, bungukiramo byinshi kuko buri wese asobanukirwa kurushaho icyo bivuze kuba umunyarwanda. Ati "Turareba Abanyarwanda, ubwoko bwacu bukaba Abanyarwanda, Tukarangwa n’ubunyarwanda, ubundi tukava inda imwe tugakomeza kubaka igihugu cyacu."
Akomeza atangaza ko ibyo biga mu mateka byerekana ko icyo umuntu agomba gukora cyose, cyane cyane abari mu nteko ishinga amategeko, agomba kugikora azirikana ko agikorera Abanyarwanda, batishingirije idini cyangwa ubwoko, buri wese icyo akoze akagikora ari Umunyarwanda. Ati "Natwe mu nteko, tugomba gutora amategeko abereye Umunyarwanda, abereye buri wese kugira ngo azamugirire akamaro mu buzima bwe busanzwe. Umunyarwanda ni we shingiro ry’ibyo dukora byose."
Aya masomo ahabwa Abasenateri n’Abadepite si bo agarukiraho bonyine, kuko agezwa no ku nzego z’ibanze ku bayobozi bari muri FPR Inkotanyi, ku buryo hateganywa gahunda yo guhuza abanyamuryango nibura rimwe mu kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO