Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 12 Kanama 2013, abashaka kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, baratanga Kandidatire zabo. Amatora ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2013.
Itangazo dukesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rirahamagarira abantu bose bujuje ibyangombwa, bifuza kwiyamamariza kuba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ko kwakira kandidatire bizatangira tariki 6 kugeza kuya 12 Kanama 2013, ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku Kimihurura.
Kandidatire zakirwa kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, guhera saa moya za mu gitondo (7h00) kugeza saa kumi n’imwe z’igicamunsi (17h00).
Ibisabwa kugira ngo umuntu atorerwe kuba Umudepite ni ibi bikurikira:
– Kuba ari Umunyarwanda w’Inyangamugayo;
– Kuba yujuje nibura imyaka 21 y’amavuko,
– Kuba atazitiwe n’imwe mu nzitizi ziteganywa n’itegeko,
– Kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;
– Kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) kitahanaguweho n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurwabusembwa.
Ibigomba kugaragara muri dosiye z’abakandida ni ibi bikurikira:
– Amazina yose ya buri mukandida ahwanye n’ari ku ikarita ndangamuntu ye;
– Umwirondoro ugaragaza ibikurikira: Umwuga we, aho yavukiye n’itariki y’amavuko, aho atuye;
– Icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu (3) gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha;
– Amafoto ye abiri (2) magufi y’amabara;
– Fotokopi y’ikarita ndangamuntu ye;
– Fotokopi y’ikarita y’itora ye;
– Icyemezo cy’ubutabera kitarengeje amezi atatu (3) kigaragaza ko umuntu atigeze akatirwa cyangwa yakatiwe igihano cy’igifungo kitarengeje amezi atandatu (6), gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha;
– Ikimenyetso kiranga umutwe wa politiki cyangwa umukandida wigenga gishyirwa ku rupapuro rw’itora;
Umukandida wigenga
Kimwe n’ibisabwa abakandida batanzwe n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, by’umwihariko ku mukandida wigenga, umwirondoro we kandi uherekezwa;
– N’Urutonde rw’abantu nibura magana atandatu (600) bashyize umukono cyangwa igikumwe ku ilisiti ye , bari kuri lisiti y’itora kandi barimo nibura cumi na babiri (12) babarurirwa muri buri Karere. Uru rutonde rugomba kugaragaza nomero y’indangamuntu n’iy’ikarita y’itora, aho zafatiwe, n’ aho atuye;
– Ikimenyetso gisinye gihamya ko ibyo yasabwe kandi yatanze muri dosiye ye bihuje n’ukuri;
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko nta muntu wemerewe gutanga kandidatire ye icyarimwe mu cyiciro cy’amatora aziguye n’amatora ataziguye; nta n’umwe wemerewe gutanga kandidatire ye icyarimwe mu itora ry’abadepite b’abagore, ab’urubyiruko no mu itora ry’umudepite uhagarariye abantu bafite ubumuga.
Hagize uwifuza ibindi bisobanuro yaza kuri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, cyangwa agahamagara kuri telefoni zikurikira : 0788 3050 26 / 0788 53 97 80 / 0788 83 47 70.



















TANGA IGITEKEREZO