00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasore babiri bavuga ikinyarwanda bafungiwe i Goma

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 17 July 2013 saa 04:45
Yasuwe :

Uyu munsi kuri televiziyo ikorera i Goma yitwa Michapi Voice TV, hagaragajwe abasore babiri bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, abanyekongo bashinja kuba ari abanyarwanda bari mu mutwe wa M23.
Abo basore bamaze kugaragazwa n’ubwo amazina yabo ataramenyekana, ntibiramenyekana aho bakomoka neza.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan, yadutangarije ko abanyekongo bakomeje ibikorwa by’urugomo ku banyarwanda bajya i Goma mu gihe abakongomani bakorera mu (…)

Uyu munsi kuri televiziyo ikorera i Goma yitwa Michapi Voice TV, hagaragajwe abasore babiri bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, abanyekongo bashinja kuba ari abanyarwanda bari mu mutwe wa M23.

Abo basore bamaze kugaragazwa n’ubwo amazina yabo ataramenyekana, ntibiramenyekana aho bakomoka neza.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan, yadutangarije ko abanyekongo bakomeje ibikorwa by’urugomo ku banyarwanda bajya i Goma mu gihe abakongomani bakorera mu Rwanda bagataha iwabo ntawe ubahutaje.

Yadutangarije ko umusore w’umunyarwanda wari wafashwe yarekuwe ariko yakubiswe cyane. Ariko na none ikibazo na we afite ni uko abayobozi b’i Goma ntawe ushaka kuvugana nabo. Yagize ati “Nahamagaye kenshi umuyobozi wa Goma ariko ntakeneye gufata telefoni yanjye. Maze umunsi wose muhamagara ntiturashobora kuvugana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yadutangarije ko abo basore bafashwe bagaragazwa kuri televiziyo ari abakongomani bavuga ikinyarwanda ariko Congo igakomeza kuvuga ko ari abanyarwanda bafashe. Ati “Umunyarwanda bari barafashe ejo yaratashye ariko yakubiswe bikabije. Abo bandi ni abakongomani batuye ku mupaka bavuga ikinyarwanda. Congo ikomeje ibikorwa by’urugomo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages