Senateri Tito Rutaremara umwe mu banyapolitiki bari bayoboye FPR Inkotanyi kuva ku ikubitiro, mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse no mu gihe cyo kwiyubaka asanga abatakibarizwa muri uyu muryango barateshutse ku mugambi wo kwibohora nyako.
Senateri Rutaremara avuga ko icyo yita umugambi wo kwibohora nyako FPR Inkotanyi yahagurukanye, ari ukugeza abaturage ku iterambere rirambye.
Ngo urugamba rwo kwibohora ni urugendo rusaba abarutangiye kutarambirwa, bityo uru rugendo rukaba rugomba gukomezwa ku nyungu z’abaturarwanda bose, ntihagire unyura ku ruhande kuko wenda we yageze ku byo we yifuza.
Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Today gica kuri KFM buri gitondo, Tito Rutaremara yagarutse cyane ku ndangagaciro na kirazira bikwiye kuranga Umunyarwanda, avuga ko gukunda igihugu ari imwe mu ndangagaciro zikomeye ku Munyarwanda wese. Avuga ko iyi inaza mu zatumye abari barahejejwe inyuma y’igihugu cyabo bafata iya mbere bagatangira urugamba rwo kwibohora no kubohora igihugu cyababyaye.
Mu batangiye uru rugamba hari benshi batakigaragara muri politiki y’u Rwanda ku mpamvu zitandukanye. Ibi nibyo Tito Rutaremara yasobanuye ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru uko yumva kuba bamwe mu bo batangiranye batakiboneka mu bikorwa bya FPR Inkotanyi. Yavuze ko bamwe muri bo baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu; gusa ngo hari n’abandi benshi bakirimo ndetse hari n’abakora ibindi kuko bageze ku byo bifuzaga ku giti cyabo, yongeraho ko atari ngombwa ko bose bagomba kuba bari muri politiki.
“Erega si ngombwa kuba ukiri umuyobozi, ushobora no gukora ibindi, ushobora gukora neza ukorera urugo rwawe cyangwa ugacuruza cyangwa ukajya guhinga, igihe cyose utagiye kwica igihugu cyangwa ngo urwanye igihugu”.
Tito Rutaremara yanagarutse ku bavuye muri FPR kubera impamvu zabo, avuga ko ubundi urugendo rwo kwibohora batangije rurenze ibyo batekereza ko bagezeho byose, ati “Ariko nyine hari abandi twagiye dutangirana ku rugamba no mu bindi bakaba baragiye bagenda”.
Muri aba atangamo urugero rwa Kayumba Nyamwasa, Gahima n’abandi, ati “[…] usanga bene nk’aba umugambi watumye urugamba rwo kwibohora rutangira atari wo baba bagifite”.
Yagereranyije urugendo rwo kwibohora n’urundi rugendo abantu bashobora gufata bava hamwe bajya ahandi.
“Urugendo rwo kwibohora no kubohora igihugu ni nk’uko wava I Butare wenda ujya I Kibungo. Urwo rugendo hari abinjiramo mwagera I Nyanza bakavamo; nk’umuntu uvuga ngo nabigiyemo kugirango ngo ntahe I Rwanda akaba yahageze, akavamo! [……] undi akavuga ngo njye nabijemo kugirango ntahe ariko nzabe na Minisitiri, yabona atakimubaye cyangwa amubaye, [bamukuraho] akavamo. Muri icyo gihe ariko hari abandi binjira benshi mukagenda, mugakomeza urwo rugendo rwo kubohora wa Munyarwanda.”
Ibi ariko ngo ntabwo ari byo byari bishyizwe imbere mu rugendo rwo kubohora Igihugu. Icyari intego ngo kwari ugukura Umunyarwanda aho yari ari akagezwa ku iterambere. Ibi bivuze kugeza Umunyarwanda ku rwego rushimishije aho umwana we abasha kwiga, aho afite akazi akagakora mu mahoro, afite ibyo kurya, anafite uburenganzira bwo kujya hirya no hino.
Senateri Tito Rutaremara ashimagira ko iyi ntego iba igomba gukomezwa wenda umuntu agapfa atagezeyo ariko yari agikomeza. Ariko ngo hari abaryoherwa bakibagirwa ya ntego yo kubohora Abanyarwanda batangiranye.
Ati: “Hari uza afite iyi ntego ariko yagera mu bintu bikamuryohera byamuryohera akajya muri bya bindi […] ya nzira ye akayireka, akibagirwa ya nzira mwatangiranye yo kubohora Abanyarwanda.”
Rutaremara asaba Abanyarwanda bose gukunda igihugu nk’imwe mu ndangagaciro z’Ubunyarwanda aho guharanira inyungu zabo bwite.



















TANGA IGITEKEREZO