Abayobozi b’Afurika bateraniye mu nteko rusange ya 21 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nyuma yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe. Uwo munsi waranzwe n’ibiganiro ku kuba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukeneye gutera inkunga ibikorwa byawo, ndetse bongera gusuzuma raporo ku mahoro n’umutekano ku mugabane.
Perezida Kagame uyu munsi yamaganye ikoreshwa ry’ubutabera mpuzamahanga ku nyungu za politiki, bikomeje guhungabanya inzira z’amahoro n’ubusugire bw’ibihugu by’Afurika.
Perezida Kagame yagize ati “Ntidushobora gushyigikira Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamagana ibyaha byakozwe na bamwe, rukareka abandi cyangwa rukivanga ubwarwo mu nzira za Demokarasi cyangwa ubushake bw’ubusugire bw’abaturage. Urukiko nk’urwo, ntirwafasha ubwiyunge kandi ari bwo bwa mbere ku mahoro.”
Agaragaza akamaro ko kurwanya ukudahana, Perezida Kagame yashishikarije abateraniye aho guhaguruka bakarwanya ikoreshwa ry’ubucamanza nk’igikoresho cya politiki. Agira ati "Biragaragara ko politiki ibogamye, kugenzura n’uburyo burimo inenge birimo gushyirwaho mu izina ry’ubutabera mpuzamahanga. Ikindi kandi ni uko abashyigikiye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha batumva ubwiyongere bunenga kubogama k’uru rukiko cyane muri Afurika. Ibi ntabwo byemewe kandi Afurika igomba guhaguruka ikanga guterwa ubwoba cyangwa guhongwa, kugira ngo iceceke ntinagire icyo ikora kuri iki kibazo.”
Prezida Kagame yashishikarije ibihugu by’Afurika kubaka ubushobozi bw’ubutabera buhana, anahamagarira Afurika kwishyira hamwe igashyigikira ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhagarika gukurikirana abayobozi ba Kenya. Ati "Ntabwo ari mu nyungu z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, umugabane w’Afurika n’isano iri hagati yabyo, kongera kubona abaturage b’Afurika cyangwa abayobozi babo baharabikwa n’ubucamanza bubogama. Tugomba gushyigikira umwanya n’ibikorwa by’Afurika muri iyi nteko rusange ndetse no mu y’Umuryango w’Abibumbye.’’
Umunsi wa mbere w’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wakurikiwe kandi n’inama yo gukurikirana iby’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye ku mahoro, umutekano n’ubutwererane kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama basoje bashyira umukono ku nyandiko y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ya 2063, yemeza ubwitange bwawo mu kuzuza intumbero y’Afurika yiyunze inafite agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO