00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo yangiye RNC kwigaragambya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 April 2013 saa 06:59
Yasuwe :

Mu gihe Abanyarwanda bari hanze mu buhungiro bashishikarizwa gutaha mu Rwanda, kuko nk’uko biteganijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2013 nta jambo impunzi rizongera gukoreshwa ku munyarwanda, abayoboke ba RNC bashatse kwigabiza imihanda barwanya icyo cyemezo, polisi ya Afurika y’Epfo ibakoma mu nkokora ko nta burenganzira bafite bwo gukorera Politiki muri icyo gihugu.
Abayoboke ba RNC bari bafite umugambi wo gukora imyigaragambyo mu gihe muri Afurika y’Epfo hari kuba hateraniye (…)

Mu gihe Abanyarwanda bari hanze mu buhungiro bashishikarizwa gutaha mu Rwanda, kuko nk’uko biteganijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2013 nta jambo impunzi rizongera gukoreshwa ku munyarwanda, abayoboke ba RNC bashatse kwigabiza imihanda barwanya icyo cyemezo, polisi ya Afurika y’Epfo ibakoma mu nkokora ko nta burenganzira bafite bwo gukorera Politiki muri icyo gihugu.

Abayoboke ba RNC bari bafite umugambi wo gukora imyigaragambyo mu gihe muri Afurika y’Epfo hari kuba hateraniye inama mpuzamahanga y’Abaminisitiri bafite impunzi mu nshingano zabo, yiga uburyo icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho ubuhunzi cyashyirwa mu bikorwa.

RNC ubu ikaba isaba impunzi ziri muri Afurika y’Epfo amafaranga yo kujyana ikirego mu rukiko kugira ngo Afurika y’Epfo iteshe agaciro icyemezo cy’u Rwanda, nyamara bakabikora birengagije ko icyemezo cyamaze gufatwa ahubwo higwa uburyo cyashyirwa mu bikorwa.

Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, mu kiganiro na IGIHE kuri telefoni yadutangarije ko abo bashaka kwigaragambya ari abadakurikira amakuru, kuko amahanga yose ashyigikiye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho ubuhunzi.

Ku kibazo kirebana n’uko RNC irwanya icibwa ry’ubuhunzi, Ambasaderi Karega agira ati “Bamwe impamvu batinya gutaha ni uko bafite amakosa mu Rwanda bagatinya kubiryozwa. Bacumbitse muri Afurika y’Epfo bakoresheje ibinyoma, ntibafite ikintu gifatika bakwifashisha ngo babahe ubwenegihugu.”

Ambasaderi Karega akomeza atangaza ko abo muri RNC nta politiki ifatika bafite, badafite aho bahurira ahubwo bakoresha utubari ariko baramutse bavuga ko bakora politiki bitabagwa amahoro, kuko n’igihe babitangazaga mu binyamakuru Leta ya Afurika y’Epfo yabamaganiye kure ko batemerewe gukorera politiki muri icyo gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages