Urukiko rwa Leta y’u Bufaransa rwongeye gutera utwatsi isaba ry’uwahoze ari umufasha wa Perezida Juvenal Habyarimana usaba ubuhungiro muri icyo gihugu. Imyaka 16 irashije Agathe Kanziga aba mu Bufaransa adafite ibyangombwa bimwemerera kuba muri icyo gihugu kuko yangiwe ubuhungiro. Ibyo byatumye haba imanza nyinshi zimusabira ibyangombwa ariko inkiko zikomeza gutera utwatsi icyifuzo cya Kanziga, dore ko ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Nk’uko tubikesha Izuba.info mu nkuru yo kuwa 21 Kamena 1994, Agathe Kanziga yageze mu Bufaransa abifashijwemo n’ingabo z’Abafaransa mu cyo bise «opération Amaryllis», ibyo bikaba byarasabwe n’uwari Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand. Icyo gihe Kanziga yasabye ko hatangwa amafaranga yo gufasha impunzi z’abanyarwanda byihutirwa, abari muri zo cyane cyane bari mu cyiswe «Akazu ». Akazu ni uburyo bwashyizweho na Habyarimana kuva mu 1973 ubwo yafataga ubutegetsi, mu rwego rwo kuyobora igihugu ariko hifashishijwe abantu bamwe, bo mu muryango umwe kandi bafitanye isano ya hafi.
Mu kwezi k’Ukwakira 2009, Urukiko rwa Leta y’u Bufaransa rwahakanye ko Kanziga yahabwa ubuhungiro muri icyo gihugu n’ubwo yari akimazemo imyaka itanu, kuko hari ikintu gikomeye cyagombaga kubanza kwigwaho cyane cyane ko yaregwaga na Leta y’u Rwanda kugira uruhare rudasubirwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ku itariki ya 14 Gicurasi 2011, Urukiko rwongeye kwamaganira kure isaba ry’icyemezo cy’ubuhunzi kuri Agathe Kanziga. Iryo saba ryakomeje kandi kwamagana n’imiryango itegamiye kuri Leta, hari uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside ukorera mu Bufaransa. Muri Nzeri 2011, Leta y’u Rwanda yatanze impapuro mpuzamahanga zita muri yombi Agatha Kanziga.
Kanziga akomeje kuba mu Bufaransa ku buryo butemewe n’amategeko. Hari icyo abantu bakomeje kwibaza, azahabwa ubuhungiro, azacibwa urubanza n’urukiko rw’u Bufaransa cyangwa azoherezwa mu Rwanda ? Urufunguzo rufitwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa.
Amwe mu matariki ajyanye na Agathe Kanziga Habyarimana
1942 : Ivuka rya Agatha Kanziga mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi
5 Nyakanga 1973 kiugeza ku wa 6 Mata 1994 : Yabaye umufasha wa Perezida wa Repubulika.
6 Mata 1994 : Yahungiye i Bangui, nyuma yerekeza iyo mu Bufaransa ajyanwe n’icyiswe «Opération Amaryllis. »
Ukwakira – Ugushyingo 1994 : Agathe Kanziga yavuye mu Bufaransa ajya muri Congo Kinshasa, aba i Gbadolite, mu rugo rwa Mobutu wari Perezida wa Congo yitwaga Zaire icyo gihe, nyuma yerekeza iyo muri Gabon.
1998 : Kanziga yagiye kuba mu Bufaransa.
Nyakanga 2004 : Agathe Kanziga yatanze impapuro zisaba ubuhungiro.
4 Mutarama 2006 : Icyemezo cyaranzwe. Agathe Kanziga yajuririye muri Komisiyo ishinzwe impunzi.
25 Mutarama 2007 : Komisiyo isghinzwe impunzi yanze ubujurire.
13 Gashyantare 2007 : Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside ukorera mu Bufaransa watanze ikirego ko Agatha Kanziga atahabwa ubuhungiro.
16 Gicurasi 2007 : Ubushinjacyaha bwa Evry bwatangiye inzira yo kugaragaza uruhare rwa Agatha Kanziga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
13 Werurwe 2008 : Urubanza rwaratangiye.
16 Ukwakira 2009 : Urukiko rwa Leta rwanze icyemezo cya Agatha Kanziga cyo gusaba ubuhungiro.
Ukwakira 2009 : U Rwanda rwashyizeho impapuro mpuzamahanga zita muri yombi Agathe Habyarimana Kanziga.
Ukuboza 2009 : Agathe Kazinga yasabye icyemezo cyo kuba mu Bufaransa muri Perefegitura ya Essonne.
2 Werurwe 2010 : Agathe Kazinga yarafashwe ariko ahita arekurwa byihuse.
4 Werurwe 2011 : Perefegitura ya Essonne yimye Agatha Kanziga icyemezo cyo kuba mu Bufaransa.
6 Ukwakira 2011 : Urukiko rw’ubutegetsi rwa Versailles, rwahagaritse iteka ryo ku wa 4 Gicurasi 2011, rusaba Perefe guha Agathe Kanziga icyemezo cyo kuba mu Bufaransa n’umuryango we.
28 Nzeri 2011 : U Bufaransa bwanze kohereza Agatha Kanziga mu Rwanda.
21 Ukuboza 2012 : Urukiko rwa Versailles, rwakuyeho icyemezo rwafashe.
4 Kemana 2013 : Urukiko rwa Leta rwakuyeho Iteka ryo ku wa 21 Ukuboza 2012 ry’urukiko rw’ubujurire rwa Versailles, rwanga 6 Ukwakira 2011 icyemezo cy’urukiko rwa Versailles, hamwe n’isaba ry’icyemezo cy’ubuhunzi rya Kanziga, imyanzuro ishyirwa mu nama ya Leta, ingingo L. 761-1 y’itegeko ry’ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO