00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agathon Rwasa yamaganye Leta y’u Burundi ikomeje gusenya ishyaka rye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 March 2024 saa 01:56
Yasuwe :

Umunyapolitiki Agathon Rwasa yamaganye uruhare Leta y’u Burundi iri kugira mu gusenya ishyaka CNL (Congrès National pour la Liberté) yashinze, akanaribera Umuyobozi Mukuru.

Iri shyaka ryatutumbyemo umwuka mubi kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 nyuma y’aho Rwasa yari yahagaritse abadepite bagera ku 8 bahagarariye CNL mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuva ubwo, aba badepite banze icyemezo cya Rwasa, batangaza ko basimbuje uyu munyapolitiki Umunyamabanga Mukuru, Simon Bizimungu, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka, gusa yanze kuwujyamo.

Mu rwego rwo gushaka umuti w’aya makimbirane, Rwasa yashatse gukoresha Inteko Rusange ya CNL, ariko ubwo yasabaga Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Martin Niteretse, uburenganzira, yarabyanze, amusubiza ko ibikorwa by’iri shyaka byahagaritswe mu Burundi.

Abigumuye kuri Rwasa bo bemerewe gukora Inteko Rusange mu ntara ya Ngozi kuri uyu wa 10 Werurwe 2024, batorera Nestor Girukwishaka kuba Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, Léopold Hakizimana asimbura Bizimungu ku bunyamabanga bukuru.

Rwasa uri i Nairobi uri muri Kenya, yatangaje ko Leta y’u Burundi ifite uruhare mu bibazo biri muri CNL, atanga urugero kuri iyi Nteko Rusange yabereye muri Ngozi, ahamya ko itemewe n’amategeko.

Yagize ati “Duhangayikishijwe n’ibiri kubera mu Burundi, bijyanye n’ibikorwa bibi abari ku butegetsi bari gukorera ishyaka CNL, binyuze muri Minisitiri w’Umutekano w’Imbere watanze uburenganzira bw’uko habaho Inteko Rusange itemewe, yirengagije ibiteganywa n’Itegeko Nshinga, itegeko rigenga amashyaka na sitati ya CNL.”

Rwasa yibukije ko abamushyigikiye bo bagerageje gukora Inteko Rusange ya CNL muri Ngozi birukanywe n’abapolisi, basobanurirwa ko batabyemerewe kuko ngo ntiyari Inteko Rusange.

Mu Ukuboza 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yabajijwe niba yagira uruhare mu gukemura amakimbirane muri CNL, asubiza ko Rwasa washinze iri shyaka ari we ukwiye gufata iya mbere, yabona ritagikenewe akaba yanarisenya.

Gusa bitandukanye n’ibyo Ndayishimiye yavuze, Rwasa yangiwe gukoresha Inteko Rusange, agaragaza ko biri mu mugambi w’ishyaka CNDD-FDD uri ku butegetsi bwo gusenya CNL mbere y’uko amatora rusange yo mu 2025 aba.

Ihuriro ry’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika, ribinyujije mu muhuzabikorwa waryo, Martha Karua, ryasabye Leta y’u Burundi kudakomeza kwivanga mu bibazo bya CNL, ikubahiriza amahame ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iri huriro ryagize riti “Dusabye ubuyobozi bw’u Burundi kureka kwivanga kose muri CNL cyangwa andi mashyaka yose atavuga rumwe na bwo, ikubaha amahame yose ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu."

CNL yashinzwe na Rwasa mu 2018, itangira gukorera mu Burundi byemewe n’amategeko mu 2020. Yabanje kuba umutwe witwaje intwaro utavuga rumwe n’ubutegetsi witwaga FNL.

Rwasa yamaganye kwivanga kwa Leta y'u Burundi mu bibazo bya CNL
Abigumuye kuri Rwasa bahuriye mu Nteko Rusange muri Ngozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages