00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanama k’Umutekano ka Loni kasabye Kabila guha umugisha ibitero kuri FDLR

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 9 January 2015 saa 07:37
Yasuwe :

Akanama k’umutekano ka Loni kasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera byihuse no gushyira mu bikorwa n’umutima we wose ibitero by’ingabo z’igihugu ayoboye “FARDC” n’ingabo za Loni (MONUSCO) ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Perezida w’ako Kanama muri uku kwezi akaba n’uhagarariye igihugu cya Chili muri Loni, Cristin Barros Melet, ako kanama kasabye ko umutwe wa FDLR urimo abashinjwa kugira uruhare muri (…)

Akanama k’umutekano ka Loni kasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera byihuse no gushyira mu bikorwa n’umutima we wose ibitero by’ingabo z’igihugu ayoboye “FARDC” n’ingabo za Loni (MONUSCO) ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Perezida w’ako Kanama muri uku kwezi akaba n’uhagarariye igihugu cya Chili muri Loni, Cristin Barros Melet, ako kanama kasabye ko umutwe wa FDLR urimo abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uhita ugabwaho ibitero nta zindi mbogamizi.

Mu Kanama k'Umutekano ka Loni

Iryo tangazo riragira riti” Akanama k’Umutekano kasabye Leta ya Congo by’umwihariko Perezida Kabila uyiyoboye kwemeza byihuse no kubahiriza itajijinganyije ishyirwa mu bikorwa by’ibitero bya MONUSCO na FARDC kuri FDLR”.

Abagize ako Kanama bibukije ko itariki ntarengwa yo ku wa 2 Mutarama 2015 uwo mutwe wari washyiriweho n’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’uw’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) itubahirijwe na gato ahubwo FDLR igakomeza kwinjiza abandi barwanyi.

Bati “ Akanama k’Umutekano karabizi ko benshi mu barwanyi 300 bashyize intwaro hasi mu 2014 ari abasaza n’abadakenewe muri FDLR, karemeza ko gushyira intwaro hasi kw’abo ntacyo bimaze “

Iryi tangazo rivuga ko kurandura FDLR ari cyo cy’ingenzi mu kugarura amahoro muri Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari .

Akanama k’Umutekano kongeye kwibutsa ko kazahana buri wese uzagaragaraho gushyigikira FDLR.

Iryo tangazo rije nyuma y’umunsi umwe umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon yavuganye na Perezida Joseph Kabila kuri telefoni ejo hashize ku wa 7 Mutarama, amusaba ko ingabo zafatanya n’iza Loni kurwanya FDLR zidatindiganyije, Kabila arabimwemerera.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko inama ya ICGLR na SADC yo kwongera kwiga kuri FDLR iteganyijwe muri uku kwezi ari iteshamutwe kandi ko ari iyo guta umwanya w’ubusa.

Muri Nyakanga y’Umwaka ushize, abakuru biri muri ICGLR na SADC bahaye umwitangirizwa w’amezi 6 FDLR ngo ibe yashyize intwaro hasi ku bushake bitaba ibyo ikabwaho ibitero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages