00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Amahoro mu karere ntiyagerwaho adahagurukiwe n’abahatuye”

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 8 June 2013 saa 07:07
Yasuwe :

Ikibazo cy’amahoro n’umutekano mu karere gikomeje gushakirwa umuti urambye. Uretse ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, Umuryango w’Abibumbye woherejeyo ingabo zimazeyo imyaka ariko ntakiragerwaho. Ubu hoherejweyo ingabo z’umutwe udasanzwe zishinzwe kugarura umutekano mu karere no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ihuriro rya sosiyete sivile riharanira amahoro n’amajyambere arambye ritangaza ko abatuye akarere ubwabo ari bo bakwiye gufata iya (…)

Ikibazo cy’amahoro n’umutekano mu karere gikomeje gushakirwa umuti urambye. Uretse ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, Umuryango w’Abibumbye woherejeyo ingabo zimazeyo imyaka ariko ntakiragerwaho. Ubu hoherejweyo ingabo z’umutwe udasanzwe zishinzwe kugarura umutekano mu karere no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ihuriro rya sosiyete sivile riharanira amahoro n’amajyambere arambye ritangaza ko abatuye akarere ubwabo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kugarura amahoro.

Ihuriro rya sosiyete sivile riharanira amahoro n’iterambere rirambye intwaro zigakurwa mu baturage (ISCAD) rigamije kugira uruhare mu miyoborere myiza no gushyigikira amahoro n’iterambere rirambye mu karere k’Ibiyaga bigari.

Nk’uko Emmanuel Kagabo abitangaza mu kiganiro yagiranye na IGIHE, igitekerezo cyo gushinga iryo huriro cyaturutse ku bibazo by’umutekano muke wibasiye akarere k’Ibiyaga bigari kandi abakoresha intwaro bavuga ko bayaharanira kugeza ubu ntacyo barageraho gifatika.

Aha Kagabo atanga urugero ku mutwe wa FDLR washinze imizi mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, wakomeje guhungabanya umutekano mu Rwanda ndetse bigasatira n’igihugu cy’u Burundi. Agira ati “Abavuga ko bazarwanya FDLR ntacyo bashoboye kugeraho. Bakoresha intwaro ariko nta gisubizo kizima kitaragaragara. Hakwiye imbaraga z’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo, bagahuriza hamwe ibitekerezo byo gushaka uburyo amahoro yagaruka hadakoreshejwe intwaro. Amajyambere mu karere ntiyagerwaho hakiri imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.”

Igitekerezo cy’uko intwaro zacika mu baturage batuye akarere k’ibiyaga bigari, Kagabo Emmanuel atangaza ko hatakoreshwa izindi ntwaro ahubwo hakwiyamburwa umutima utekerezo kuzifata, hakoreshwa uburyo bwo kwigisha imiyoborere myiza hakwa intwaro mu buryo bw’umutima. Ati “Tugamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo gituma abantu bafata intwaro. Uretse abayobozi b’ibihugu birakwiye ko n’abafashe intwaro bakwegerwa bakaganirizwa uburyo haboneka amahoro, abantu bagaharanira iterambere aho guhora barwana.”

Ku birebana n’uko hari imitwe myinshi yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu karere, kandi hari ubushake bw’ibihugu bwo kugarura amahoro, Kagabo Emmanuel atangaza ko bazakorana na Guverinoma z’ibihugu mu gushakira hamwe umuti w’ikibazo. Agira ati “iyo hatariho ubutabera, hakimakwaza guheza bamwe, hagakomeza kubaho guhohotera uburenganzira bwa muntu, bikiyongeraho ubukene, byose bidashakiwe umuti kugarura amahoro bigoye. Tubona ko hari ubushobozi buva mu bitekerezo cyane cyane bivuye ku kurengera uburenganzira bwa muntu, kurwanya ubukene, gushyigikira imiyoborere myiza, byose bishyizwe mu bikorwa amahoro nta kabuza yaboneka.”

Kagabo Emmanuel atangaza ko mu kwambura abantu intwaro bahera mu kuzibambura ku mutima, mu bitekerezo ibikorwa bikaza byunganira. Atangaza ko guhera kuguhangana ku ntwaro kugira ngo bizagire igisubizo kirambye bigoye.

Imitwe igomba gushyira hasi intwaro harimo ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, iri mu majyaruguru ya Uganda n’iri mu mashyamba y’u Burundi. Kugira ngo bigerweho bikazanyuzwa muri gahunda y’ubufatanye mu gushaka amahoro n’iterambere rirambye (Partenariat Stratégique pour la Paix et un Développement durable).

Pasiteri Emmanuel Kagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages