– Wakwirirwa uririmba Perezida w’u Rwanda, iyo ni politiki?
– Gukoresha inama bikaba nka ba bana bacuruza za bombo ku mihanda hano mu mujyi, babona abapolisi bakiruka.
– Ntabwo ari u Rwanda rwabaciye intege, n’ubundi ntazo bagiraga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko leta y’u Rwanda itagira impungenge ku kuba hari amashyaka ari hanze yarwo ayirwanya, akemeza ko nta mbaraga afite akurikije uko azi abenshi mu bayagize babanye.
Mu kiganiro Minisitiri Mushikiwabo aherutse kugirana n’abanyamakuru, yagaragaje ko bigoranye kwemera niba aya mashyaka akwiye iryo zina mu by’ukuri uhereye ku miyoborere n’uko abayeho.
Yagize ati “Buriya hari imitwe ya politiki ibaho kuri internet gusa, ikajyaho igashyiraho amaradiyo, nta muntu utashyira iradiyo kuri internet ubungubu. Iyo mubibonye rero ntibikajye bibakanga. Abantu barwanya politiki y’u Rwanda umuntu amenya icyo barwanya ariko akayoberwa icyo bifuza.”
Mushikiwabo yavuze ko birirwa barwanya Perezida Kagame aho kurwanya politiki.
Ati “Umutwe wa politiki ugendera kuri “seriousness”, ukagira gahunda ukavuga uti ‘umutwe wa politiki uyobora guverinoma y’u Rwanda, uno munsi ari wo FPR; ndayirwanya kuri ibi bintu ibi n’ibi bifatika. Ntabwo nemeranya nayo kuri politiki y’ubucuruzi, gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ndabona itabereye abana bacu b’Abanyarwanda mu burezi, naho se wakwirirwa uririmba perezida w’u Rwanda iyo ni politiki?”
Mushikiwabo avuga ko kandi iyo mitwe ya politiki itujuje ibisabwa kuko kugira ngo umutwe wa politiki ukomere, ugomba kugendera ku mbaga, ku bantu benshi kandi bahuje ibitekerezo, bafite gahunda y’ibyo bashaka kubaka.
Avuga ko imitwe ya politiki ifite gahunda y’ibyo isenya, idafite n’ingufu zo kubisenya, iba imeze nk’iri muri “Entertainment” (imyidagaduro) ko iyo nta politiki irimo.
Ati “Mujye munareba n’iri no mu gihugu, aho kugira ngo habe hariho umutwe wa politiki, hakaba hariho umuntu ukuriye umutwe wa politiki, ntabwo ishyaka ari umuntu umwe, ntabwo ishyaka ari izina, ntabwo ishyaka ari umuryango utegamiye kuri leta (ONG).”
Asobanura ko ubusanzwe amashyaka agomba kugira umurongo wa politiki agenderaho, akagira abantu bayishyigikiye, agakora mu buryo bwo kubahiriza amategeko, agakomeza gushakisha abantu bumvikana n’ibyo bitekerezo agashaka abayoboke.
Mushikiwabo avuga ko yabanye na bamwe mu bagize amashyaka hanze y’u Rwanda. Ahereye kuri ibyo ngo azi imbaraga zabo.
Yasoje agira ati “Iriya mitwe ya politiki iba mu mahanga ntabwo ijya inkanga niba ari uko nabanye nabo mu mahanga, abenshi mbazi? Umutwe wa politiki ukoresha inama bikaba nka ba bana bacuruza za bombo ku mihanda hano mu mujyi, babona abapolisi bakiruka! Biriya ntabwo ari umutwe wa politiki. Ntabwo ari u Rwanda rwabaciye intege n’ubundi ntazo bagiraga.”
Iri jambo rije rihuza n’irya Evode Uwizeyimana wabanaga na bamwe mu bayobozi b’aya mashyaka wanafatanyije na Faustin Twagiramungu kuyobora ishyaka yashinze, wavuze ko Politiki yabo ari ukunenga ubuyobozi buriho mu Rwanda ariko ntacyo bashingiyeho.


















TANGA IGITEKEREZO