00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora y’abadepite yagenze neza ariko hari ibikwiye kunozwa –Urwego rw’Umuvunyi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 21 September 2013 saa 12:20
Yasuwe :

Urwego rw’Umuvunyi rurashima rurashima imigendekere myiza y’amatora y’abadepite yabaye ku wa 16 kugeza ku wa 18 Nzeri 2013, rugashima kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, uburyo yitwaye muri icyo gikorwa. Ariko kandi ruragaragaza ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo ay’ubutaha azagende neza kurushaho.
Nk’uko tubikesha umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe itumanaho, Nzeyimana Nadege, avuga ko indorerezi z’Urwego rw’Umuvunyi zakurikiranye amatora zigaragaza ko yagenze neza, kuko yatangiriye (…)

Urwego rw’Umuvunyi rurashima rurashima imigendekere myiza y’amatora y’abadepite yabaye ku wa 16 kugeza ku wa 18 Nzeri 2013, rugashima kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, uburyo yitwaye muri icyo gikorwa. Ariko kandi ruragaragaza ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo ay’ubutaha azagende neza kurushaho.

Nk’uko tubikesha umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe itumanaho, Nzeyimana Nadege, avuga ko indorerezi z’Urwego rw’Umuvunyi zakurikiranye amatora zigaragaza ko yagenze neza, kuko yatangiriye igihe kandi aho yaberaga hari ibimenyetso biyobora abantu, kandi akaba yarabaye mu mutekano n’ituze.

Urwego rw’Umuvunyi rushima kandi imigendekere y’amatora y’uhagarariye abafite ubumuga ndetse n’abahagarariye urubyiruko, ko nta nenge yagaragayemo. Bagaragaza ko hari ubwitabire buhagije, kwiyamamaza, gutora no kubarura amajwi byabereye aho amatora abera kandi bikurikiranwa n’indorerezi.

Mu itangazo Urwego rw’Umuvunyi rwageneye itangazamakuru ku birebana n’imigendekere y’amatora, bagaragaza ko hari bimwe bikwiye kunoza kugira ngo amatora ataha azagende neza kurushaho.

Urwego rw’Umuvunyi rugira ruti “Hari aho abatora bakoresheje umukono (Signature), aho kuba igikumwe cyangwa utundi tumenyetso twabugenewe. Ibi wasangaga abakozi bo mu matora batabifiteho amakuru amwe bigatera ikibazo mu gihe cyo kubara amajwi, bamwe bazifata nk’impfabusa abandi bumva ko ari ijwi ryemewe.”

Bakomeza bagira bati “Kubarura amajwi mu matora ku myanya yagenewe abadepite b’abagore, bikwiye gukorwa mbere ya saa cyenda z’igicamunsi, kuko baba ari bake. Byaba byiza mu matora ku myanya yagenewe abadepite b’abagore, bagiye batora uko bahageze aho gutegereza ko inteko itora yuzura.»

Urwego rw’Umuvunyi rushima Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, uburyo yayateguye neza runayisaba gukosora ibitaragenze neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages