00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Gatete asize he Minisiteri y’Ibikorwaremezo?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 February 2022 saa 07:21
Yasuwe :

Umuhanga akaba n’inararibonye muri ‘Civil Engineering’, Dr Nsabimana Erneste ku wa 8 Gashyantare 2022, yarahiriye kwinjira muri muri Guverinoma nka Minisitiri mushya w’Ibikorwaremezo ndetse ubu yamaze gutangira inshingano.

Ni inshingano ziremereye cyane kuko iterambere ry’igihugu rigaragarira mu bikorwaremezo birimo ibibuga by’indege, inyubako zitandukanye, imihanda, abaturage bagerwaho n’amazi n’amashanyarazi n’ibindi.

Kumva uburemere bw’inshingano Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifite ni ukubanza kumenya ko ari yo ireberera ibigo icyenda birimo Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu [REG], Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura [WASAC].

Ibi byiyongeraho Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi [RTDA], Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA], Ikigo Gishinzwe Gukurikirana iby’ingendo z’indege n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda [ATL], Ikigo gicunga ibibuga by’Indege mu Rwanda [RAC].

Hari kandi Ikigega cyo Gusana Imihanda [RMF], Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za gisivili [RCAA] ndetse na Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo kirere [RwandAir].

Amb. Gatete yasanze iki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo?

Amb. Gatete Claver umaze imyaka ikabakaba 10 muri Guverinoma, yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo ku wa 8 Mata 2018, ubwo yari avuye kuyobora Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, inshingano yari ariho kuva mu 2013.

Ubwo Amb. Gatete yageraga muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, hari hashize amezi atandatu Umukuru w’Igihugu ashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubalwa Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

Icyo gihe kandi hari hashize imyaka ibiri Guverinoma y’u Rwanda itangije politiki yo kubaka Imijyi yunganira Kigali, igahabwa ibikorwaremezo bya ngombwa bifasha abaturage kureka guhanga amaso kuri Kigali gusa.

Ibi byose biriyongera ku kuba hari hashize igihe kitageze ku mwaka hatangijwe Guhunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST1, yateganyaga ko mu 2024, Abaturarwanda 100% bazaba bafite amazi meza n’amashanyarazi.

Ku bijyanye n’amashanyarazi, mu Ukuboza 2021, Amb. Gatete yabwiye IGIHE ko nubwo habayeho imbogamizi zatewe n’icyorezo cya Covid-19 hari icyizere cyo kugera ku ntego.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo [Mininfra] igaragaza umwaka wa 2021, warangiye abagera kuri 67,1% bamaze kugerwaho n’amashanyarazi yaba akomoka ku mirasire y’izuba n’akomoka ku zindi ngufu.

Ni mu gihe kandi abagerwaho n’amazi meza bari bamaze kugera kuri 89,2%.

Amb. Gatete yavuze ko muri Kamena 2022, amashanyarazi azaba ageze ku kigero cya 74%, bikazagera muri 2024 bigeze ku 100%.

Ati “Iyo ubibaze urabona ko bizagera mu 2024 twarageze ku 100%. Ntabwo ari ibyifuzo ni ibintu bizakorwa nk’uko Umukuru w’Igihugu yabyemereye abaturage.”

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) iherutse gutangaza ko ingo zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu 2024 ziyongereye zikava kuri 52% zikagera kuri 70% naho izizaba zifite adafatiye ku muyoboro rusange zivanwa kuri 48% zigera kuri 30%.

Imishinga ikomeye yaratangijwe indi izamo birantega

Mu mishinga ikomeye Amb. Gatete yasanze muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo harimo uwo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, cyatangiye kubakwa muri Kanama 2017, bikaba byari byitezwe ko kizarangira mu 2021.

Ni umushinga watangijwe na Guverinoma y’u Rwanda nyuma iza kubona umufatanyabikorwa mushya, ari we Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%. Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 7 ku mwaka mu gihe mbere mu gishushanyo bari miliyoni 4,5 ku mwaka.

Muri Gicurasi 2021, Mininfra yavugaga ko imirimo yo kubaka iki kibuga igeze kuri 40%. Ndetse icyo gihe byavugwaga ko kizarangira kubakwa muri Kamena 2022.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha ryo ku wa 9 Gashyantare 2022, Amb. Gatete yabwiye Dr Nsabimana ko imirimo yo kubaka iki kibuga ikomeje gushyirwamo imbaraga kandi igeze ahashimishije.

Ati “Twavuga ko ibikorwaremezo bigenda bishyirwamo yaba imihanda, amazi n’amashanyarazi, ikindi ni uko hari uruhare cyangwa imigabane ya leta y’u Rwanda ndetse n’urw’iya Qatar, ibyo byose navuga ko bigenda bigenzurwa kandi imirimo igeze ahashimishije.”

Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo yasimbuwe na Dr Nsabimana Erneste

Ku bijyanye n’ibibuga by’indege ariko, Amb. Gatete asize umushinga wo kwagura no kuvugurura Ikibuga cy’Indege cya Musanze, Rubavu na Huye itabashijwe gushyirwa mu bikorwa.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege butangaza ko nk’Ikibuga cy’Indege cya Musanze hategerejwe kubona amafaranga yo gutanga ingurane ku baturage ndetse bishobora gukorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Mu mishinga itandukanye Amb. Gatete asize itarashyirwa mu bikorwa harimo uwo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije.

Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3.6 z’amadolari.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuhanda uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya Gari ya Moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394] izakoresha miliyari 2.3$.

Indi mishinga irimo uwo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye mu turere duhana imbibi n’ibihugu bituranyi.

Hari kandi umushinga wa Shema Power Lake Kivu (SPLK) wo gukura umuriro w’amashanyarazi muri gaz méthane iri mu Kiyaga cya Kivu ungana na megawatt 15, wagombaga kuba waratangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’umwaka ushize.

Imijyi yunganira Kigali…

Muri Kamena 2016, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije politiki yo kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali; iyo irimo Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye, Rusizi na Rubavu.

Iyi mijyi yatangiye gushyirwamo ibikorwa bikurura abashaka kuyubakiramo imibereho, bikorwa mu ntego yo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima i Kigali, ahubwo za serivisi z’ingenzi bakazisanga aho batuye.

Umujyi wa Musanze, umwe mu yunganira Kigali ukomeje kurimbishwa imihanda n'ibindi bikorwaremezo

Ibi bikorwa hari abatangiye kubiganuraho binyuze mu ihangwa ry’imirimo mishya, izamuka ry’agaciro k’ubutaka ndetse abandi bamaze kubenguka aho bazakora ishoramari.

Ubwo hatekerezwaga uyu mushinga wo kubaka imijyi yunganira Kigali, u Rwanda rwari rufite intego y’uko mu 2024 abaturage bangana na 35% bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi itandatu iyunganira.

Amb. Gatete muri Nyakanga 2021, yabwiye IGIHE ko Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abari mu mijyi gutura neza no kubaka uburyo butuma abayirimo barushaho kuyisangamo.

Yagize ati “Kuba ahantu heza hakenera ibikorwaremezo kandi ibyo si imihanda gusa. Hakenerwa amazi n’amashanyarazi n’ibindi umuntu akenera mu buzima kugira ngo atere imbere.”

“Igisanzwe gitunga abantu ni akazi, ni ibikorwa ukora. Ibyo bitanga umusingi wa mbere ariko ni ho bihera. Ni yo mpamvu twubaka isoko ngo abaturage babone aho gucururiza ngo babone ibibatunga.’’

Ibyo bikorwaremezo biba birimo kandi n’amashuri, amavuriro, amasoko n’ibindi byose bisabwa.

Amb. Gatete ati “Mu gihe ibi babihawe kandi bakaba bazi ko igishushanyombonera kigomba kubahirizwa bizakomeza kugenda neza. Turabona ko dutera intambwe mu buryo bufasha imijyi yacu muri rusange.’’

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’ihererekanyabubasha ku wa 9 Gashyantare 2022, Minisitiri mushya w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yavuze ko imishinga itararangira azakomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati “Ni ugukomereza ku byarimo bikorwa, tugashyiramo imbaraga kugira ngo bigende neza, ibitaragerwaho na byo tuzashyira imbaraga mu kubyihutisha kandi hamwe no gukorana tuzabasha gukomeza guteza imbere ibikorwaremezo by’igihugu cyacu.”

Avuga ku mushinga irimo nk’uw’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, Minisitiri Dr Nsabimana, yagize ati “Hari byinshi bimaze gukorwa bitewe n’icyerekezo cy’igihugu kandi hari n’ibindi bikomeje gukorwa.”

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko ku mushinga wo kubaka Gari ya Moshi, kuba uhuriweho n’ibihugu bitandukanye, ikizakomeza gukorwa ari ibiganiro no kureba icyakorwa ngo ushyirwe mu bikorwa mu bihe bya vuba.

Amb Gatete Claver wayoboraga Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Eng. Uwase Patricia na Dr Nsabimana Ernest
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Eng. Patricia Uwase, baganira
Amb Gatete uherutse koherezwa kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni yafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'ibigo biyishamikiyeho

Amafoto na Video: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages