Migration Development for Africa (MIDA) ishami ryo mu biyaga bigari MIDA Greatlakes ni umushinga ufasha Abanyafurika baba hanze y’ibihugu byabo, kuza muri Afurika gufasha mu bikorwa by’iterambere cyane mu kubongerera ubumenyi. Kuva watangira mu mwaka wa 2001 waterwaga inkunga na Ambasade y’u Bubiligi kuri ubu ariko iyo nkunga ikaba yahagaritswe.
Uwo mushinga wakoreraga no mu Karere k’ibiyaga bigari MIDA Greatlakes aho wafashaga mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’u Rwanda.
Katrien Meersman ushinzwe ubufatanye n’iterambere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yavuze ko bahagaritse inkunga bajyaga batera ibikorwa bya MIDA Greatlakes, ariko ntiyasobanura impamvu yabateye kuyihagarika.
Yagize ati “Ni umwanzuro wafashwe na Ambasade yanjye, ariko igihe yari ifashije uyu mushinga cyari kirerekire cyane.”
Yakomeje avuga ko iyo nkunga yahagaze mu Karere kose (Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Icyakora Katrieen ashima uwo mushinga ko wabashije gukora byinshi kandi byiza, anatanga inama ko ibindi byiciro bizakurikira byazibanda mu kuzamura ibikorwa by’iterambere, bikanashingira kuri gahunda z’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene.
Katrien ati “Ntekereza ko ibyiciro bizakurikira byazibanda cyane kuri Gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene, hakaba imikoranire na Minisiteri y’Igenamigambi, ubundi bakazibanda no kuzamura imyuga n’ubumenyingiro.”
Kandekwe Eugene Umuhuzabikorwa w’umushinga MIDA Greatlakes mu Rwanda avuga ko n’ubwo inkunga bahabwaga n’Ababiligi ihagaze, itazababuza gukomeza gahunda yo guhamagara Abanyarwanda baba hanze kuza guteza imbere igihugu cyabo.
Agira ati “Kugeza ubu turacyashakisha abandi baterankunga hirya no hino; kuba barateye inkunga uyu mushinga kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2013 ari bo bonyine, birashoboka ko bakumva barushye cyangwa bashaka abandi babasimbura.”
Kandekwe avuga ko n’ubundi iyo umuntu agufasha bigera aho akakureka, kugira ngo na we wirwarize, ariko avuga ko barimo gushaka abandi baterankunga nk’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi.
Gahamanyi Parfait Umuyobozi mukuru ushinzwe Diyasipora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, na we asanga guhagarika inkunga bitazabuza ko gahunda y’icyiciro cya gatanu cya MIDA Greatlakes gukomeza.
Yaragize ati “Ishobora kuzakomeza, kuko tugenda twegera abandi baterankunga. Hari abo tumaze guhamagara ngo tubereke, tunabasobanurire aho uyu mushinga wari ugeze n’ibyo wari umaze kugezaho abanyarwanda; ubwo tuzakomeza tuganire na bo.” Gahamanyi ashimangira ko n’iyo bataboneka “Leta y’u Rwanda yareba uko ibigenza gahunda igakomeza.”
MIDA Greatlakes yari igeze ku cyiciro cya kane kizasozwa muri uyu mwaka wa 2013. Abanyarwanda bari muri iyo gahunda bari gufasha mu bikorwa by’uburezi, ubuzima n’iterambere ry’icyaro, aho bari ku bikorera mu bigo birindwi byo mu Rwanda; ISAE, KIST, KIE, Ibitaro bya Gihundwe, ibya Ndera, ibya CHUK n’umuryango TUBITEHO.
Amafoto/Steven Ndizeye



















TANGA IGITEKEREZO