Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena 2013 ni bwo Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre yashyikirije Umwami Willem-Alexander w’u Buholandi, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda nk’Ambasaderi.
Aherekejwe n’abadipolomate b’u Rwanda ari bo Umujyanama wa mbere Eric Rugamba n’Umujyanama wa kabiri Enid Mbabazi bakigera ku ngoro y’aho Umwami Willem-Alexander akorera – Noordeinde Palace, umuhango watangijwe n’indirimbo yubahiza igihugu cy’u Rwanda. Karabaranga akora igenzura ry’abasirikare bari bashyizwe kumurongo w’icyubahiro gihabwa Ambasaderi akomeza yinjira mu ngoro aho yabonanye n’Umwami amushyikiriza impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Buholandi, yahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Ambasaderi Karabaranga yahaye Umwami Willem-Alexander intashyo za Perezida Kagame ndetse n’ubushake bwo kurushaho gukomeza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu cumi na bine gusa by’Afurika bifite Ambasade zikorera mu Buholandi. Umubano w’u Rwanda n’u Buholandi kuri ubu wifashe neza, cyane cyane ko ibihugu byombi bifite uburyo bihuriye ku guteza imbere abikorera ku giti cyabo n’abashoramari, kugira ngo barusheho guteza imbere ubukungu rusange bw’igihugu.
Uko u Rwanda rukomeza kwesa imihigo mu rwego rw’ubukungu no mu zindi nzego z’iterambere, abashoramari b’abaholandi na bo bakomeje gushakisha ubufatanye n’imikoranire hagati yabo n’abanyarwanda bakora mu bucuruzi n’imyuga itandukanye.
Mu byumweru bike bishize ageze mu Buholandi, Ambasaderi Karabaranga yatangiye kwiyegereza abashoramari b’abaholandi n’abikorera ku giti cyabo, abashishikariza kudacikwa n’inyungu zibonekera mu ishoramari mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO