00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Rwamucyo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bangladesh

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 7 January 2015 saa 04:29
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Bangladesh Ernest Rwamucyo yashyikirije Perediza Abdul Hamid impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 7 Mutarama 2015 muri Bangabhaban, ingoro ya Perezida wa Bangladesh.
Inkuru y’urubuga thereport24.com, ivuga ko usibye Ambasaderi Ernest Rwamucyo Uhararariye u Rwanda, Perezida wa Bangladesh yanakiriye mu biro bye, impapuro za Laimonas Talat-Kelpsa uhagaririye Lithuania ndetse na Grahame Morton uhagarariye New (…)

Ambasaderi w’u Rwanda muri Bangladesh Ernest Rwamucyo yashyikirije Perediza Abdul Hamid impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 7 Mutarama 2015 muri Bangabhaban, ingoro ya Perezida wa Bangladesh.

Ambasaderi Rwamucyo ashyikiriza Perezida Abdul imapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Inkuru y’urubuga thereport24.com, ivuga ko usibye Ambasaderi Ernest Rwamucyo Uhararariye u Rwanda, Perezida wa Bangladesh yanakiriye mu biro bye, impapuro za Laimonas Talat-Kelpsa uhagaririye Lithuania ndetse na Grahame Morton uhagarariye New Zealand.

Mu ijambo ribaha ikaze, Perezida Abdul yagaragaje ko hari icyizere cy’uko amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibyo bihugu azongera umubano wabyo na Bangladesh cyane cyane mu bucuruzi, ishoramari, ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Perezida yabijeje ubufatanye kugira ngo bazabashe gukora inshingano zabo neza uko bikwiye.

Abo bambasaderi uko ari batatu, bagaragarije Perezida Abdul wa Bangladesh ko bazakora uko bashoboye kugira ngo umubano w’ibihugu byabo na Bangladesh urusheho kuba mwiza kandi utere imbere.

Uwo muhango wari witabiriwe kandi n’abanyamabanga ba Leta ndetse na minisitiri w’Ububanye n’Amahanga muri icyo gihugu.

Abambasaderi baje kubonana na Perezida Abdul bahawe uburinzi bw’ingabo zirind umukuru w’igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages